Digiqole ad

U Rwanda rumaze KWIBOHORA iki? Mu Ubukungu

Mu myaka 20 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside, aya mateka mabi yatwaye abantu anangiza byose mu gihugu. Inzego z’ubuzima, ubukungu, imibereho y’abaturage, ubucuruzi n’inganda, imikino, imyidagaduro, uburezi, ubutabera, ububanyi n’amahanga byose byari bimeze nko gutangira bushya. 

Tariki ya 04 Nyakanga 2014 u Rwanda rurizihiza imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye, nyuma y’intambara yo kwibohora u Rwanda ruri ku ntambara yo kwibohora ibindi bibazo,  ikipe y’abanyamakuru b’Umuseke bateguye inkuru zigaragaza muri rusange intambwe u Rwanda rumaze gutera muri urwo rugamba rundi.

Ikipe y’Umuseke kandi yateguye kandi ibibazo 20 u Rwanda rugihanganye nabyo kuva uyu munsi.

Umusaruro w'umuturage w'u Rwanda wavuye ku madorari 133USD, ubu ubarirwa ku madorari hafi 700$ ku mwaka
Umusaruro w’umuturage w’u Rwanda wavuye ku madorari 133USD, ubu ubarirwa ku madorari hafi 700$ ku mwaka

Mu Ubukungu

Nyuma ya Jenoside ubukungu bw’u Rwanda bwari buzahaye bikomeye, nyuma y’imayaka 20 ubukungu bw’u Rwanda raporo za Banki y’Isi zigaragaza ko bwateye imbere ku buryo budashidikanywaho.

Ibarura riheruka ryo mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko Abanyarwanda ari Miliyoni zisaga 10.5 muri bo 52% ni abagore, abagabo ni 48%, imibare igaragaza ko 83% by’Abanyarwanda batuye mu bice by’icyaro.

* Miliyoni y’abaturage bavuye mu bukene, kubera gahunda zigamije kurwanya ubuneke za “Economic Development Poverty Reduction Strategy (EDPRS)” Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 59% mu mwaka wa 2001, bagera kuri 45% mu mwaka wa 2011. u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byakuye abaturage benshi mu mukene mu myaka 10 ishize.

* Izamuka ry’ubukungu ryavuye kuri 2.2% mu mwaka 2003,  biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2014 rizagera hejuru ya 7%, intego ivugwa na Leta ni iyo kuzamura ubukungu kuri 11% mu 2018.

* Umuryango w’abibumbye uvuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu 22 ku Isi bifite ibipimo byiza muri Gahunda z’ikinyagihumbi zigamije guhuza ubukungu n’iterambere ry’ibihugu n’imibereho n’iterambere by’abaturage. “Vision Umurenge Program (VUP)”, Ubudehe, girinka n’izindi zatanze umusaruro ufatika ku bukungu bw’umuturage.

* Kubera politiki zo guhuza ubutaka, guhinga imbuto y’indobanure, gutanga ifumbire ku baturage, gufata no gukoresha amazi y’imvura, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wariyongereye cyane, u Rwanda rwohereza ibikomoka ku buhinzi ku masoko ya Congo Kinshasa, Congo Brazza na Sudan y’Epfo. Mu 2002 ubuhinzi bwinjirije u Rwanda Miliyari 611 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2012 ubuhinzi bwinjije miliyari 879 y’u Rwanda.

* Umusaruro w’umuturarwanda ku mwaka wari 133.4$ mu 1994, 232$ mu 1995, ubu ugeze kuri 644$ ku mwaka.

* Mu myaka micye nyuma ya Jenoside u Rwanda rwakoreshaga amafaranga hafi 80% aturutse hanze mu baterankunga. Ingengo y’imari ya Leta iherutse kumurikwa mu Nteko igera kuri Tiliyari imwe na miliyari 753 y’u Rwanda, 62% byayo azava imbere mu gihugu inkunga ni 38%.

* Umusaruro rusange w’igihugu (GDP) yikubye inshuro zisaga 10, Mu myaka 20 ishize kandi umusaruro w’igihugu (GDP) wariyongereye cyane, wavuye ku Madolari ya Amerika($) Miliyoni 753,6364 mu 1994, ugera kuri Miliyari 7.103 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2012.

* Ibikorwa remezo havuguruwe cyane imiturire hirya no hino mu gihugu,imijyi ya Muhanga, Musanze, Kigali, Ruhango, Nyanza yateye imbere bigaragara.

* Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 16, 74% byabo bagaragara mu bikorwa bifitanye isano n’ubukungu (economically active), abenshi muri bo “75%” bakaba bagaragara mu bice by’icyaro, ugereranyije na 68%.

* Imibare yo mu mwaka ushize yaragaragazaga ko mu myaka 10 ishize, Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje Miliyari zisaga 36 z’amafaranga y’u Rwanda iwabo.

* Imibare y’abanyarwanda bakorana n’amabanki yari micye cyane nyuma ya Jenoside nk’uko n’amabanki yari macye cyane.Mu Rwanda ubu habarirwa Banki 15, Imirenge SACCO 416, ibigo by’imari biciriritse 75, ibiro by’ivunjisha 99 biri ahatandukanye mu gihugu.

Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • muri ino myaka 20 ishize u rwanda rwateye intambwe igaragara cyane cyane mu bukungu kandi biragaragara hose mu gihugu 

    • Wowe ushoborakuba wiberi Kigali kbs.Ikiro k’ibishyimbo kigurangahe?Ikiro k’ibirayi kiguranagahe? iyo Kawa harya umuturage abonangahe ku kilo?

Comments are closed.

en_USEnglish