u Rwanda rwahawe ikindi gihembo mpuzamahanga mu Ikoranabuhanga
Mu minsi ishize u Rwanda rwegukanye igihembo mpuzamahanga mu itunganyamakuru rigezweho hakoreshejwe amajwi n’amashusho, u Rwanda rwahawe ikindi gihembo mpuzamahanga kubera uruhare mu kwihutisha kugeza ku Banyarwanda serivisi z’ikoranabuhanga rigamije kubateza imbere.
Ibi bihembo byombi byahawe u Rwanda mu Ihuriro mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga rigamije kugira umuryango w’abaturage bakungahajwe n’amakuru (WSIS Forum 2013) ryakiriwe n’Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga (ITU).
Iri huriro ryarabereye ku cyicaro cya ITU kiri i Geneva mu Busuwisi, aho ryigaga kuri gahunda z’iterambere za nyuma y’umwaka wa 2015.
Houlin Zhao, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango mpuzamahanga w’ikoranabuhanga yashimiye byimazeho u Rwanda rwerekanye ibyagezweho mu kurushaho korohereza Umuryango Nyarwanda kugerwaho n’amakuru abaganisha ku iterambere.
Yagize ati “U Rwanda rufite umugambi uhamye w’ikoranabuhanga rigezweho mu kwihutisha iterambere kandi ugenda ugerwaho, harimo n’uko ikoranabuhanga ryarushaho kwimakazwa mu gutanga umusanzu wo kunoza inzego zitandukanye mu gutera imbere.”
Igihembo cya mbere u Rwanda rwahawe na ITU, rugikesha umushinga rwatangije wo kwigisha abana b’u Rwanda by’umwihariko n’Ab’Afurika muri rusange, rubaha ubumenyi buhanitse mu itunganyamakuru rikoresha amajwi n’amashusho.
Ibyo bikaba bikorerwa mu ishuri rya Africa Digital Media Centre (ADMA) riherereye mu mujyi wa Kigali. Iri shuri rikaba ryigisha gukora amafilime mu buryo bugezweho.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (MYICT), Jean Philbert Nsengimana ni we wakiriye iki gihembo ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda.
Nyuma ya cyo, yongeye kwakira igihembo cyagenwe na ITU cy’uko u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyatanze icyegeranyo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugeza ku baturage amakuru mu buryo bugezweho abaganisha ku iterambere rirambye.
Ministre Nsengimana yagize ati “Iki gihembo cya kabiri cyahawe u Rwanda bitewe n’uko rwashyize mu bikorwa gahunda yo kugeza byihuse ku baturage amakuru abaganisha ku iterambere (implementing WSIS plan of action) bigendeye ku ngingo 11 zatanzwe kandi zubahirizwa n’ibuhugu byose bigize ITU.”
U Rwanda rushimirwa kuba ikoranabuhanga rikoreshwa mu nzego hafi zose z’ubuzima bw’igihugu.
Myict/PROffice
UM– USEKE.RW
0 Comment
Imihigo ku Rwanda irakataje..bravo Minister philbert ..keep it on.
Ikoranabuhanga ryo mu Rwanda rifite umuvuduko uhambaye abantu bamwe ntibabasha kubyumva, ariko bigomba no kumvikana kuko u Rwanda rufite abayobozi basobanutse.
Iyi ntera DUKOMEZA GUTERA IRASHIMISHIJE PEEEEEEEEEEEEEEEEEEE
NIBYIZA KO TUZAMUKA MURI TECHNOLOGY. DUKOMEREZE AHO.
KOMEZA IMIHIGO YAWE RWANDA MAZE IJABO RYAWE RIDUHE IJAMBO
PLEASE KEEP UP RWANDA
Uyu Minister ariko arakora pee ndamwemera, nakomeze aduheshe amanota.
Icyi cyerekezo cy’u Rwanda ni cyo kwishimirwa.
Ngewe mubyukuri ndashimira byimazeyo leta yu Rwanda iterambere tugezeho mwikoranabuhanga murakoze.
Twishimiye icyo gihembo! dushaka twaririmba BIRACYAZA by King james! tunakomeza kwihesha agaciro!
Comments are closed.