Digiqole ad

U Rwanda ni igihugu cyateye imbere mu guha amahirwe abagore – Woukoache

 U Rwanda ni igihugu cyateye imbere mu guha amahirwe abagore – Woukoache

Francois Woukoache arigisha Denis Ntaganda gufata amafoto avuga

Francois Woukoache  UmunyaCameroon umaze igihe mu Rwanda akora ibijyanye no gufotora no gukina filimi, ubu akaba yigisha abagore bari mu buzima bubi ibijyanye no gufata amashusho n’amafoto bivuga ubuzima bwabo, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere mu guha amahirwe abagore.

Francois Woukoache arigisha Denise Ntaganda gufata amafoto avuga
Francois Woukoache arigisha Denise Ntaganda gufata amafoto avuga

Kuri uyu wa gatandatu, nibwo Francois Woukoache abicishije mu mushinga Faces of Life w’umuryango udaharira inyungu Kemit abereye umuyobozi, yerekaga Ntaganda Denise uko yafata amashusho n’amafoto y’inkuru ashaka kuvuga.

Uyu Denise Ntaganda n’abandi bagore bagenzi be batanu, ni bake muri banshi batoranyijwemo mu babatagira akazi ngo bige gufata afoot n’amashusho bivuga, ubu bakaba bari bageze ku rwego rwo kujya ku kibuga gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ntaganda Denise atuye mu murenge wa Kicukiro mu kagari ka Ngoma, yarangije kwiga amashuri yisumbuye ariko nta kazi yabo, kandi ubu abyaye gatandatu.

Agira ati “Mu buzima busanzwe nari umugore uri aho gusa, nyuma Kemmit iduha amahugurwa, baratwigishije turafata, maze kumenya gufota no gukamera. Mu ntangiriro ntabwo nari nzi camera, ubu nzi gushyiramo urumuri, nkafata ama plan, mbonye ubufasha nanjye nabikora rwose nkajya niteza imbere. Hakenewe ibikoresho gusa ariko ubumenyi bwo ndabufite.”

Denise Ntaganda avuga ko uretse kumenya gufotora no gufata amashusho, yahuye n’abandi bagore batanga ubuhamya, akumva arafungutse na we ukavuga nta kibazo ibimurimo.

Ati “Ahantu hari ubukwe nafata ikiraka, cyangwa nkashinga studio nkajya mfata amafoto nkanakamera. Ni ibintu byiza nta muntu w’umugore wafataga amashusho, ariko kubera uyu mushinga wa Kemit ndumva tuzaba benshi kurushaho.”

Francois Woukoache uyobora Kemmit avuga ko kuva mu 2001 bakoreshaga filimi mu bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma nibwo ngo asanga agomba gukora mu bijyanye no guha ijambo abagore kugira ngo basangizanye ibitekerezo kuko bafite byinshi bageza ku bantu.

Agira ati “Ubugeni twasanze byaba ibintu byafasha mu guhindura abantu, niyo mpamvu twahisemo abagore ngo basangire ubuzima bavuge ibyo bazi kugira ngo babashe kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.”

Avuga ko icyo abagore bakura muri uyu mushinga, icyambere ngo ni ukwigiria icyizere kuko ngo ntiwabasha kugirira abandi icyizere wowe ntacyo wifitiye ubwawe.

Nyuba iyo bahuye n’abandi ngo babona ko atari bonyine, nyuma bakiga uko bakoresha amashusho avuga mu kuvuga ubuzima bwabo.

Agira ati “Mbere baje batazi gufata camera abandi batanayizi, ubu bamenye kuyikoresha, bazi ibigize ifoto bakaba bamenya ifoto bafata n’ifoto ivuga ijyanye n’ibyo bashaka kuvuga. Abandi bari barahuye n’ihungabana ariko nyuma yo kuganira na bo tureba niba hari icyo umushinga wabafashije bavuga ko umushinga wabatinyunye kuvuga ibyababayeho, ntekereza ko ari ikintu kigarara gikomeye cyahindutse mu buzima bwabo.”

Ku kibazo cy’uko umwe mu bagore bahawe amahugurwa avuga ko nta bikoresho bafite, Francois Woukoache avuga ko icy’ingenzi ari uko ubaha ubumenyi bw’ibanze bwabafasha kumenya uko bakwitwara, “kubigisha uko baroba ifi”.

Ati “Twe tubigisha kugira ngo na bo bazabe abahugura abandi, icyo dushaka ni uko biga neza bashyizeho umwete ngo bazabashe gusangiza abandi.”

Avuga ko aba bagore bashobora kwishyira hamwe mu makoperative bagakora imishinga inzego zifasha bagore zikabafasha kuko ngo u Rwanda ni igihugu cyateye imbere mu gufasha abagore.

Ati “U Rwanda ni igihugu cyateye imbere kurusha ibindi mu guha amahirwe abagore, twe twumva bajya mu mashyirahamwe bakishakira camera. Twe tubigisha kumenya uko bashobora kwishakamo igisubizo, bakikorera umushinga, bakerekana uko uzabyara inyungu, icyo ni kimwe mu byo turwana na byo mu guhindura imyumvire yabo.”

Akomeza agira ati “U Rwanda rutanga ayo mahirwe kubera ko hari inzego nyinshi zafasha abagore. Igihe ubifte ubumenyi, ufite umushinga mwiza, nizera ko haboneka urwego rubafasha, kuko hari inzego nyinshi mu Rwanda zifasha abagore.”

Uretse aba bagore batawe n’abagabo, Kemit mu byiciro bibanza yigishije abagore bahoze mu buraya mu karere ka Huye, nyuma yigisha abacuruza agataro, bose hamwe bagera kuri 17.

Denise avuga ko ubu yamenye gufotora ngo abnye ibikoresho yakwihangira akazi
Denise avuga ko ubu yamenye gufotora ngo abnye ibikoresho yakwihangira akazi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Uyu mugore ni Denis Ntaganda cyangwa ni Denise Ntaganda?

    • Ntabwo ari ngombwa kuko igifaransa twarakiretse (hahahahahahahahah)

      • Mwarakiretse kuko ntacyo cyabananiye.Ibyo babyita ubunebwe.Njyewe navugaga igifaransa na za so ubu ndazivuga.

      • Ndabona umuseke bikosoye banditse Denise

Comments are closed.

en_USEnglish