U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku murage n’umuco mu 2017
*Imiti gakondo irimo, imiravumba, ibisura, imyenya, n’indi ngo iri gucika
Abayobozi b’ingoro ndangamurage zikomeye ku Isi n’ibigo bifite aho bihuriye n’umuco bateraniye mu karere ka Karongi guhera ku wa mbere, barungurana ibitekerezo ku uko umurage n’umuco bihagaze ku Isi, mu myiteguro y’Inama Mpuzamahanga kuri ibyo izaba ku nshuro ya gatatu ku Isi, bwa mbere muri Africa u Rwanda rukazayakira mu 2017.
Aba bayobozi bateraniye mu ngoro ndangamurage y’ibidukikije mu nama nyunguranabitekerezo mu bijyanye no gusigasira umurage n’umuco no kurebera hamwe uko umurage uhagaze muri iki gihe.
Inama mpuzamahanga mu bijyanye n’umurage n’umuco, iya mbere yabaye mu mwaka wa 2015 i Londres mu Bwongereza, indi iheruka kuba muri Mata 2016 muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Ndikumana Isidore Umuyobozi w’agateganyo w’Ingoro y’Umurage avuga ko abenshi mu baturage bagifite ikibazo cyo kumva ko ibyo gusura umurage ari ibya ba mukerarugendo b’abanyamahanga.
Ati “Abaturage ntibarabyibonamo, niyo mpamvu duteraniye hano, ni urugamba rukomeye tugomba kurwana uko byagenda kose. Umurage si uwa ba mukerarugendo gusa ahubwo ni uw’Isi.”
Avuga ko mu byo bazigira muri iyi nama, ari ukureba uburyo umurage udafatika hatorwa itegeko ryo kuwurinda aha ni nk’amahamba, ibisigo, amazina y’inka n’ibindi.
Iyi nama mpuzamahanga ubundi ngo yagombaga kuzaba mu kwezi kwa kane 2017 nk’uko byagenze ahandi yabereye, ariko mu nama nyunguranabitekerezo y’i Karongi basanze mu kwezi kwa kane bitakunda kubera ko u Rwanda ruba ruri mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ngo byemejwe ko izaba hagati y’ukwezi kwa gatanu cyangwa mu kwa gatandatu.
Dr. Vuningoma James Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco avuga ko ibihingwa biribwa n’ibivamo imiti ari na byo inzu ndangamurage ya Karongi ibitse, hari ikibazo ko biri gucika.
Ati “Niho ba sogokuruza bavanaga imiti, kuba byacika ni amahano akomeye. Gusa, ntibyaba ari ibya none byatangiye kera, turi kwiga uburyo byabungabungwa twese dufatanyije bizashoboka. Hano murareba imiti itandukanye, imiravumba, ibisura, imyenya, hari abantu batazi ko ari imiti turabibungabunga kurushaho.”
Iyi nama yitabiriwe n’umuyobozi w’inzu ndangamurage ya Uganda n’iya Kenya, umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’ingoro ndangamurage nyafurika (International Council of African Museum (Africom), umuyoboizi wa UNESCO mu karere k’ibiyaga bigari n’ibigo mpuzamahanga bifite aho bihuriye n’umurage n’umuco harimo na The Yale University yo muri America, Victoria & Albert Museum na Museum fur Naturkunde Berlin cyo mu Budage.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI