u Rwanda na Uganda byaguye miswi
Remera – Byari ibya gicuti, ariko hagati y’u Rwanda na Uganda guhangana kuba ari kose mu kibuga. Mu gihe ku munota wa 83 abanyarwanda bari bafite ipfunwe batewe no gutsindirwa mu rugo n’abakeba muri ruhago bo mu majyaruguru, kuri uwo munota nibwo Sibomana yabavanye mu isoni astinda icya 2 cyo kunganya birangira bityo.
Wari umukino wa gicuti ku ngengabihe ya FIFA kuri uyu wa 06 Gashyantare, Amavubi niyo yatumiye Imisambi ya Uganda, ikipe ya mbere muri aka karere ku rutonde ngarukakwezi (Ukuboza 2012) rwa FIFA (Uganda kuwa 81/ u Rwanda kuwa 137)
Ku munota wa 29 umusore Saidi Kyeyune wa Uganda yari amaze kubona igitego cya mbere, abantu bari bataraba benshi kuri Stade Amahoro dore ko uyu mukino watangiye kwinjira aha macye ari 500Frw, kandi mu masaha y’akazi.
Kagere Meddy, umugande wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, yishyuye ku munota wa 45 mbere yo kujya kuruhuka. Igice cya mbere kirangira nibura abafana b’Amavubi biruhukije ko kitarangiye batsinzwe.
Mu gice cya kabiri abantu bari bamaze kuba benshi, ahishyuzwaga bahagize ubuntu, ndetse n’amasaha amaze kwicuma bamwe bakikutse imirimo bariho binjira. Umukino wakomeje gukinwa n’impande zombi, buri ruhande rugaragaza ubushobozi bwarwo ntayihariye cyane kurusha indi.
Ku ikosa rya myugariro Ndaka Frederick w’Amavubi, yagushije Tony wa Uganda mu rubuga rwa Ndoli Jean Claude maze Penaliti bahaye Dan Sserunkuma ayishyiramo neza cyane.
Amavubi ya Haruna, Miggy, Kagere na Iranzi yakomeje gushakisha ubwishyu, ari nako abafana bari bumiwe bibaza uko Uganda ibatsindiye mu rugo.
Umutoza Milutin Sredojević bita Micho yashyizemo abasore nka Jessy Reindorf na Patrick Sibomana (Papy) uca ku ruhande imbere ngo batize umurindi ba Kagere Meddy imbere.
Aba basore bombi nibo baje guhindura ibintu ku munota wa 83 Reindford ahereza uyu musore ukinira Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, atsinda igitego cyo kwishyura abafana bariruhutsa, umukino urinda urangira.
Ababanjemo Rwanda
Jean Luc Ndayishimiye
Michel Rusheshangoga
Twite Kabange Mbuyu
Fabrice Twagizimana
Frédéric Ndaka
Jean-Baptiste Mugiraneza
Harouna Niyonzima
Tumaine “Titi” Ntamuhanga
Jean-Claude Iranzi
Peter Kagabo
Meddie Kagere
Ababanjemo Uganda
Abel Dhaira
Denis Guma
Habib Kavuma
Savio Kabugo
Simeon Masaba
Hassan Mawanda Wasswa
Saidi Kyeyune
Daniel “Dan” Sserunkuma
Hamis Kiiza
Brian Umony
Mike Sserumaga
Imwe mu yindi mikino mpuzamahanga yabaye none:
Tanzania 1 – 0 Cameroon
Zimbabwe 2 – 1 Botswana
Kenya 3 – 0 Libya
Chile 2 – 1 Egypt
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
aaaaaaah nanjye nkunda amvubi ndashakako tuzatsinda uwo mukino kbsa
Kagere ni umuntu w’umugabo , ahubwo iyo Ndaka adatega uriya mugabo twari kubatsinda kbsa , bakomereze aho abasore bacu
Waouh,amavubi mukomereze aho!
Ntiwumva ko igitego cya 2 cy’u Rwanda cyatsinzwe n’umukinnyi(Papy) ukina mu batarengeje imyaka 17,nibakomeze bashingire Amavubi ku bana b’abanyarwanda bakiri bato,nabo barashoboye!
Amavubi oyeee!
umupira wacu wapfuye hose.nta mutoza tugira,abazamu ni ba harindimana,nyobozi ntayo biragoye kabisa ibaze kuzana MICO ukanga steven keshi!!!!!abarwayi baragwira!!!
ngo mico azatuzanira super sport, iyo tele dix ntiyayizana ko inabakorera akazi ibatangira abonnement? byagira kirya nyamara