Digiqole ad

U Rwanda rurakira inama yo kurwanya imirire mibi n’inzara

 U Rwanda rurakira inama yo kurwanya imirire mibi n’inzara

*Abana b’ababyeyi batize ni bo bagira ikibazo cy’imirire mibi cyane
*Leta yatanze Toni 3 000 z’ibiribwa ku bantu bahuye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere
*Ibihugu 32 muri Africa ngo biri guhabwa imfashanyo y’ibiribwa iturutse hanze kubera inzara

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru cyo gutegura inama mpuzamahanga izigirwamo uburyo bwo kurandura inzara  izabera mu Rwanda ku wa kane w’iki cyumweru, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko ibiribwa byonyine bidahagije mu kurangiza ikibazo cy’inzara n’imirire mibi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine avuga ko imirire mibi itacibwa n'ibiribwa gusa
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine avuga ko imirire mibi itacibwa n’ibiribwa gusa

Minisitiri Geraldine Mukeshimana yavuze ko Abanyarwanda bahuye n’ikibazo cy’inzara kubera imvura yabaye nke mu Burasirazuba, Leta yatangiye gutanga ingoboka y’ibiribwa ivuye mu kigega yashyizeho.

Gusa ngo U Rwanda ni amahire kuko rutari mu bihugu 32 byo ku mugabane w’Afurika bihabwa inkunga y’ibiribwa ivuye hanze.

Muri iki kiganiro yavuze ko ikibazo icy’imirire mibi ibiribwa byonyine bidahagije kugira ngo gikemuke. Yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuke nyuma y’ibiribwa hari ibindi biba bikenewe nk’isuku, uburezi, ikoranabuhanga, kuva mu bujiji no kumenya gukoresha ibyo umuntu yinjiza.

Yavuze ko uburezi (education) ku babyeyi bugabanya cyane ikibazo cy’imirire mibi. Ngo kuko abana b’ababyeyi bize bahura n’ikibazo cy’imirire mibi ni 19% mu gihe abana b’ababyeyi batize bahura n’iki kibazo bangana na 48%.

Ikindi gitera ikibazo cy’imirire mibi ngo ni ukutamenya gukoresha ibyo abantu bafite cyangwa binjiza mu rugo. Ndetse no kutamenya gutunganya indyo yuzuye bategurira abana n’abakuru.

U Rwanda ngo ugereranije n’ibindi bihugu, hari aho rumaze kugera nubwo hakiri urugendo rurerure.

Ubu mu Rwanda abana bafite ikibazo cyo kugwingira ni 38% byavuye kuri 52% byariho mu 2005, ikibazo cy’ibiro (uburemere) bitajyanye n’imyaka bigeze kuri 2%.

Minisitiri Mukeshimana kandi yavuze ku kibazo cy’inzara ivugwa mu bice by’Uburasirazuba bw’u Rwanda, igice cyahuye n’ikibazo cyo kubura imvura bituma imyaka irumba.

Avuga ko iki kibazo cyatewe n’ihindagurika ry’ibihe, ariko ngo Leta nk’uko ihora ifite ikigega cy’ingoboka ubu batangiye guha imfashanyo y’ibiribwa abaturage aho ngo hamaze gutangwa hafi Toni 3 000 z’ibishyimbo n’ibigori.

Yavuze ko mu Rwanda ikibazo cy’inzara kidateye ubwoba cyane nk’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika, kuko muri Afurika ubu ibihugu 32 bihabwa imfashanyo y’ibiribwa iturutse hanze.

Mu Rwanda ikibazo cy’imirire mibi kigaragara, ngo ahanini ntigiterwa no kubura za Vitamini ahubwo ngo ni ukubura za Proteins.

Minisitiri w’Ubuhunzi n’Ubworozi asaba Abanyarwanda kujya barya n’ibituruka ku matungo ngo kuko ariho izo proteins ziva, nk’amagi, amata n’inyama ngo kuko mu Rwanda birahari.

 

U Rwanda rufite ikigega cyo kugoboka abahuye n’amapfa

Leta y’U Rwanda ifite ikigega cyo gufasha abantu bahura n’ikibazo gitunguranye cy’amapfa, iki kigega cy’ingoboka buri mwaka gishyirwamo Toni 5 000 z’ibishyimbo na Toni 10 000 z’ibigori. Ibyo ngo birimo biragoboka abagizweho ingaruka n’ihindagurika ry’ikirere.

Minisitiri yavuze ko ihindagurika ry’ikirere ryagize ingaruka cyane no ku Rwanda kuko ngo n’ibiciro by’ibiribwa Leta igurira muri iki kigega uyu mwaka byiyongereye cyane.

