Digiqole ad

Ubu biroroshye kuba umuhanzi yamenyekana vuba- BIG DOM

 Ubu biroroshye kuba umuhanzi yamenyekana vuba- BIG DOM

BIG DOM umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu Bufaransa

BIG DOM umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane muri 2004 kubera zimwe mu ndirimbo ze zirimo ‘Ange orange’, ‘Igishwi cy’ikibinda’ n’izindi zakunzwe cyane mu Rwanda, avuga ko abahanzi b’ubu bafite amahirwe menshi yo kumenyaka mu muziki mu buryo bworoshye ugereranyije na mbere.

BIG DOM umuhanzi w'umunyarwanda ubarizwa mu Bufaransa
BIG DOM umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu Bufaransa

Uyu muhanzi wasangaga indirimbo ze kenshi arizo ku maradiyo wasangaga abantu basaba cyane. Mu ndirimbo 10 zacaga kuri Radio Rwanda mu zasabwe ntiwashoboraga kuburamo imwe mu ze.

Kuri ubu aho abarizwa mu Bufaransa, avuga ko mu gihe cye abahanzi bitari biboroheye kuba batera imbere ugereranyije n’ab’ubu. Kuko icyo gihe hari Radio zitarenze eshatu na Television imwe.

Ati “Nubwo turi mu mahanga dukurikirana kenshi ibikorwa by’abahanzi nyarwanda. Kugeza ubu rwose umuziki uraryoshye ugereranyije n’igihe cyacu. Kuko ubu biroroshye ku muhanzi wese ushaka gutera imbere kuko Radio na Television byabaye byinshi”.

Big Dom usigaye witwa ‘Mr Showbiz’, yakomeje avuga ko muri 2004 hari aba producers bakeya, muri abo abari bakomeye yari Aaron Tunga na Jay P kandi nabo wasanga bataboneka kubera imishinga y’abahanzi bafite.

Kuri we abona atazi neza igituma abahanzi nyarwanda nta n’umwe ugaragara cyane mu Karere nka bamwe mu bahanzi bakomeye baturuka mu bihugu birimo Uganda na Tanzania.

Kuri ubu umuhanzi Big Dom ari mu Bufaransa aho arimo kwiga ibijyanye na muzika. Mu minsi ishize akaba yari yanashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ibinezaneza’.

Joel Rutaganda

UMSEKE.RW

2 Comments

  • Kwiga byica ubwenge….ahhhhb Big Dom iki ni igiki wadukoreye koko? Ni mbi ntajwi nta melodie uranyuranya na beat… taha barakwangije

  • Twamu uri ICYOHE ,,,, niba ari mbi zana iyawe Uturekere BIG DOM IGISHWI KIKIBINDA

Comments are closed.

en_USEnglish