U Rwanda mu rugamba rwo kubyaza umusaruro amazi ya Nile
Nyuma y’imyaka itari mike igihugu cya Misiri na Sudani byareguriwe uruhare runini mu ikoreshwa ry’amazi y’umugezi wa Nile, kuri uyu wa kabiri abadepite bo mu Rwanda baraye bemeje umushinga w’itegeko uha u Rwanda uburenganzira busesuye mu gukoresha amazi ya Nile. Rwaba ari urugamba u Rwanda rutangiye mu kubyaza umusaruro amazi ya Nile?
Ku munsi w’ejo ku wakabiri tariki ya 9 Nyakanga, ni bwo Minisitiri w’Ibidukikije Stanislas Kmanzi yajyanye umushinga w’itegeko rigamije guha u Rwanda uburenganzira bwo gukoresha amazi ya Nil ku buryo busesuye.
Abadepite 62 kuri 67 bose bemeje umushinga w’itegeko, ariko amajwi 5 aba impfabusa.
Minisitiri Stanislas Kamanzi avuga ko u Rwanda rufite uburenganzira ku ikoreshwa ry’amazi ya Nile ariko ngo nyuma y’uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’abadepite hazakomeza kubaho ibiganiro na Misiri n’ibindi bihugu birebwa n’ikibazo cya Nile.
Minisitiri Kmanzi asanga u Rwanda rugomba gukoresha amazi ya Nile icyo rushaka ubigizeho ikibazo akarubaza.
Amasezerano yo mu 1959 hagati ya Misiri na Sudan ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ amazi ya Nile aha uburenganzira biriya bihugu buruta ubw’ibindi bihugu byose bituriye uyu mugezi mugari.
Ayo masezerano avuga ko uruzi rwa Nile rufite m3 miliyari 84 upimiye ahari urugomero rwa Assouan, mu Misiri.
Misiri ikaba ihabwa uburenganzira bwo gukoresha m3 Miliyari 18,5 naho Sudani igakoresha izisaga miliyari 55,5 ku mazi ya Nile.
Ayo masezerano kandi ateganya ko Misiri na Sudan bikora ibyo bishaka ku mazi ya Nile, ndetse hakaba harimo kuvugurura uburyo bwo kugomera amazi no kubaka ingomero z’amashanyarazi.
Ibi bihugu byombi ngo bigomba kugabana ikiguzi cy’imishinga yo gusana ibikorwa remezo byo kugomera amazi ya Nil.
Benshi bavuga ko hari menshi mu masezerano yashyizweho n’abakoloni adakwiye gukomeza gukurikizwa nk’aho ibihugu bigikolonijwe. Amasezerano yo mu 1959 avuga ko kugira ngo ibihugu bindi bikoreshe amazi ya Nile bigomba gusaba uruhushya Misiri na Sudani.
Gusa u Rwanda na Ethiopia byo byamaze kwemeza amategeko y’imbere mu gihugu abyemerera gukora imishinga bisha ku mazi ya Nile.
Misiri ikomeje kurwanya uwari wese wakoresha amazi ya Nile
Mu misi ya vuba ibintu byari bishyushye hagati ya Misiri na Ethiopia ku bwubyikane bucye ku bijyanye n’umushinga wo kubaka urugomero ku ruhande rwa Ethiopia Renaissance Dam (GERD), ruzatwara akayabo ka miliyari 4,2 z’Amdolari y’Amerika rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana na MW 6,000.
Icyo gihe Misiri yari yambariye urugamba ndetse ntiyatinya kuvuga ko izakoresha igisirikari mu gusenya urwo rugomero.
Perezida Morsi wariho, mu nama yamuhuje n’abayobozi ku ya 10 Kamena yagize ati “Amaraso yacu azasimbura kugabunuka kw’amazi ya Nile, niyo cyaba igitonyanga kimwe gusa.”
Mu 2011, Ethiopia, Uganda, Rwanda, Kenya, Tanzania n’u Burundi basinye amasezerano y’ubufatanye bw’ibihugu bituriye Nile, akaba yariswe Nile River Basin Cooperative Framework Agreement (CFA).
Aya masezerano asaba ko ibihugu bigira amategeko y’imbere mu gihugu abyemerera gukoresha amazi ya Nile. Congo Kinshasa yo yanze gusinya ivuga ko amazi ifite ayihagije.
Mu minsi yavuba u Rwanda n’ibihugu byo mu karere biteganya kubaka urugomero ku masumo ya Rusumo, ahaca amazi y’Akagera yisuka muri Nile. Bene iyi mishinga yose igwa nabi amatwi y’igihugu cya Misiri kibeshejweho n’uyu mugezi munini.
Amasoko y’uyu mugezi nyamara bivugwa ko ari mu Rwanda abandi ko ari i Burundi, gusa abanyamisiri kuva mu 1959 nibo bafite uburenganzira bwo kugenzura buri kimwe cyakorerwa kuri aya mazi.
