U Rwanda mu bihugu bitanu bya mbere muri Afurika byahanze udushya muri 2014
Icyegeranyo cyashyizwe hanze na Global Innovation Index cyerekana ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu bihugu by’Afurika byahanze udushya muri uyu mwaka.
Iki cyegeranyo cyerekana ko ibihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aribyo byakoze cyane bikagera ku mpinduka zigaragara mu kurema udushya twatumye amajyambere yabyo yihuta.
Ibi bihugu ni Burkina Faso, Gambia, Malawi, Mozambike n’u Rwanda.
Aya majyambere yatewe n’uko Leta zagabanyije amafaranga zari zisanzwe zishyira mu bintu bimwe na bimwe by’ubushakashatsi, ahubwo zikayashora ku mishinga ikomeye kandi irambye irimo uburezi, ubuzima, no kwegereza abaturage ibikorwa remezo.
Ikindi gihugu cy’Afurika cyagaragaje intambwe ikomeye mu guhanga udushya tuganisha ku majyambere nyuma y’intambara cyavuyemo ni Cote d’Ivoire.
Abashakashatsi berekanye ko uruhare rw’abaturage mu guhanga utu dushya rwagize uruhare runini mu kwihutisha ishyirwamubikorwa ry’igenamigambi ry’iterambere.
Mu bihugu 143 byakoreweho ubushakashatsi, Ubusuwisi nibwo bwaje ku mwanya wa mbere bukurikirwa n’Ubwongereza, Suwede, n’igihugu cya Finland.
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cornell muri USA hamwe n’abo mu kigo mpuzamahanga kirengera ibijyanye n’umutungo mu by’ubwenge (World Intellectual Property Organization) bemeza ko ibihugu by’Ubushinwa, Brazil n’Ubuhinde ubu byasubiye inyuma ku muvuduko wo kurema no guhanga udushya ugereranyije n’aho ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bigeze.
Igihugu cyifashe neza mu guhanga udushya ni Koreya y’epfo na Israel nk’uko AFP ibivuga.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ahubwo ndabona dukwiriye guhabwa umwanya wa 1 kuko ntako tudakora gusa ibi bihe imbaraga buri munyarwanda k’umwanya wa mbere uzaze.
guhanga udushya nibyo by;ingenzi bigezweho muri urur Rwanda kandi turakangurira abaturage ko bakomerezaho kuko usanga kenshi biganisha ku iterambere
nibitari bizaza dufite ubuyobozi bwiza kandi bwita cyane kubaturage babo kandi buba buharanira ko abaturage barenga ibibazo bufite bugatera imbere twe abaturage turashima ubuyobozi bwacu bukomeje kudukura mubwigunge
Comments are closed.