Digiqole ad

U Rwanda, Iran na Afghanistan mu bifite abanyabyaha benshi muri UK

Ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cy’u Bwongereza bumaze gushyira ahagaragara icyegeranyo kivuga ko abantu 99 bandikiye uru rwego umwaka ushize basaba uburenganzira bwo kuhatura bakekwaho ibyaha by’intambara.

U Bwongereza buravuga ko budashaka kuba ubuhungiro bw'abakoze ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu.

U Rwanda, Iraq, Iran, Afghanistan, Libya, Serbia na Sri Lanka ni ibihugu biza ku isonga mu kugira abantu benshi bakekwaho ibyaha by’intambara babashize kugana uru rwego basaba ibyangombwa byo gutura cyangwa se kuba impunzi muri iki gihugu.

Kimwe mu bituma basaba ubuhungiro nk’uko BBC yatangaje iyi nkuru ibivuga ngo n’uko bamaze igihe kinini batuye muri iki gihugu.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka yatangaje ko u Bwongereza bugiye gufata ibyemezo bikomeye kuko budashaka kuba ubuhungiro bw’abanyabyaha.

Ibi bitangajwe mu gihe imiryango inyuranye iharanira uburenganzira bwa muntu nayo irimo gusaba ko imanza zirebana n’abantu bakoze ibyaha by’intambara birimo iyica rubozo zacibwa cyangwase banyirazo bakoherezwa mu bihugu byabo.

Umuryango “Freedom of Information” watangaje ko mu mezi 15 ashize Urwego rushinzwe iby’abinjira n’abasohoka mu Bwongereza rwakiriye ibirego bigera kuri 800 kandi ngo ibyinshi muri byo byari iby’abantu bakekwaho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Muri bantu 99 bakekwaho ibyaha by’intambara basabye ubwenegihugu, ubuhunzi cyangwa kwemererwa gutura mu Bwongereza batatu muribo basubijwe mu bihugu byabo, 20 muribo bimwa ubuhungiro, naho 46 bari barahawe ubwenegihugu barabwambuwe ariko ngo byashoboka ko bakigedembya muri iki gihugu kuko batakurikiranwe n’inkiko, abandi basigaye bo ibyabo ntawuzi irengero ryabyo.

Aya se yaba ari amahirwe ku Rwanda?

Igisubizo kuri iki kibazo ni Yego ukurikije uko abadepite n’izindi nzego zibishinzwe zahagurukiye ku gikemura.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza yagize ati “Umuntu wese ukekwaho ibyaha by’intambara agomba gucibwa urubanza mu gihugu cye kandi tuzaharanira ko boherezwa iwabo ngo baburanishwe.”

Uyu mugabo yatangaje ibi mu gihe mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka Abanyarwanda batanu batawe muri yombi n’igipolisi cy’u Bwongereza bakekwaho kugira uruhare mu jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.

Bamwe muri aba batawe muri yombi bari bamaze imyaka isaga icumi baba muri iki gihugu ndetse bari bafite imirimo itandukanye.

Muri aba bafaswe batatu baracyacumbikiwe muri gereza naho abandi babiri bararekuwe, gusa bose uko bavuga ko nta ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bavuga kandi ko baramutse boherejwe mu Rwanda batahabwa ubutabera nyabwo kuko ngo ubutabera bw’u Rwanda butizewe.

Kuba u Bwongereza butohereza abakekwaho ibyaha by’intambara mu bihugu byabo cyangwa ntibubaburanishe, binengwa cyane n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ari ikintu kibabaje ku gihugu nk’u Bwongereza,

Kevin Laue, Umunyamategeko mu ishyirahamwe ryitwa Redress yagize ati “Polisi ikwiye kujya ikora iperereza ryimbitse kuri ibyo byaha n’ubwo bigoye gukora ipererereza ku byaha nk’ibyo.”

James Smith wo mu muryango AEGIS we yavuze ko niba kohereza abantu mu bihugu byaho binaniranye, abantu nk’aho baba bakwiye gucirirwa imanaza mu Bwongereza.

Yagize ati “Birahenze gukora iperereza ku byaha byakorewe mu kindi gihugu mu myaka yatambutse, ariko niba abo bantu badakurikiranywe bizarangirwa u Bwongereza bubaye icumbi ry’uburuhukiro bw’abanyabyaha.”

Beatha Uwazaninka, Umunyarwandakazi wacitse ku icumu waganiriye na Radio BBC yavuze ko nta kibabaza nko guhura n’umuntu wishe abantu yidegembya mu Bwongereza, kuri we ngo bimutera intimba ikomeye.

Yagize ati “Biteye agahinda gakomeye by’umwihariko ku bacitse ku icumu banyuze mu bihe bikomeye bakaba batabona n’ubutabera. Bakwiye koherezwa aho bakoreye ibyaha ariko batanoherejwe u Bwongereza bukuwiye kubacira imanza. Ni ikimenyetso cyo kubwira abantu nk’abo ko aho bazajya hose bazahura n’ingaruka z’ibyo bakoze.”

©BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish