Digiqole ad

U Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa –Minisitiri Dirk Niebel

Ubwo yari mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 2 Kamena 2013; Minisitiri w’Iterambere w’igihugu cy’Ubudage yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa n’amahanga. Ibi yabitangaje ubwo yari amaze gusura bimwe mu bikorwa igihugu cy’Ubudage cyateyemo inkunga, biri muri aka karere kahoze karibasiwe n’inzara ariko ubu ikaba yarabaye amateka.

Minisitiri w’Iterambere w’Ubudade aganira n’abanyamakuru.
Minisitiri w’Iterambere w’Ubudade aganira n’abanyamakuru.

Ubwo yageraga mu Murenge wa Gashora ahagejejwe umuriro w’amashanyarazi ku nkunga y’igihugu cye, Minisitiri Dirk Niebel yanejejwe n’uburyo hagejejwe iterambere ubu hakaba hakorerwa ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwiteza imbere.

Nyuma yo gusura ibyo bikorwa by’amajyambere, yasuye Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata aho yasobanuriwe amateka yaranze Ubugesera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no muri jenoside nyiriziza, ubwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyamata bizeyeko bahakirira ariko bikaba iby’ubusa.

Uyu mu minisitiri yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye mu Rwanda ariko kandi ngo igishimishije kurushaho ni umuvuduko w’iterambere Abanyarwanda bafite. Aha yavuze ko igihugu cye kikazakomeza gukorana neza n’u Rwanda muri gahunda z’iterambere.

Minisitiri Dirk Niebel kandi yanasuye gare ya Nyamata nayo  yabatswe ku nkunga y’Ubudage. Amaze kubona ibi bikorwa yagize ati “Ibi byose bikorwa mubikesha abayobozi beza ndetse n’imiyoborere myiza ku bw’ibyo muzagera kuri byinshi mufatanyije.’’

Minisitiri Dirk Niebel amaze gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyamata.
Minisitiri Dirk Niebel amaze gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyamata.

Ubudage buzongera gutera inkunga ingengo y’imari y’u Rwanda muri 2014/2015

Minisitiri Dirk Niebel kandi yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwikura mu bukene no kubagezaho serivisi nziza; ibi ngo bizakorwa hatagwa inkunga izacishwa mu mishinga itandukanye naho inkunga yanyuraga mu ngengo y’imari ikazongera gutangwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015.

Mu biganiro ya giranye na Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Claver Gatete bagarutse cyane ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi hagamijwe kurushaho guteza imbere ubukungu, kwegereza ubuyobozi abaturage, ibyerekeye imicungire n’imikoreshereze y’imari, n’ibindi.

Dirk Niebel yagize ati “Muri gahunda yacu turashaka gukomeza imikorere y’abayobozi b’inzego z’ibanze na sosiyete sivile, amafaranga ducisha mu bigega by’iterambere, agira uruhare muri serivisi z’ibanze nk’amashuri, amasoko n’ibindi. Ubudage bushobora kuzongera gutera inkunga ingengo y’imari muri rusange mu mwaka wa 2014/2015, nabyo bizaterwa n’uruhare u Rwanda ruzakomeza kugira mu gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.”

Ubudage ni kimwe mu bihugu byarekuye inkunga byari byahagarikiye u Rwanda ubwo rwashinjwaga kufasha umutwe wa M23 hagendewe kuri raporo y’ibirego by’inzobere z’umuryango w’abibumbye umwaka ushize.

Uhereye ibumoso hari Minisitiri Dirk Niebel Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette.
Uhereye ibumoso hari Minisitiri Dirk Niebel Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni na Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Madamu Uwamariya Odette.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko ndumva ntampamvu ya bya Ariko? Inkunga badutera bamaze kubona ibyo tuyikoresha kandi bishimishije kuko aribintu bifiteye akamaro abaturage ari nabo bangombwa. Baduhagarikiye inkunga bamaze kubabeshya ko bayiduha tuyifashisha abarwanyi ba Congo. Kuvuga rero ngo bizaterwa nuko kandi tuzagira uruhare mubya Congo. Uruhare twagira nuko yenda batubwira bati muge gufasha gukurayo imitwe yiterabwoba nka FDLR. Ntagiye tutagize uruhare rw`uko congo yagira amahoro. Ubuse noneho baragira ngo tubigenze dute. Cyangwa se Loni yemeze ko Congo arigihugu kitagira ubuyobozi bityo badusabe gufasha loni uburyo hajyaho ubuyobozi.
    Harigihe umuntu abura icyo yavuga kabisa.

    • Ibyo gukoresha neza inkunga bigaragarira mu mibereho myiza y’abaturage, si raporo nziza abatekinisiye baba banditse, none se izo nkunga niba zikoreshwa neza kuki abantu bapfa buri munsi bakabura n’uwakora iperereza? Kuki inkongi zitwika ahantu hamwe inshuro zirenze imwe inzego zibishinzwe zikaba zitaratubwira niba haranakozwe iperereza? Kuki tugifite abakene benshi, abashomeri benshi n’ibibazo byo gutegekeshwa igitugu? Kubeshya cg kubeshyera abanyarwanda nicyo gituma Leta itaramba ku butegetsi, twamaganye ibinyoma bya FPR n’intore zayo, inkunga icyo zikoreshwa turakizi, kugura indege za Kagame, kwiyubakira imitamenwa nka KCT, guhuguza umutungo wa Leta bigarurira amasambu yakabaye yubakwamo ibikorwa by’inyungu rusange bigahinduka igishoro cya Perezida na FPR ye n’ibindi byinshi… Izo nkunga zitigisha abanyeshuri zikoreshejwe neza gute? Mugabanye imitwe na nyina w’undi abyara umuhungu…

      • ariko wowe uvuga gutya uwaguha nko kuyobora iki gihugu wumva wakiyobora ute. mujye mugaya ibintu ariko muvuge nuko mwumva mwakosora aho bitagenda neza otherwise ibyo byaba ari ukuyobya abakurikiye inzira y’iterambere

      • Reka amarangamutima , ibyo nindirimbo ishaje ya propagande ya Rudasingwa n’abambari be wibagiwe naya ma dollars , ariko uwo murya ntugiharawe , shakaahandi ubariza ushyushye imitwe y’abagutezamatwi ariko ntugirengo ni benshi kuko twarabamenye.

  • Iyi ni imitwe y”abazungu sha.none kuki niba bararekuye inkunga itongeye guca muri budget ya Leta niba koko badufitiye ibyizere????

Comments are closed.

en_USEnglish