Digiqole ad

Ubuholandi: Umusore yinjiye muri Studio ya TV afite imbunda asaba ijambo

Byatangaje abarebaga ikiganiro gica kuri Dutch TV ubwo babonaga umusore yinjiye muri iyo studio yambaye ikote risa n’ipantalo by’umukara ariko afite imbunda mu kaboko k’iburyo agasaba abanyamakuru kumuha ijambo akagira icyo abwira abaturage.

Yinjiyemo afite imbunda mu kaboko k'uburyo asaba ko nawe yahabwa ijambo akagira icyo abwira abaturage
Yinjiyemo afite imbunda mu kaboko k’uburyo asaba ko nawe yahabwa ijambo akagira icyo abwira abaturage

Ako kanya indebakure(Cameras) zo muri iyo nzu zahise zereka Police uwo musore hanyuma Police ihita itabara vuba.

Uyu musore yinjiye mo amaze kubwira abapolisi ko akorera inzego z’ubutasi z’igihugu ko ari mu kazi ke ka buri munsi.

Nyuma amaze gufatwa, byaje kugaragara ko uyu musore w’imyaka 19 yiga ubutabire muri imwe muri za Kaminuza zo mu Buholandi.
Umunyamakuru wa Mailonline wavuganye n’uyu musore, yamubwiye ko yinjiye muri iriya studio amaze kwemeza abapolisi ko akorana n’itsinda rya ba maneko bashinzwe gukumira abajuru bo kuri internet(hackers) bakorera ubutasi bw’Ubudage.

Uyu musore yinjiye muri studios yitwa NSO iherereye ahitwa Hilversum, mu birometero 12 mu Burasirazuba bwa Amsterdam, Umurwa mukuru w’Ubuholandi.

Yasanze umunyamakuru ari kuvuga amakuru ya nijoro, aba akurikiranywe n’abantu benshi.

Police ivuga ko ubwo uyu musore utatangajwe amazina yinjiraga, yasabye ko bamuha ijambo babyanga agaturitsa za bombe nyinshi ngo zari ziri ahantu hatandukanye muri Amsterdam.

Icyatangaje abantu ni ukuntu uyu musore yaciye mu rihumye abapolisi bose bari aho akagera muri studio imbere.

Ku bw’amahirwe umwe mu barinzi baba bari imbere muri studio yahise aza yiruka asunika uwo musore mu yindi studio itarimo abantu.

Mbere y’uko uyu murinzi akora ibi, ngo uriya musore yabwiye cameraman ati: “ Nimumpe ijambo ngire icyo mbwira abaturage kandi gifite uburemere. Njye nkorera inzego z’iperereza.”

Uyu musore abonye batinze kumutunga camera yatangiye gusakuza ati: “Muri gutinda cyane!”

Ubwo yasakuzaga nibwo abapolisi batanu baje bamutunga imbunda bamusaba kumanika amaboko nawe ntiyabagoye cyangwa ngo abarwanye ahubwo yapfukamye ashyira imbunda hasi nabo baramuboha.

Uyu musore azaburanishwa nahamwa n’ibyaha azakatirwa n’inkiko.

Nk’uko byavuzwe n’umushinjacyaha Johan Bac, bimwe mu byaha akurikiranyweho harimo gukangisha abantu igikoresho kica, gufata abantu bunyago, no gutunga imbunda atabyemerewe n’amategeko.

Police iravuga ko kugeza ubu nta kintu barabona cyerekana ko uyu musore akorana n’umutwe w’iterabwoba runaka.

Mu byumweru bitatu birenga, ibyihebe bibiri byinjiye mu cyumba ikinyamakuru Charlie Hebdo gikoreramo i Paris mu Bufaransa birasa abanyamakuru birabica. Ubu bwicanyi bwabereye i Paris bwakuye umutima ibihugu byinshi mu Burayi ku buryo ubu umutekano w’aho ibinyamakuru bikorera wongerewe cyane.

