Digiqole ad

u Rwanda rwasabwe kwakira ikicaro cy’ubunyamabanga bwa Zone 4

 u Rwanda rwasabwe kwakira ikicaro cy’ubunyamabanga bwa Zone 4

Nyuma yo gutangiza iyi nama Minisitiri Uwacu yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo muri Zone 4

Kuri uyu wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2015 i Kigali hatangijwe ku mugaragaro inama y’iminsi ibiri ihuriyemo ibihugu 14 bigize “The  African Union Sport” Zone ya kane igamije kuzamura igenamigambi ry’iyi zone ya kane mu mikino. u Rwanda rukaba ruherutse gusabwa kwakira ikicaro cy’ubunyamabanga bw’iri huriro.

Nyuma yo gutangiza iyi nama Minisitiri Uwacu yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo muri Zone 4
Nyuma yo gutangiza iyi nama Minisitiri Uwacu yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo muri Zone 4

Ibihugu bihagarariwe muri iyi nama ya Zone 4 iri kubera i Kigali ni Tanzania, Uganda, Seychelles, Sudani y’Epfo, Ibirwa bya Maurices, Botswana, Cameroun, Kenya, Somalia, Eritrea, Ethiopia, Djibouti n’u Rwanda.

Atangiza iyi nama kumugaragaro Julienne Uwacu Minisitiri w’Umuco na Sport yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwabarizwaga muri Zone 5 ariko ubu kubera impinduka ihuriro ry’Africa rukaba ryarashyizwe muri Zone 4.

Min. Uwacu anavuga ko ihuriro ry’Afrika riherutse kwandikira u Rwanda ibaruwa isaba ko u Rwanda rwakwakira ibiro by’ubunyamabanga bw’iyi Zone 4, akishimira iki kizere cyagiriwe u Rwanda.

Min. Uwacu ati “ Icyo twasabye abahuriye muri iyi Zone ya 4 ni ukuzafasha u Rwanda kugirango CHAN 2016 igende neza kuko ari ishema ry’u Rwanda na Zone ya 4 u Rwanda ruherereyemo

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye gukora neza imirimo ruzashingwa muri iri huriro.

Photo/J.Uwase/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Urwanda ruragendwa nta wuhejwe imikino yose bayizane igire ikicyaro hano mu Rda . Umutekano niwose amategeko arubahirizwa. Ntakindi bisaba gusa nta ngwiza murongo dukeneye.rwose. dushaka abakozi abaduha ubumenyi kandi nurukundo apana inzangano.

Comments are closed.

en_USEnglish