Digiqole ad

u Rwanda ku isonga mu kugumana intiti zarwo. i Burundi zirigendera cyane

 u Rwanda ku isonga mu kugumana intiti zarwo. i Burundi zirigendera cyane

Abahanga b’Africa bava mu bihugu byabo bakajya gushaka ubuzima ahandi buri kurushaho

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Ikigo Ibrahim Leadership Fellowships kirerekana ukuntu ibihugu by’Africa bihura n’ikibazo cyo gutakaza intiti zabyo zijya mu mahanga gushakayo amaramuko bigatuma ubukungu bw’iwabo buzahara.

Abahanga b'Africa bava mu bihugu byabo bakajya gushaka ubuzima ahandi buri kurushaho
Abahanga b’Africa bava mu bihugu byabo bakajya gushaka ubuzima ahandi buri kurushaho

Mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu bigumana abahanga babyo, u Burundi bwo buza ku mwanya wa mbere mu bituma babicika cyane bakigendera.

Kimwe mu bintu bavuga byatumye ndetse bituma mu Burundi hari amakimbirane ni uko ngo abahanga babwo babucotse bakajya kwibera mu mahanga aho babona amaramuko.

Ibi bituma nta majwi avuganira uburenganizra bwa muntu aboneka kugira ngo atume abanyapolitiki badakoresha nabi ububasha bwabo.

Ikindi ngo cyagoye u Burundi ni uko uku kugenda kw’intiti zabwo kwatumye umusaruro wari buturuke mu bitekerezo no mu bikorwa byabo ubura ahubwo amahanga akaba ariyo abyungukiramo.

Tubibutse ko u Burundi butuwe n’abaturage miliyoni 10 umubare ungana n’uwabatuye ibirwa bya Seychelles.

Imibare itangwa n’Ikigo World Economic Forum (WEF) yasohotse mu cyegeranyo cyayo cyiswe Global Competitiveness Report 2014-2015, igaragaza ko u Burundi aricyo gihugu cya mbere muri Africa intiti zacyo zicika.

Ibindi bihugu bifite abahanga babicika ni Algeria, Mauritania, Chad na Guinea.
Nubwo Zimbabwe nayo ifite icyo kibazo, igerageza ku byitwaramo neza ubu ikaba iri mu mwanya wa cyenda.

Mu bihugu bibasha kumvisha abaturage babyo ko bagite amahirwe yo kuguma iwabo baabiteza imbere u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere.

U Rwanda ruza imbere ya Maroc na Kenya. Ivory Coast n’Africa y’epfo nabyo bigerageza kugumana abahanga babyo uko bishoboye n’ubwo biba bitoroshye.

U Rwanda kandi ruza ku mwanya wa mbere mu kureshya abahanga bo mu mahanga ngo baze bongerere umusaruro igihugu cyabo.

Ibihugu biza bikurikiye u Rwanda harimo Maroc, South Africa, Zambia, Angola na Nigeria.

U Burundi nanone buza ku mwanya wa mbere mu kureshya intiti z’amahanga ngo zize iwabo, bugakurikirwa na Libya ndetse na Algeria ibi akenshi ngo bikaba biterwa n’umutekano muke uharangwa.

Mu gihugu cya Mauritania ngo niho hambere muri Africa batita ku bushobozi umuntu afite iyo yaka akazi, ibi bikagira ingaruka ku myigire(kuko abantu bumva ko kwiga ntacyo bizabamarira).

Mauritania ikurikirwa na Chad, Angola, Algeria na Libya.

Icyo ibi bihugu bihuriyeho byose ni uko bikize ku bikomoka kuri petelori.

Urutonde rwakozwe ba World Economic Forum
Urutonde rwakozwe ba World Economic Forum

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • uRwanda rugumana abanyabwenge ariko nabashomeriiiiii.

  • Ariko nanone mwibuke ko urwanda ruza ku mwanya wa mbere kugira abanya politique benshi kandi bomurwego rwose hejuru bahunze igihugu,

    • Abanyapolitike bo nibashake bajye bagenda, ubwenge buruta politike.

  • Intiti zomu Rwanda zize Ubu ntaho zishoborakujya Ngo zigire akamaro zitagombye kongera gutangira amashuli.

  • Bakame ibyo ubikura he?? ni hehe wagiye kwiga cg gusaba akazi bkagusubirishamo ibyo wize?? Njye ndi hanze y’u Rwanda ariko ndababwiza ukuri , ibyegeranyo bisohoka byakagombe kuzajya bidutera ishema ryo gukomeza kujya imbere!!

  • @Léon reka kubeshya wambwira ahantu hanze wajyaba dip yo muri Kist,Unilak nahandi bakayisoma? Wenda UNR batari bayitoba.

  • Ariko iryo songa duhoraho…nitwe twiha amanota ahari? Cg tuyahabwa n inshuti z u Rwanda!? Ko se mbona tugera no mubitatwungura? Ubu turi no kW isonga mu kugira selectioneur muto!? Ejo tuzaba turi kW isonga mu kugira abakobwa beza! Harya umumaro ni uwuhe?

  • Inzara iratwishe degree zamezeho ibyatsi n ubwenge buri kubora

Comments are closed.

en_USEnglish