Ibi byaraye bibaye mu Buholandi bikaba byarekanye ko ubushobozi bwo kurinda umutekano w’abantu bufite aho bugarukira.

Ati: Murabona mutari gutinda? Njye nkorera inzego z'iperereza, hari ibindi by'ingirakamaro nshaka kubwira abaturage
Ati: “Murabona mutari gutinda? Njye nkorera inzego z’iperereza, hari ibindi by’ingirakamaro nshaka kubwira abaturage”
Bamusabye gushyira intwaro hasi akamanika amaboko
Bamusabye gushyira intwaro hasi akamanika amaboko
Abapolice bahise batabara vuba
Abapolice bahise batabara vuba
Yabumviye bahita bamuzirika baramujyana
Yabumviye bahita bamuzirika baramujyana
Abakuru baPolice bahumuriza abaturage
Abakuru baPolice bahumuriza abaturage

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • PARIS -> uwateye akica inzirakarengane kuri CHARLIE HEBDO nu mugizi wa nabi ugendeye kubyo yakoze LETA YA PARIS YARAMWISHE (bishyigikirwa na mahanga menshi)

    AMSTERDAM -> uwateye DUCH TV kubwi bikorwa bye bibi arafunzwe.

    Twagaruka Kigali / Rwanda iwacu dufite republic twigenga dufite ubuyobozi nu bucamanza na police UTEYE GREANADA AKICA INZIRAKARENGANE rimwe na rimwe akiyemerera ni cyaha, yakwicwa cg agafungwa ibikuba bigacika !!!!

    Ese REPUBLIC bivuze iki ???

    Ibyiza nk’abanyarwanda duhitemo ibituberete bifuteza imbere tubikore tutitaye ku basakuza.

    HE Paul ati TWARABIKOZE SOOO THEN WHAT ???
    ati NINDE SE UYOBEWE IBYIYI ISI DUTUYEMO ???

    • HE KAGAME PAUL ndamwemera cyane .

  • Ubu se ibi ko mubisanisha ni byahano mu Rwanda bihuriye he????, mwarasaze gusa nta kindi mbona, ubwonko babuteyemo Ddt!ari Munyarwanda,ari d’amour mwapfuye muhagaze!

  • Nakubwira ki d’amour we umunsi bagushyize mu igunira bakakohereza muli rweru, amagambo azashira ivuga!

  • @ ALAINE : isano irimo niyu BUGIZI BWA NABI BUKORERWA IGIHUGU !!!

    Iburayi na America bica uwabikoze cg agafungwa bigafatwa nki bisanzwe !!!

    Kigali uwabikoze yakwicwa cg agafungwa ibikuba bigacika !!!

    Ese ushyigikiye yuko ino abatera grenade batahanywa ???

    Niba se ubishyigikiye ubwo nitwe twapfuye duhagaze cg ni wowe kuko ushyigikiye abahizi banabi ???

  • Kagire inkuru Munyarwanda, harya ninde wakatiwe ko yateye grenade??,izo manza zabaye ryari? Ko duheruka bahita bafatwa, bakanabyemera, nta suite turabona!!

  • Nukenera rapport yabyo uraza kwiyamamariza umwe mu myanya itangwamo izo rapport (iba ubifitiye ubushobozi) noneho uge ubimenyeshwa.

    Twe nka baturage ibuka neza yuko ari ibitatugezwa byinshi !!!
    Wowe rero kuko wiyumvamo ubushobozi bisabe bazaguha info record zabyo ziba zihari.

  • Erega ikibazo kinini gishingiye mu kumenya urwego buri wese muri twe abanyarwa arimo !!!

    Ukabyakira ,ukabyishimira, ugaharanira ibigufitiye inyungu nti dushake kubaho birenze inzego turimo.

    Nkubu ukeneye yuko Leta y’u Rwanda iguha rapport za buri rubanza ..,wowe nka ALAINE uzi urwego ubarizwamo none uti nkeneye ko bampa rapport ubwo koko nturimo uca imigani habona ????

