Digiqole ad

U Rwanda mu bihugu 13 bifite ubukungu bwihuta kw’Isi

 U Rwanda mu bihugu 13 bifite ubukungu bwihuta kw’Isi

Ubu kungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 7% mu mwaka wa 2014, ndetse Banki y’Isi ikaba iteganya ko buzanazamuka ku gipimo nk’icyo muri uyu mwaka wa 2015, birarushyira mu bihugu 13 bifite ubukungu buzamuka cyane ku Isi.

Urutonde rushya rugaragara ku rubuga rw’Ihuriro mpuzamahanga ku bukungu “World Economic Forum” rugaragaza ibihugu 13 bifite ubukungu burimo kuzamuka byihuse. Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku mibare iri mu cyegeranyo cya Banki y’Isi kigaragaza imiterere y’ubukungu bw’Isi hagati y’umwaka wa 2014-2017 “Global Economy Prospects”.

By’umwihari, uru rutonde rugaragaraho ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibihugu bifite ubusumbane bukabije mu musaruro rusange w’abaturage, ibivuye mu bibazo bya Politiki, iby’intambara n’ibindi.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 12, rukaba rwagiye kuri uwo mwanya kubera umuvuduko w’umusaruro rusange w’igihugu rwitezweho mu mwaka wa 2015 ungana na 7%, uwo mu mwaka wa 2016 ungana na 7%, n’uwo mu mwaka wa 2017 ungana na 7.5%, muri rusange hagati y’umwaka wa 2014-2017 ubukungu bwarwo bukazaba zamukaho 7.12%.

Ubukungu bw’u Rwanda ubu bushingiye kuri Serivise kuko hejuru ya 50% by’umusaruro rusange w’igihugu, gusa abaturage barenga 80% bagejeje imyaka yo gukora babarizwa mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi. Mu gihe, abarenga 40% bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Uko ibihugu 13 bikurikirana, n’uburyo ubukungu bwabyo buzazamuka hagati ya 2014-2017:

13.China (7.10%),
12. Rwanda (7.12%),
11. Tanzania (7.15%),
10. Mozambique (7.30%),
9. Bhutan (7.55%),
8. India (7.57%),
7. Papua New Guinea (7.60%),
6. Cote d’Ivoire (7.80%),
5. Uzbekistan (7.87%),
4. Myanmar (8.30%),
3. D.R Congo (8.62%),
2. Turkmenistan (9.07%),
1. Ethiopia (9.70%)

19 Comments

  • Akaririmbo kitwa Semuhanuka murakazi?

  • Ntabwo ari 40% gusa bari munsi yumurongo wubukene.kereka niba tureba Kigali gusa.

  • Igihugu gishira inshuti ntigishira abashinyaguzi koko. Abaturage nta mazi bafite kandi igihugu cyuzuye amasooko.

    • Noneho ngo hadutse umuco wo kujya babamesera yanze kumanywa yihangu.

  • Muzambarize ko imishahara itiyongera se? kandi ibiciro byiyongera muri kwezi?
    Ubukungu bubikwa nti busohoke buzakoreshwa ryari? ngo urwanda nu rwa 12 RWAZAMUTSE CYANE. ariko se uganda ntayo mbonyemo kenya. Mumbarize umukozi wa letat uhembwa macye ahembwa angahe? urugero nshaka muruhere kubantu (3)
    1 umwarimu
    2 umusirikare
    3 umuolice
    Ndumva abo aribo batagira kivugira gusa hafi yahose muri Africa yacu. Noneho ubwire ibyo banshingiyeho bashyira ku myanya nariya manota mbonye hariya.
    2 Abatanga amanota kuri muhigo no guhigura.
    HE P Kagame azabisuzume harabafite technical iri high. Bo kumuca muri humye barabikoze ariko ntibikwiye kongera.
    Bibe amateka ushoboye akore utabishoboye aveho da!

  • Ko mbona urutonde huzuye ho ibihugu byagoswe byarozwe gusaa na Zaire koko ijyeho !!!

