Digiqole ad

U Rwanda rumaze KWIBOHORA iki? Mu Ubucuruzi n’inganda

Ubucuruzi n’inganda byazahajwe cyane n’amateka y’u Rwanda mu myaka 20 ishize, byari bigoye kubona abashoramari mu gihugu kivuye muri Jenoside, muri iyi myaka 20 ishize nubwo hakiri byinshi byo gukosora ariko hari ibyagezweho bigaragara;

Ubushabitsi n'ubucuruzi i Kigali bwateye imbere bigaragara
Ubushabitsi n’ubucuruzi i Kigali bwateye imbere bigaragara

* Umusaruro w’ibihingwa by’umucuri, urutoki, imyumbati n’ibigori wariyongereye ku buryo bugaragara, hashinzwe inganda zirenga 25 zitunganya umusaruro w’ibi bihingwa ahatandukanye mu gihugu.

* Umusaruro w’amata wabonewe isoko ryo kuyatunganya mu makaragiro atandukanye mu gihugu, ndetse hashyirwaho urugaga rw’abacuruza ibikomoka ku mata RNDP (Rwanda National Dairy Platiform) rugena ibiciro by’amata.

* Icyayi na Kawa by’u Rwanda byahawe agaciro bicururizwa mu mahanga ku bwinshi ndetse hiyongeraho n’indabo n’imineke nabyo byoherezwa hanze. Imiryango hafi 500 000 y’abanyarwanda itunzwe n’ubuhinzi bw’icyayi, ubuso buhingwaho icyayi ubu mu Rwanda ni Hegitari 42,000.

* Raporo yo mu 2010 yagaragaje ko umusaruro w’amafaranga yinjizwa n’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi mu Rwanda ungana na 33,6 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu GDP.

* Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ibyoherezwa hanze byazamutseho 29% bikaba byinjiza agera kuri miliyoni 672 z’amadolari y’Amerika muri 2012/13.

* Imirimo y’imyuga iciriritse nko gusudira, ubudozi, ububaji, kogosha, gukora inkweto, gucura n’ubucuruzi buciriritse bushingiye ku mashanyarazi akwirakwira mu gihugu bwarazamutse ku kigero cya 69% ugereranyije n’imyaka 15 ishize.

*  Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda asaga miliyari hafi 180 y’amanyarwanda, amafaranga atari yarigeze yinjizwa mbere n’uru rwego. Umubare w’abasura u Rwanda baje mu bukerarugendo wariyongereye bitangaje mu 2010 abagera ku 666 000 basuye u Rwanda.

* Amahoteri agezweho menshi yarubatse muri iyi myaka 20 ishize, imijyi nka Musanze, Rubavu, Nyanza, Ruhango, Kigali, Muhanga n’indi byahinduye isura ku buryo bugaragara kubera ubucuruzi buyikorerwamo.

* Ubucuruzi bushingiye kuri serivisi, ikoranabuhanga n’itumanaho bwateye imbere cyane mu Rwanda, hejuru ya miliyoni eshanu z’abanyarwanda bafite telephoni ndendanwa.

* Amabanki yariyongereye cyane, RDB ivuga ko mu Rwanda hari amabanki icyenda y’ubucuruzi, ibigo bitatu by’imari, Bank imwe itsura amajyambere na Koperative ifatwa nka banki imwe. Mu Rwanda hari imirenge SACCO 416, ibiro bivunja amafaranga 105 n’Isoko rimwe ry’imari ya Leta n’imigabane. Mu Rwanda abantu bakuru 72% bafite uburyo bwo kuzigama, muri bo abakorana n’amabanki n’ibigo by’imari ni 42%.

* Ubwikorezi mu gutwara abantu mu gihugu bwarazamutse cyane mu gihugu, amasosiyete atwara abantu imbere mu gihugu no hanze yacyo arenze 15. Kompanyi ya Rwandair itwara abantu mu ndege yageze ku ndege umunani zayo ndetse ijya ahantu 15 hatandukanye cyane muri Africa. Indege za kompanyi hafi 10 zigwa mu Rwanda.

* Amashanyarazi yagejejwe ku banyarwanda 14% amazi meza kuri 65%, izi ngufu zahinduye ubuzima bwa benshi mu bijyanye no kwiteza imbere. Nubwo zikiri nke ugereranyije n’uko umubare w’abatuye u Rwanda wazamutse.

Amashanyarazi yagejejwe hirya mu byaro. Aha mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma
Amashanyarazi yagejejwe hirya mu byaro. Aha mu murenge wa Rukira mu karere ka Ngoma

* Imibare itangwa na TradingEconomics ivuga ko mu Rwanda kohereza ibicuruzwa hanze byazamutse ku buryo bugaragara hagati ya 2003 na 2013. Amabuye y’agaciro n’ibihungwa ngengabukungu ni byo byoherejwe cyane hanze. Ibihugu nk’Ubushinwa, Ubudage, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ububiligi biza ku isonga mu gukorana ubucuruzi n’u Rwanda, kimwe na Kenya, Uganda.

* Mu 2013 u Rwanda rwatumije hanze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 115, 022$, muri uwo mwaka u Rwanda rwohereza mu mahanga ibifite agaciro ka miliyoni 29, 418$. Ikigo cy’Imisoro n’amahoro kigaragaza ko umubare w’abacuruzi bohereza ibintu mu mahanga wazamutse ukava kuri 851 muri 2011 ukagera ku 1 294 muri 2013.

* u Rwanda rwubatse i Masoro, Kigali,  ahantu hihariwe hagenewe inganda zo mu mujyi wa Kigali. Aha hamaze kugera inganda zigera kuri 30 zirimo n’izo mu mahanga. Hashyizweho kandi urwego rwo kubaka ahandi hantu nk’aha hagenewe inganda nini n’iziciriritse mu bice bindi by’igihugu.

Hubatswe igice cyagenewe inganda nini n'iziciriritse i Masoro
Hubatswe igice cyagenewe inganda nini n’iziciriritse i Masoro
Ni icyanya kigali cyaganewe gusa inganda
Ni icyanya kigali cyaganewe gusa inganda

Ange Eric HATANGIMANA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • hamwe n;abaybozi beza bahora badushakira icyiza ntacyo tutazageraho 

Comments are closed.

en_USEnglish