Digiqole ad

U17-I Frankfurt mu budage yatsinze 3-1

Mugihe biteganijwe ko ikipe y’amavubi y’abaterengeje imyaka 17 izamara icyumweru mu Budage mu myitozo yayo yanyuma mbere yuko yerekeza muri Mexique, mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi, kumunsi wayo wa kane mubudage, iyi kipe ku isaha ya 11.30 yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe yitwa Koln U18 yari uruvangavange rw’abafite 16, 17, 18 ndetse n’abafite 19 kuri stade yitwa Franz Kamer Stadium, stade y’iyi kipe Koln, umukino urangira amavubi U17 atsinze 3-1, ibitego byatsinzwe na  Tibingana k’umunota wa 43 na Eric Nsabimana watsinze 2 k’umunota wa 70 n’uwa 80, nyuma yuko Christian Brucker wa Koln yari yafunguye amazamu k’umunota wa 40.

Bon Fils Kabanda, aratanga isomo rya ruhago mu macenga
Photo: Bon Fils Kabanda aratanga isomo rya ruhago mu macenga

 

Coach Richard Tardy akaba yabanje mukibuga ikipe twakwita ko ariyo ya mbere, igice cya kabili kiza gukinwa n’abandi bakinnyi  uretse Rusheshangonga na Eric Nsabimana bakinnye iminota 90. Kuri iyi stade hagaragaye abanyarwanda benshi  batuye mu budage bari baje gutera ingabo mubitugu ikipe yabo, bakaba bari barongojwe imbere na Ambassador Christine Nkulikiyinka.

Inkuru nziza twabatangariza ni uko, iyi kipe yaje kunguka undi mukinnyi waje uturuka mu bubiligi yitwa Jean Mary Rusingizandekwe, akaba yarageze muri iyi kipe ejo hashize . Ikindi cyiza ni uko nta mukinnyi wavunikiye muri uyu mukino.

Umuseke.com

7 Comments

  • kombona bikiniye n’uduhinja?bamenyereye kwiyasiriza ibibonobono!bajye bashaka amakipe akomeye n’iyo yabatsinda ariko bakinnye.

  • congs amavubi under 17,abanyarwanda turabashyigikiye twese, nimukomereze aho mutere imbere.

  • Felicitation kuri Nsabimana Eric komereza aho ntibimenyerewe ko umu mediateur mu Rwanda atsinda ibitego birenze kimwe kandi agakina umukino wose!
    Courrage musore ndetse n’abandi bakinnyi bose bitanze mukibuga! Amavubi U 17 tubari inyuma kandi mukazanye maze tuzaririmbe intsinzi idasanzwe mu Rwanda!!

  • Nonese ko Ruhagoyacu ivuga ko byarangiye ari 3-0, mwe mukaba mutwemeje uburyo ari 3-1, turafata iki twemere iki?.. Gusa njye umuseke ndawemera kuko utugezaho amakuru vuba vuba kandi atohoje neza, ubwo mfashe ko amavubi U17 yatsinze 3-1

  • abo ni abana bato pe ni U12 bakinnye ntibakabeshye rwose

  • Conglaturation Amavubi!! Go on!!

  • yewe abangaba bakinnye nabo ninzavumba gusa bashake ababarush aimbaraga

Comments are closed.

en_USEnglish