Digiqole ad

U Rwanda ruzakomeza gufashwa na DFID

Ikigega cy’abongereza gitera inkunga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere DFID cyafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w’ibihugu wateraga inkunga hashingiwe ku kamaro n’uburyo inkunga zatanzwe zagiye zikoreshwa. Ubwongereza bukaba bugamije kongera inkunga ku bihugu bike ngo byihute mw’iterambere.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byasigaye ku rutonde rw’ibihugu bike bizakomezwa guhabwa inkunga ya DFID, Andrew Mitchel umunyamabanga mukuru ushinzwe iterambere mpuzamahanga yatangarije BBC ko u Rwanda rugaragaza umusaruro ndetse n’ikoreshwa neza ry’inkunga rugenerwa na DFID, iyi ikaba ari imwe mu mpamvu rwagumye ku rutonde rw’ibihugu biterwa inkunga na DFID. Yakomeje atangaza ko u Rwanda ruzahabwa miliyoni 75 z’ama pound uyu mwaka, hakaziyongeraho miliyoni 15 zizatwangwa mu myaka 3, buri mwaka DFID ikajya yongeraho miliyoni 5 z’ama pound.

Ibihugu 16 nibyo byavanywe ku rutonde rwibyafashwaga, bimwe muri byo ni u Buhinde, Angola, Lesotho, China, Vietnam na  Kosovo. Ndetse n’imiryango ine mpuzamahanga yaterwaga inkunga ikaba yakuwe muyafashwaga n’iki kigega kubera imikorere idahwitse.

Umuseke.com

 

3 Comments

  • urwanda ruterwa inkunga kubera ko rwitwara neza kandi inkunga zarwo zikoreshwa neza akaba ari yo mpamvu ruhora rwongererwa inkunga mu gihe ibindi bihugu bigananurirwa inkunga . mukomereze aho ! twarabyishimiye cyane

  • ibi bikorwa kuko izo nkunga zikoreshwa ibyo zagewe kandi n’umusaruro ukigaragaza;ibyo kandi ni n’uko nta ruswa iba irangwa mu ikoreshwa ry’inkunga zitandukanye ziba zatanzwe. ibi ndibaza ko bizagaeza abanyarwanda aho izi nkunga natwe tuziha abandi

  • Abavuga ko imfashanyo zigenerwa u Rwanda bazigerere mu giturage cy’u Rwanda birebere uko hifashe. Kubwirwa si byiza, ikiza ni ukwirebera. Uzava muli icyo gituarage azagire icyo yemeza cg ahakana aliko atangaze icyo yiboneye n’amaso ye atali icyo yabwiwe.

Comments are closed.

en_USEnglish