Ubudage: Bakoze robo zikora nk’ibimonyo
Abahanga bo mu Budage bakoze imashini ntoya bita robo zikoze nk’uko ibimonyo bikoze kandi zifite ibikenewe byose ngo zikore akazi kenshi zifatanyije nk’itsinda.
Aba bashakashatsi bo mu kigo Festo bakoze izi robo mu rwego rwo kungera umuvuduko akazi ko mu nganda gakorwamo, bityo umusaruro ukiyongera.
Hari abafite impungenge ko izi mashini zishobora kuzasimbura abantu gukora akazi ko mu nganda bityo ubushomeri bukiyongera.
Izi robo zingana n’ikiganza cy’umuntu mukuru zishobora guterura ikintu runaka bitewe n’ingano yacyo.
Buri imwe muri izi robo ishobora kwifatira umwanzuro igahitamo icyo ikora, cyangwa se igafatanya n’izindi gusohoza igikorwa runaka.
Ni ubwa mbere mu mateka abahanga babasha gukora icyuma kigana neza neza ibyaremwe.
Izi robo bazise bionic ants zifite camera mu mitwe yazo zizifasha kureba aho ziva n’aho zijya ndetse no kubona ibyo zishaka gutwara.
Buri robo ifite amaboko ayifasha gufata no gukurura ikintu runaka. Zifite kandi ibyumviro( sensors) zizifasha kumenya ibiri mu mpande zazo kandi zikorana binyuze mu buryo bwa wireless ( budakoresheje intsinga) butuma ziriya robo zibwirana icyo zikwiriye gukora n’uko ziri bugikore.
Izi robo zikozwe muri plastic yakira amashanyarazi kandi imibiri yazo ikozwe mu byo bita 3D(three dimensions) yakira kandi igakwirakwiza amashanyarazi akenewe kugira ngo zibashe gukora.
Ikinyamakuru The New Scientist cyanditse ko amaguru n’amaboko yazo akozwe mu ibumba ryorohereye rituma zibasha kugenda zitaremerewe kandi bigasaba imbaraga nkeya.
Kugeza ubu ikigo Amazon nicyo cyonyine cyari cyarakoze robo 15, 000 zifasha abakiriya bakeneye gutwara ibintu bitemereye kubigeza aho bashaka.
Izi robo zikoze nk’ibimonyo zizamurikwa mu imurika gurisha rikomeye ku Isi mu Ikoranabuhanga rizaba muri Mata, bikaba biteganyijwe ko hazamurikwa kandi robo z’ibinyugunyugu n’uruvu(chameleon).
UM– USEKE.RW
4 Comments
Mupfa kutibagirwa Utanga impagarike ndetse n’ubwo bwenge
Aya makuru ya tech ni meza mukomeze muyatugezeho
aba batype ni abahanga!
ikorana buhanga rigeze kure turasaba na abanyanda gutangira kwerekana ibyo bagezeho kw ikoranabuhanga dushishikariza nurubyiruko kuyoboka ikorana buhanga kugirango igihugu cyacu nacyo kigere kurwego nkurwi bindi bihugu bya dutanze imbere ikingenzi nukumvako abagezeyo nta mbuto bavukanye natwe tuzagerayo vuba kandi twihuse
Comments are closed.