Digiqole ad

u Rwanda rumaze KWIBOHORA iki? Mu mibereho myiza y’abaturage

Mu myaka 20 ishize u Rwanda ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside, aya mateka mabi yatwaye abantu anangiza byose mu gihugu. Inzego z’ubuzima, ubukungu, imibereho y’abaturage, ubucuruzi n’inganda, imikino, imyidagaduro, uburezi, ubutabera, ububanyi n’amahanga byose byari bimeze nko gutangira bushya. 

Tariki ya 04 Nyakanga 2014 u Rwanda rurizihiza imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye, nyuma y’intambara yo kwibohora u Rwanda ruri ku ntambara yo kwibohora ibindi bibazo,  ikipe y’abanyamakuru b’Umuseke bateguye inkuru zigaragaza muri rusange intambwe u Rwanda rumaze gutera muri urwo rugamba rundi.

Ikipe y’Umuseke kandi yateguye kandi ibibazo 20 u Rwanda rugihanganye nabyo kuva uyu munsi.

My myaka 20 ishize hari imirimo abagore basaga n'abahejwemo
My myaka 20 ishize hari imirimo abagore basaga n’abahejwemo

 

Dehereye ku “Imibereho myiza y’Abaturage”

Muri iki kiciro niho amahanga yari yiteze kureba niba u Rwanda ruzabasha guhangana n’ingaruka za Jenoside, nyuma y’imyaka 20 ibini bimwe mu bigaragara.

Muri iki kiciro niho amahanga yari yiteze kureba niba u Rwanda ruzabasha guhangana n’ingaruka za Jenoside, nyuma y’imyaka 20 ibini bimwe mu bigaragara.

* Nyuma ya Jenoside abanyarwanda bagera kuri miliyoni eshatu bari impunzi, nyuma y’imyaka 20 impunzi z’abanyaranda zibarirwa ku bihumbi 70.

* Nyuma y’imyaka 20, MINALOC ivuga ko ubu abaturage bo mu byaro batuye neza ku kigereranyo cya 80%, kubera politiki yo gutuza abantu mu midugudu no kuvana abantu mu miturire yo ku manegeka cyangwa munsi y’imisozi aha bonyine ubu batuye ku mihanda yakozwe.

* Abari abasirikare b’ingabo zatsinzwe, iza APR (RDF ubu) n’abarwanyi ba FDLR, bose hamwe abagera ku 80 412 kuva mu 1997 batangiye gusubizwa mu buzima busanzwe, harimo 2 364 basezerewe kuko binjiye mu gisirikari bakiri abana. (Imibare yo kugeza muri Werurwe 2014)

* Nyuma ya Jenoside hateguwe ibisasu birenga ibihumbi 50, ibi bycaga abantu cyangwa bikabasigira ubumuga nyuma ya Jenoside.

* Ikigega cya Leta gifasha abatishoboye barokotse Jenoside (FARG) cyashyizweho mu 1998. Kugeza mu 2013 FARG yari imaze kurihira abanyeshuri 85 958 ayisumbuye, abanyeshuri9 933 Kaminuza n’abanyeshuri1 840 mu mashuri y’imyuga. FARG imaze gutanga amacumbi 42 000 ku barokotse batishoboye. Ingengo y’Imari ya FARG yavuye kuri miliyari ebyiri igera kuri miliyari 27 ku mwaka. Hubatswe icumbi ryihariye ry’impfubyi za Jenoside rya Miliyari ebyiri mu mushinga wa One dollar campaign.

* Gira Inka: gahunda ya Perezida Kagame igamije kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu mu miryango ikennye. Kugeza mu ntangiriro za 2014, imiryango 177 200 y’abanyarwanda yahawe inka, mu 2017 MINALOC yabwiye Umuseke ko inka zizaba zimaze guhabwa imiryango 350 000 y’abanyarwanda bazikeneye.

* Imiryango y’abanyarwanda 124,671 yavanywe mu tuzu twa Nyakatsi, muri yo igera ku 77 009 yari mu kiciro cy’ikennye bikomeye.

* Kuva mu 2008 kugeza 2013 imiryango yari ituye nabi cyane kandi ku manegeka yatujwe mu midugudu, Imiryango 1 300 yavanywe mu ishyamba rya Giswati, Imiryango 1 200 ivanwa ku musozi wa Rubavu, Imiryango 180 ivanwa ahitwa mu Bweyeye aho yari ituye biteye inkeke.

* Abagore mu Rwanda bari barahejejwe inyuma kubera imyumvire ya cyera ibafata nk’abadashoboye. Mu guha ijambo umugore no kumvikanisha ihame ry’uburinganire umugore yemerewe 30% mu nzego zose z’ubuyobozi mu gihugu. Ubu Ministeri z’u Rwanda ziyobowe n’abagore umunani n’abagabo 12, Abanyamabanga ba Leta Abagore ni 3 Abagabo ni 5,Abanyamabanga bahoraho Abagabo ni 12 Abagore 7,Abasenateri: Abagore 10 Abagabo 16,Abadepite:Abagore 51 Abagabo 29,Abayobozi b’Uturere:Abagore 11%,Abagabo 89%. Nubwo mu nzego zo hasi y’izi ngo hakiganje abagabo.

* Kugeza muri Gicurasi 2014 umubare w‘abashomeri wari miliyoni 2.5, Leta ivuga ko iki kibazo yagihagurukiye ikora ubukangurambaga mu kwihagnira imirimo ku rubyiruko, kwibumbira mu makoperative, guhanga imirimo mu mishinga itandukanye ya Leta ndetse no kwigisha ubumenyi-ngiro. Hatangwa ikizere ko izo ngamba zizagikemura.

* Hashyizweho inzego zo kurengera no kuvuganira abamugaye n’urubyiruko. Aba banahawe umwanya mu Nteko ishinga amategeko wo kubavuganira no kugaragaza ugushaka kwabo.

* Mu myaka 22 ishize, ikizere cyo kubaho ku banyarwanda cyiyongereyeho imyaka 17, cyavuye ku myaka 48 kigera ku myaka 66. OMS ivuga ko umwana w’umukobwa w’umunyarwanda wavutse mu 2012 afite amahirwe yo kubaho kugera ku myaka 73 naho mugenzi we w’umuhungu akaba afite kuzageza ku myaka 68.

Eric BIRORI
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • erega byose ni ubushake , ubwitange ,ndetse ni umuhate byububoyozi bwigihuugu cyacu, burangajwe imbere na President paul Kagame , ari nawe wadukuye murwobo muri 1994 akatuzamura akatugeze ibumuntu ubu tukaba duhagaze twemraya nibindi azabitugezaho kuko tumwizeye kandi natwe dupfa gukurikiza inama zuzuye ubwenge atugira 

Comments are closed.

en_USEnglish