Compact 2025 ni inama igamije kurandura ikibazo cy’inzara n’imirire mibi ku nkunga ya IFPRI (International Food Policy Research Institute) izabera mu Rwanda kuwa kane.

IFPRI ni umushinga w’ubushakashatsi ku biribwa watangiranye n’U Rwanda, Ethiopia, Malawi muri Africa na Bangladesh muri Asia.

Iyi  nama  ngo ni ihuriro rizafasha U Rwanda n’ibindi bihugu gushyiraho ingamba zihamye zo kurandura ikibazo cy’inzara n’imirire mibi.

Minisitiri asubiza ibibazo by'abanyamakuru
Minisitiri asubiza ibibazo by’abanyamakuru
Semwaga Octave ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Minagri
Semwaga Octave ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minagri

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ni byiza noneho ko Leta imaze kwemera ko hari inzara mu baturage. Ubwo ikibazo cyamenyekenye, ubwo n’igisubizo kiri hafi kuboneka.

  • Nta kuntu muri iki kinyejana twakomeza gushingira ubuhinzi bwacu ku imvura.Birababaje cyane umuntu wize nka minister uvuga ngo imvura yarabuze kandi u Rwanda rugizwe n’imigezi n’ibiyaga byinshi cyane.
    Uyu minister ntaho ataniye na bariya bagiye bavaho kuko nta mpinduka n’imwe yazanye muri iriya ministere.Kuko mu Misiri batagira imvura bahinga bakanasagurira n’amahanga,kuki Israel bihaza bakanasagurira amahanga kandi aho hose ari ubutayu.
    Madam minister,ntitwari dukwiye gushingira ku mvura muri iki kinyejana nk’igihugu kiyubashye nk’u Rwanda.So you have to change your mind,if not you have to leave this important ministry.

    • Barry, Nkunze comment yawe cyane
      Bigaragara ko usobanutse.
      Minagri nireke kubeshya akanyarwanda kuko hari benshi bumva neza igikwiye gukorwa.

  • Ndatabariza abaturage ba kamonyi na Muhanga ni mudatabara barihafi gusuhuka inzara ihari irabica bigacika bayise ngo ni nzaramba cyangwa wandwaye iki kandi nkuko bagenzi banyje babivuze ntagihugu nakimwe muri Afrika kiturusha ibishanga dukeneye impuguke mubyubuhinzi Minagri kweri irananiwe.

  • Ariko uyu mudamu ngo yize ubuhinzi? agronomy? koko umuntu uvuga ngo ubuhinzi bugomba gushingira KU MVURA kandi turi mu 2016,ubu yize iki? NTA NO KUVUGA NIBURA ATI: DUFITE IMIGEZI MYINSHI,IBIYAGA BYINSHI,none reka dukoreshe za machines,hakorwe icyo bita MECHANIZATION hose mu gihugu. Ngo imvura? ubuse uyu mugore ntafite imyumvire yo hasi cyane? ubu se innovation ye ni iyihe? WATERA IMBERE MU BUHINZI GUTE BURI GIHE UTEKEREZA IMVURA GUSA? Amafr yose mupfusha ubusa,mwakagamobye kuyashyira muri mechanization,mugakoresha amazi mesnhi dufite muguteza imbere ubuhinzi AHO KWIRWA MUSHYIRA IBITEKEREZO KU MVURA.

  • Iyi ministeri irabura umuyobozi dynamique, irasinziriye rwose.

  • Ahubwo se Minister noneho yemeye ate ko hari inzara kdi mu minsi ishize yari yabihakanye yivuye inyuma? ahaaa, aba bayibozi bacu bimitse ikinyoma no gucabiranya sinzi aho bazatugeza pe! naho ibyo arimo asobanura byo nt ” sens” bifite, kdi ibitekerezo bye ntibiri ku rwego rwa Minister. Ibyo avuga biri ku rwego rw’ Abajyanama b’ ubuzima. kweli! ubwo se ari kunenga abaturage kutamenya guteka ibyo badafite? nabanze abafashe kubona ibiribwa bihagije, then quality na yo izakurikiraho.

  • None se ibyom avuze si ukuri? Imvura yarabuze inzara iratera aho itaguye. Reka ibyo uvuga ngo mecanisation sha ukina ku bantu. Ikorwe nande se? Dusonza se Nyabarongo idahari kandi barigeze kuvuga ngo yahaza 20,000,000 by’abaturage. Ibuzemo se yo amazi ra. Reka imiteto.

  • Uyu minister yarize? ni gute umuntu wize yavuga ngo GUKORESHA ISUKA GUSA,UTEGEREJE IMVURA GUSA ngo bizarangiza inzara kandi bizane umusaruro mu 2016?KUKI NTA BURYO BUSHYASHYA BAKORESHA KO AMAFR BAYAFITE?

Comments are closed.

en_USEnglish