Digiqole ad

U Rwanda rushobora gukumira burundu ubwandu bushya bwa SIDA

Igihugu cy’u Rwanda cyatangarije Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurwanya SIDA UNAIDS ko u Rwanda rushobora kugera ku rugero rwo kutazongera kugira ubwandu bushya bw’Agakoko gatera SIDA mu gihe ingamba rwashyizweho mu kurwanya ubu bwandu  zubahirijwe.

Michel sidibe uyobora UNAIDS

Michel Sidibé, Umuyobozi mukuru wa UNAIDS avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika biza ku isonga mu guhangana n’ikibazo cy’ubwandu bushya bw’Agakoko gatera SIDA nk’uko ‘The newtimes’ kibitangaza.

Agira ati:”Twishimira cyane intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ubuzima bw’Abanyarwanda.Ntekereza ko byose bituruka mu gukumira ubwandu umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana igihe abyara”.

Arongera ati:”Aha ho u Rwanda  ruri  hejuru ya 90%”.

Sidibé uherutse gukorera uzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda avuga ko u Rwanda rufite ubuyobozi busobanutse, intego ndetse n’ubushake bwo gukumira icyorezo cya SIDA, btuma  gahunda uyu mushinga wihaye  urushaho  kujya mu bikorwa.

Mu myaka ishize u Rwanda rwakoze ubukangurambaga ku cyorezo cya SIDA, ibi rero ngo byatumye ubwandu bushya bw’Agakoko gatera SIDA bugabuka ku buryo bugaragara.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu bukangurambaga bwatanze umusaruro ufatika mu kugabanya ubwandu bushya, aho ivuga ko abantu ibihumbi 25 ari bo bahuye n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu gihe cy’imyaka itanu.

U Rwanda kandi ngo rugaragaza ko rushobora kurenza 90% by’abantu babona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, rukaba kandi runerekana ko rushobora kugabanya impfu ziterwa na SIDA.

Imbuto foundation, Umuryango washinzwe na Madame Jeannette Kagame n’indi miryango itegamiye kuri Leta bikora uko bishoboye kugira ngo bitera inkunga  Leta mu kurwanya  ubwandu bw’Agakoko gatera  SIDA.

UM– USEKE.COM

 

0 Comment

  • Ariko aba bantu…??!!

  • Hanyuma se iriya rapport iherutse gutangazwa na leta ivuga ko urubyiruko, cyane cyane ururi mu mashuli, rusigaye rusambana nk’inkende abandi bagafatwa mu bishuko na ba sugar dadies,… none iyo rapport bayitahe he? Bariya bana b’abakobwa biga muri kaminuza bafata urugendo berekeza Kampala muri week end bagiye gushaka amahaho bakoresheje igitsina bo se leta irabashyira mu kihe cyiciro mu bijyanye no kurwanya sida? Bariya batanga ruswa y’igitsina kugira ngo babone umwanya runaka mu bijyanye n’akazi bo se bite?
    Inzira iracyari ndende!!

    • Ni hatari kabisa. Senga ukomeje kuko amazi si ya yandi.

      • this country is going down. wagirango abantu basigaye barataye ubwenge iyo urebye ibibera hanze aha. ko utavuze abapfubuzi nabagabo bandi usanga bafite urugo plus multiple girlfriends?

  • igihugu cy’u Rwanda ni igihugu kifuriza abaturage bacyo ubuzima burambye buzira umuze, kandi rubategurira imbere hazaza heza, ibi rero si amagambo gusa kuko imvugo niyo ngiro, ibi bikagaragarira mu bikorwa cyangwa se ingamba leta ifata kugirango irinde abaturage bayo umunsi ku munsi!! komeraza aho rwanda Nziza

  • ingamba Leta y’ urwanda yashyizeho zo gukumira agakoko gatera Sida ziramutse zubahirijwe zikanakurikizwa ntago agakoko Ka Sida kakomeza kwiyongera cyangwa se ngo gasakazwe mu rwanda, ibi byagabanya umubare munini w’agakoko gatera SIDA. ibi rero birerekana igihugu gifite umurongo ngenderwaho uhamye.

  • SIDA ntishobora gucika hatabayeho behaviour change kandi itewe n’ubuyobozi.Mu Rwanda tumenyereye ko abaturage bumvira abayobozi mu byiza no mu bibi kubera gutinya amategeko, igifungo ,urupfu n’ibindi. Iyo bavuze ngo mwice barica, bavuga ngo musambane mukoresheje agakingirizo, tubikora ku bwinshi ndetse bukabura. Sindumva umuyobozi ubuza abantu gusambana. Iyo bamwe bafashwe ndtse n’abo bayobozi barimo baravuga ngo ni vie Privée. Niba rero uwagombye kwamagana ikibi ariwe ugitera, abaturage bazatozaw umuco w’ababayobora.

    Abana bacu bioga mu mashuri, simba mu mashuri ngo numve ubutumwa buhatangirwa ariko ngira ngo naho, intero ni ya yindi ni ugushyira udukingirizo mu mashuri kugira ngo birinde gusama inda.

    None rero jyewe mu bushishozi bwanjye niba nta gihindutse muri iyo behaviour, hazaza ubundi bwoko bwa virusi butagira agakingirizo kuko abantu babonye aho bakwepera, maze bazumve bamaze gushira.

    Bayobozi nimwe mubwirwa. Ntabwo rero abaturage bazahinduka mutababwirihje.

Comments are closed.

en_USEnglish