  • Mdabyemeye ikinyoma koko cyahawe imbebe mu Rwanda gutera imbere ? Abantu bakirara namatungo Erega nareke kutubeshya tuzamutora tu none se abuze kuvuga ibihugu nka South Africa ho umwana ahabwa cash na Leta akimara kuvuka kugeza abonye akarangamunt none ngo DRC na Rwanda ngo bari gutera imbere cyangwa ngo bateye imbere mu biki mbese? Abandika izi nkuru cyangwa abazitangaza sinzi uko bameze erega cyokoza mujye mubyandika mu Kinyarwanda naho mu cyongereza ncyangwa igifansa bazabaseka cyane

  • Ahahahaha kandi nabonye umuturage utaha mumwobo ahahahahahahaha bareha byabiturirwa byababagabo bene igihugu bati abanyarwanda mwateye imbere ahahahahah

  • Ariko mwese ndabona ibyo mwandika mudasobanukiwe na gato na liste uyu mugabo yagendeyeho yandika iyi nkuru. Ni muri % ntabwo ari mu mibare. Amerika izamutseho 1% biba ari byinshi kubera ko n’ubusanzwe iba ifite ubukungu bwinshi.
    Urugero: Ufite 1000 ukazamukaho 100 uba wiyongereyeho 10%!
    Ufite 100 yiyongereyeho 15 aba yiyongereyeho 15%!
    Muri % uwungutse 15 azaba aruta kunguka ufite 100, ariko mu mibare isanzwe siko bizaba bimeze!

  • urebye urwanda nyamara ruratera imbere buhorobuhoro gusa nuko turi kuva kure cyaneee

  • Aho turara mu myobo imyaka 20 numukuru wumudugudu ntabimenye ni hatari ngo twateye imbere abateye imbere barahari bikoreramo mureke kudushinyagurira kugura AKAHUNGA ni ikibazo nabyo

  • Byarwanda simwirarire ahumbo dushiremo imbaraga nyinshi kurushaho.Murakoze

  • Njyewe mbona u Rwanda ahubwo rwarasigaye mu majyambere cyane ntanubwo bazatera imbere

  • Ndabasuhuje.
    Njye mbona umuntu w’umuswa mu bintu runaka adakwiye kugira igitekerezo abitangaho; Igitekerezo cya 8 cyabisobaanuye neza: bivuze ko duke u Rwanda rufite rutubyaza umusaruro rukatwongera ku kigereranyo cya 7% byatwo; Ariko n’aho Amerika yahagarara gukora, u Rwanda byarufata igihe runaka kugirango rugere ku bukungu Amerika ifite uyu munsi. Muri iyi minsi mu bitekerezo bitangwa mu binyamakuru haragaragaramo abaswa benshi biha gutanga ibitekerezo kuri domaines batumva na gato; Ntabwo bikwiye; bajye bavuga ku by’ubuzima bavuge ku myidagaduro, ariko ku by’ubukungu bw’igihugu ndetse na diporomasi nsabye ko byajya bivugwaho n’umuntu ubisobanukiwe rwose inama ze zakwakirwa neza.
    Courage Rwanda.

  • hahahahahahahahahahahahahahahashahashhahaha,
    sha noneho ndabyemeye kabisa ngo abaswa ni nka basazi.
    ubu se ko muri amerika hakigaragara abasabiriza ku muhanda bivuga ko amerika idakize?
    gereranya urwanda mu myaka 10 ishize umbwire niba koko ubona nta mpinduka mu bukungu,
    aha bigaragarira mu buryo damaine zose ugenda ubona uburyo zigenda zitera imbere,
    yego turi igihugu ki kiri mu nzira ya majyambere ariko tukaba turi ku muvuduko mwiza uhereranyije nigihugu cyacu nibyo dufite.
    reri mureke kugereranya ku burara kwanyu maze ngo mu bihuze niki kigereranyo

  • Urutonde rwatanzwe ntabwo ari urutonde rw’ibihugu kikize cyane kw’isi, sibyo inkuru ivuga. Ahubwo iravuga ibihugu bifite ubukungu (bwabyo) bwiyongereyeho kuri % runaka. Urwanda, ubukungu bwarwo (uko bwaba bungana kose) bwiyongereyeho 7.12%. Mubyumve gutyo. Naho nta gihugu kitagira abakene, ufashe USA, ubufaransa, Ubuyapani, ubudage,..biriya bihugu byose muri G-20 bifite abakene basabiriza ku mihanda. Nawe ugiyeyo uri umunyarwanda baragusaba. Urwandad rero ruri mu bihugu bitera imbere cyane nubwo hari abakene.

  • Uwapfuye yarihuse…nzaba mbarirwa bamwe barabyemeza abandi bakabihakana…icyo nemera hari icyakozwe ariko urebye igihe 20 ans…nibyo kwigwa neza nta kwihenda ubwenge…amazi amashanyarazi,,ibiribwa…ubuzima…twongere ingufu…

  • hahahahahahhahh

    muri capitalism the rich enriches more and the poor are impoverished acutely!

  • uwo numunwa

Comments are closed.

en_USEnglish