    Wakwikoreye ibyo m’urugo iwawe ko nabyo nziko bitaba byoroshye ibyi iguhugu ukabiharira abayobozi babigize umwuga.

    cg se iba wiyumva mo ubushobozi jya hariya wiyamamaze ni dusanga utaribeshyeho ubushobozi tuzagutora baguhe izi rapport ukeneye.

  • Unva mbese raisonnement icuramye!, navugaga mu rwego rw’itangazamakuru wa muswa we, nkuko bazitera bikagaragara mu bitangazamakuru, bagombye no kongera bakandika uko izo manza zakijijwe! rapport nkiyo ntayo nkeneyeye, mfite izindi nshingano zifiyiye abaturage akamaro,

  • Keretse izo gutukana ndabona zo uzishoboye !!!

    Hano nu kuganira sugutukana aribyo wifuza ikomeze jye sijya ntukana.

  • Wa muntu we wiyise ALAINE iba uri umugore cg umugabo, uri mubi peee wajereue kare utukana nturimo gukora debat uri mubyo nakwita ubushinzi kuyu muntu witwa MUNYARWANDA yakoroheye ntagutuke akagusobanurira aciye bugufi umutukiye iki ???

    Utabeshye ni zihe nshingano washingwa utazi nibuze nonkugnira mu kinyabupfura ??
    Yego Rwanda weeee wagowe ubu uyu nawe ngo yashingwa inshingano raaa ???
    Keretse iza mpangara nguhangare.
    Uyu Munyarwanda maze igihe mukurikirana aganira atuje ntajya atukana nu mututse amuganiriza atuje kugeza bumvikanye none wowe wifashe kugahanga uti ndagutuka !!!

    Biragayitse.

  • Umva wowe wa mugore we Alaine iba ariko witwa simbizi ,icyombonye nuko utarezwe,
    Kuki utukana ,aho wahereye utuka munyarwanda akwihorera aguha ingingo zumvikana iba utazi kwisobanura iyo uceceka ukagumana ubujiji bwawe udatukanye.
    Hano siho batukanira egera abashumba iba ukeneye gutukana.

  • Wowe wiyise Alaine uri useless nta shingano wahabwa utukana gutya nutagusubiza.
    Tanga ibitekerezo udatukanye cg uceceke wisungu abo uyobora muri kimwe twe hano ntidukeye ishyomotsi.

  • Uyu muvandimwe yibatesha igihe ,gutukana ibyiza wareka kuvuga jye untutse singusubiza ni gira mu bindi gutukana nta nyungu…
    Nza ku UM– USEKE.RW ngo tuganire ngire ibyo twungurana apana kubahukana.
    Bigiye mu guhangana nagusaba nti tubonane imbona nkubone buri umwe muri twe yerekane ubushobozi bwe duhereho twubahana rero si byiza guhangana no gutukana ikiza nu kuganira tungurana ibitekerezo.

  • Alaine weeeeee mabere ya nyoko natanzwe mugenzi wajye nikundira abodutukana nkawe shahu se ko nkurusha uri feke wowe utukana utwabana mboro za nyoko Alaine jyu shibura agatutsi kajwigira wo gaswera nyoko we nsubiza dukore mu nganzo Alaine weeee
    Hahahahaaaaaaa

  • Hahhh Aline we kuganira ntabwo ari ugutukana genza gake kandi umenye ubwenge’ ariko nawe Rudomoro ntabwo ari uko bahana mwisubireho’ naho Munyarwanda ibyo avuga nukuri

  • Alaine jya wiganirira neza wumvikanishe ibitekerezo byawe utuje hano hungukirwa ubumenyi bwinshi butandukanye.

    Gusa abagusubije ibitutsi nabo basigeho tugire umuco tuwubahirize nibwo bukungu.

Comments are closed.

en_USEnglish