HATANGIMA Ange-Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
SINUMVA UKUNTU UMUNTU YAKUBUZA GUKORESHA AMAZI Y’ISOKO ITURUKA MU RUGO IWAWE! TUGOMBA KWIPAKURURA INGOYI ZOSE ZA GIKORONI (KWIHESHA AGACIRO). GUSA HABAYE HARI UMU EXPERT MU BY’AMAZI YANYUNGANIRA KUKO HARI UMUNTU NASOBANURIYE UKUNTU KUBAKA INGOMERO Z’AMASHANYARAZI BYAGABANYA AMAZI N’UBWO YAKOMEZA AKAGENDA NTIYABYUMVA: NAMUBWIRAGA KO HAGABANUKA DEBIT/L OU M3 BABONAGA MU GIHE RUNAKA/SEC/MIN/H OUJ, KANDI UKO AMAZI AGENDA BUHORO KUBERA KUGOMERWA AHURA NA BIRANTEGA MU NZIRA KANDI AKANYUNYUZWA N’UBUTAKA (INFLITRATION)MU BURYO BWOROSHYE. MUNYUNGANIRE BAGENZI!WE YAVUGAGA KO YAGABANUKA HAKOZWE IRRIGATION GUSA!
Ariko nabo nibareke kwikanyiza, kuba amazi yagabanuka kuko ibindi bihugu biyakoresheje byo birashoboka.Ariko nabo bashake technologie moderne zo kuyakoresha ntibakomeze kugendera kubyo umukoloni yasize yanditse . N’amategeko ya MUSSA igihe cyarageze YEZU arayavugurura ayahuza n’igihe.
Birasanzwe ko iyo abantu bafatinye umugezi bakoresha mu kuhira bumvikana ku mikoreshereze yawo kugirango bose bahinge beze, babeho. AMASEZERANO NAVUGURURWE HAGIMIJWE GUSANGIRA, naho gukangisha imbaraga zagisirikare siwo muti.BAZANYE IBYO GUHIMANA NIBO BABIHOMBERAMO CYANE NYAMARA HABAYEHO KUMVIKANA NO GUSARANGANYA IBYIZA IMANA YAHAYE ABATUYE ISI, TWESE TWABAHO KANDI TUKABANA MU MAHORO.
Mubyukuri,Misiri ikwiyekureka gutera ibindi bihugu ubwoba ngo izabirasa ahubwo igane inzira ya diplomacy kuko misiri izinezako amasezerano yayagiranye nabakoloni.Naho ubundi intambara yaba iyibiyagabigabigari. Murakoze.
Njye nshimye cyane iki gikorwa cy’Inteko yacu ndetse n’ibitekerezo bagenzi bacu bagitanzeho. Njye numva ari uburenganzira bwacu gukoresha amazi dufite iwacu nk’uko abandi bafite indi mitungo kamere iwabo bayikoresha. Iyo ukeneye kugira uruhare ku mutungo ufitwe n’undi hari uko bigenda: murumvikana akaguha cyangwa akakugurisha. ibyo ni uburyo busanzwe kandi bwizewe. Hari n’ukundi wawugiraho uruhare ukoresheje kuwumwambura ku ngufu cyangwa ubundi buriganya cyangwa ubujura. Nadbona rero Misiri na Sudani byarahereye ku buriganya basinya amasezerano mu byukuri atrimo ukuri na mba. None aho ibihugu biri aho amazi aturuka bitangiye kubona ko harimo ibitari byo Misiri itangiye kuvuga iby’ingufu. Izo nzira zombi ntaho zayiogeza kuko zombi nta kuri kurimo. ibyiza twakumvikana nabo niba bakeneye amazi twe tukaba tuyafite tukagira ibyo twumvikana apana kudutegeka uko tuyacunga. Sindumva u Rwanda rugira igihugu rutegeka kukigemurira petrol nyamara turayikeneye cyane kandi ni umutungo kamere biriya bihugu bitunze. Iyo tuyikeneye twumvukana nabo bakatugurisha bibaye byiza baduha nabo nkuko natwe tubaha amazi tuyanyujije mu bitembo imana yaduhaye. Ikindi ni uko urebye uburyo ayo mazi bayasesagura wagira ubwoba. Ikibaya cya Gezira muri Sudani bamena amazi ku buso bugera kuri miliyoni ya hegitari abaturage bagahinga ansigaye agacengera mu butaka bazayakoresha byakomeye. Nyamara twe badutegeka buri gihe kwitondera n’uburyo dukoreshamo duke dushoboye. Ni byinshi umuntu yabivugaho gusa niba bashaka amazi akaba ntayo bafite iwabo nibaze twumvikane uburyo yabageraho nta nkomyi ariko bareke kutubangamira no kudusuzugura mu nzira izarizo zose. Ndakeka amasezerano basinye nta Kindi gihugu cyari gihari uretse bo n’uwabakolonije. Ubundi amasezerano asinywa n’abayagiranye cg ababahagarariye babiherewe uburenganzira, abo bo byagenze bite? Murakoze.
Ahaaa. Nyamara ba PHARAON bameze nabi. Ibaze abantu bakuraho Perezida bitoreye!!!!
Gusa mwibuke ko muri NILE TREATY YO MURI 1929 ABONGEREZA BABYEMEREYE MISIRI NAYO IBEMERERA KO SUEZ IBA MPUZAMAHANGA.
Ngo hari umwanditsi wanditse ko intambara ya III y’isi izaterwa n’amazi (EGYPTY-EAST AFRICA, ISRAEL-PALESTINE,….)
Comments are closed.