U Rwanda rushobora kwakira CECAFA 2015
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ririfuza gutegura amarushanwa ya CECAFA y’ibihugu mu mwaka wa 2015 mu rwego rwo kwitegura CHAN 2016 izabera i Kigali, ibi byatangajwe na Nzamwita Vincent De Gaule umuyobozi wa FERWAFA.
Nzamwita atangaza ko basabye ubuyobozi bwa CECAFA ko bifuza gutegura aya marushanwa ariko nra gisubizo ubuyobozi bwa CECAFA buratanga.
Aganira na Times Sport, De Gaule yagize ati “Ntabwo byari byemezwa ko twakira iyi mikino, ariko icyifuzo cyacu baracyari kukigaho, dufite icyizere cy’uko batwemerera kandi byaba ari amahirwe kuko byadufasha no kwitegura CHAN 2016.”
U Rwanda rugize amahirwe yo kwakira aya marushanwa yaba ari inshuro ya gatatu abereye i Kigali nyuma ya 1999 na 2005. Amavubi amaze kugera ku mukino wa nyuma inshuro esheshatu, ndetse yanabashije gutwra igikombe cya CACAFA inshuro imwe mu mwaka wa 1999, ubwo Rwanda B yatsindaga Kenya (3-1).
Amavubi ubwo aheruka muri CECAFA umwaka ushize yaviriyemo muri ¼ asezerewe na Kenya yeje kwegukana irushanwa icyo gihe Amavubi yatsinzwe (1-0).
U Rwanda rwemerewe kwakira CHAN 2016, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2011 na perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, Issa Hayatou. Aya marushanwa akazaba abaye ku nshuro ya kane, mu gihe ayo muri uyu mwaka akomeje kubera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com