Digiqole ad

U Rwanda mu bihugu 17 ku Isi byo kwitabwaho n’Abakerarugendo mu 2017

 U Rwanda mu bihugu 17 ku Isi byo kwitabwaho n’Abakerarugendo mu 2017

Inyubako M Peace Plaza yatumye Umujyi wa Kigali ugira isura nziza y’umujyi ukomeye

Ikinyamakuru ‘Condé Nast Traveler’, kimwe mu bikomeye mu kwandika inkuru z’ubukerarugendo n’imibereho ku Isi cyo muri Leta Zunze ubumwe za America, cyashyize u Rwanda mu bihugu 17 byo kwitabwaho n’abakerarugendo mu mwaka wa 2017.

Kigali Marriott Hotel, ni Hoteli iri ku rwego mpuzamahanga.

Uru rutonde rugaragaraho ibihugu bibiri gusa byo ku mugabane wa Africa, ni u Rwanda rwa 14, na Zimbabwe ya 13 ku rutonde.

U Rwanda ngo rwashyizwe kuri uru rutonde kubera impamvu zinyuranye, zirimo Hoteli nshyashya “Wilderness Safaris’ Bisate Lodge” izafungura imiryango muri Kamena 2017, hafi ya Parike y’Ibirunga ibarizwamo ingagi, mu Majyaruguru. Izashyigikira ibikorwa byo kurengera ibidukikije kandi iteze imbere agace iherereyemo.

Ni Hoteli ngo izajya itera ibiti byayo, igire imirima yayo, ndetse n’izindi gahunda zo kwigisha abaturanye n’ibice birimo ingagi ziri mu bwoko bw’inyamanswa ziri gucika ku isi.

Mu bindi kandi ngo byatumye u Rwanda rujya kuri uru rutonde, harimo Umujyi wa Kigali kubera isuku, umutekano n’umuvuduko w’iterambere bikomeje gukurura abashoramari mpuzamahanga.

Uretse gusura ingagi, n’izindi Parike z’igihugu ushobora no gusura Umujyi wa Kigali, n’ibindi bice by’igihugu binyuranye.

Zimbabwe yo ngo yashyizwe kuri uru rutonde kubera imbaraga Leta ikomeje gushyira mu guteza imbere ubukerarugendo no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima, nk’ikibuga cy’indege gishya cyubatse mu gace ka Victoria Falls cyatwaye miliyoni 150 z’amadolari ya America.

Uko ibihugu 17 bikurikirana ku rutonde rwa Condé Nast Traveler
1.Canada
2. The American Midwest (Amajyaruguru yo hagati ya USA)
3.Cuba (hanze ya Havana)
4.Bermuda
5.Athens (mu Bugereki)
6.Scotland
7.Scandinavia’s countryside (Norway, Finland, Sweden,…)
8.Portugal & the Azores
9.Croatia’s coast
10.Jerusalem
11.New Zealand
12.Tokyo-Kazanawa-Kyoto (Japan)
13.Zimbabwe
14.Rwanda
15.Buenos Aires (Argentine)
16.Chilian- Patagonia
17. Uruguay

UM– USEKE.RW

en_USEnglish