Ubu ‘Bouncer’ ni umwe mu myuga itera imbere mu Rwanda
Mu Rwanda umutekano w’ahantu hahurra abantu benshi n’ibintu byabo ucungwa n’urwego rwa Police bikaba ari ibintu bidasanzwe ko umuntu ashobora gushaka umuntu umenya umutekano we n’ibintu bye kimwe no kujjyana aho agiye hose cyangwa umuhanzi runaka akaba yahabwa umurinzi ku giti cye.
Kuri uyu wa 15 Gicurasi Umuseke waganire na bamwe mu bahagarariye ikigo cyita ku mutekano w’umuntu ku giti cye n’abahanzi babacungira umutekano babifatanya no guha ikaze abantu bitabiriye ibirori cyangwa imihango yahuririwemo n’abantu benshi.
Iki kigo cyitwa ‘bodyguard bouncer security company’ kikaba cyarashinzwe mu rwogo rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere rwihangira imirimo biciye mu bumenyi bwo kurinda abantu.
Rwabugili Claude ukora akazi ko kurinda umutekano w’abantu ku giti cyabo ‘bodyguard bouncer’ wabigize umwuga aganira avuga ko akazi akora agakunze kuko ngo mbere y’uko akazamo yari asanzwe mu kazi ka gisirikare aho yarindaga abayobozi bakuru b’igihugu mu Rwanda.
Rwabugili avuga kandi ko atunzwe no kuba bouncer akaba asaba urubyiruko kwirinda abarushuka ku bwengo kuba bagana ibigo nka ‘bodyguard bouncer security’ byabafasha kwihangira imirimo.
Gwiza Angel na we ukora muri ‘bodyguard bouncer security’ yakira abantu (protocol) yabwiye Umuseke ko hari byinshi amaze kwigezaho abitewe n’akazi akora. Muri byo harimo kuba ashobora kwikemurira utubazo tumwe na tumwe two mu buzima abikesha akazi ke.
Yagize ati “Ni akazi nkora ngakunze kuko nkamazemo imyaka isaga ibiri, ubu kwakira abantu nabihinduye umwuga wanjye.”
Nubwo ngo rimwe na rimwe hari igihe akazi bakora kicwa n’abakoresha cyangwa n’abo bo bari guha serivisi, Gwiza asaba abakobwa bagenzi be kureka gutetega maboko bakirinda ababashuka ahubwo bakitabira imirimo nk’iyi benshi basuzugura ariko ishobora kubagirira akamaro.
Umuyobozi w’ikigo ‘bodyguard bouncer & protocol co Ltd’, Mukasa Nelson yatangarije Umuseke ko ikompani ye yashinzwe hagamijwe gushakira urubyiruko akazi no gufasha abaturage baba bashaka abantu babaherekeza mu rwego rw’umutekano wabo.
Ikindi cyari kigamijwe ngo ni ugufasha abantu mu bikorwa byabo byo kubafasha kwakira abantu babagana bakenera serivise ya protocol kandi bakaba bagamije gushimangira itangwa rya serivise nziza kandi zinoze.
Mukasa ashimangira ko aho barinda umutekano nko mu bukwe, mu nama, mu mahoteri, mu tubare n’ahandi, ngo bitwara neza akazi kabo bakagakorana ubwitonzi ku buryo iyo habayeho ikibazo kidasanzwe bakoresha ubunyamwuga.
Iki kigo kirinda abantu bakomeye kandi kigafasha abantu mu bijyanye na protocol gisaba ko urwego rw Polisi rusanzwe rushinzwe umutekano w’abantu mu gihugu, bakorana baguhuza ingufu n’ubumenyi kuko mu kazi, ahenshi usanga bahahurira.
Ikigo ‘Bodyguard bouncer security’ cyashinzwe tariki ya 20 Ukuboza 2013, ubu gifite abanyamuryango basaga 125. Iki kigo cyashinzwe mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko no gukaza umutekano w’abantu ku giti cyabo, no gutanga servise zinoze bafasha abantu kwakira neza ababagana.
Marcel –Habineza
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Babita ba “KANYAMA”. ariko muri aba ndabona hari abibyibuhiye gusa nkanjya hano. Ubu se ubu ni ub bouncer koko? Bashake ama geants afite amatuza n’ibiboko bikomeye. Apana abariye kaunga nyinshi batepeta
Iyi Company ni nziza ngewe nkurubwiruko nifuza kuyikoramo bina mbona ifiye byiza urubwiruko Rwanda mukushakira akazi kuringe nkabona iziye igihe pe harumuvandimwe wange nzi imaze guha akazi kandi amaze kwigeza ho byinshi.
DORE INDI SERVICE BASHOBORA GUTANGA; DETECTIVE PRIVE/PRIVATE INVESTIGATOR/MANEKO WIGENGA; Urugero Abo bashobora gufasha Abagore gufata Abagabo babaca inyuma nkuko i Burayi bigenda.
Aka kantu ubagiriyemo inama ni sawa cyane
Mu Rwanda ntabwo baramenya kwihangira imirimo erega
Ahubwo wowe ugize igitekerezo gishyire mu bikorwa, kuba detecteur privé ntibisaba ubugéant, bisaba ubuhanga bwo mu mutwe no kuneka. Duhurire he tuyishinge?
UYU MUNTU UHEREKEJE BUTERA AZASUBIRE KWIGA UBURYO BARINDA ABAKOMEYE. AMUFASHE UKUBOKO WAGIRA NGO NI UMUGORE WE AFASHE. DUTEKEREZE KO BUTERA ARI NKA MINISTRE. ESE BODYGUARD WE YAMUFATA UKUBOKO KURIYA? DUTEKEREZE KO BUTERA ARI KING JAMES. ESE URIYA BODYGUARD YAMUFATA UKUBOKO? AZABAZE ABARINDA ABAYOBOZI ( ABAPOLISI, ABAJEPE) BAZAMUGIRA INAMA. MURAKOZE
Hari icyo nagiraga ngo tujyeho inama. Nitureba ibisobanuro bya ” Bouncer” turasanga bitandukanye n’ibisobanuro bya ” Bodyguard”. (Mbese ni imirimo itandukanye)- 1) Bouncer:a person employed by a nightclub or similar establishment to prevent troublemakers and other unwanted people entering or to eject them from the premises. 2) Bodyguard: a person or group of people employed to escort and protect an important or famous person. IBI BIRADUFASHA GUSOBANUKIRWA KO ARI IMIRIMO 2 ITANDUKANYE. Bouncer: Akora ku muryango w’Akabyiniro cyangwa se Urunywero akarinda umutekano asohora abateza akavuyo anabuza kwinjira abatabikwiye. Bodyguard: Uyu cg aba baherekeza kandi bakarinda umuntu ukomeye cyangwa w’icyamamare. MERCI BEAUCOUP KANDI COURAGE KU BANTU BATEKEREJE GUHANGA IMIRIMO MISHYA!