Digiqole ad

MissRwanda 2017: Honorine ‘Igisabo’ ngo azateza imbere ‘made in Rwanda’

 MissRwanda 2017: Honorine ‘Igisabo’ ngo azateza imbere ‘made in Rwanda’

Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 20 ubu uzwi cyane ku kazi ka “Igisabo”, umwe mu bakobwa 15 batorewe gukomeza mu kiciro cya nyuma cy’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, arasaba Abanyarwanda kumushyigikira mu rugamba arimo kuko natsinda azanateza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane ku izina ry'igisabo.
Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye cyane ku izina ry’igisabo.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Honorine yavuze ko natorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017, bizamufasha gushyira mu ngiro umushinga afite wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati “Umushinga mfite ni uwo guhangana n’ubushomeri bwugarije umubare munini w’urubyiruko, mbashishikariza kwihangira imirimo ariko cyane cyane nzashyira imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ”

Nubwo adafite ubushobozi buhagije bwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri, ngo azifashisha abashoramari batandukanye abashishikariza gushora imari mu bikorerwa mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, Uwase uhagarariye Intara y’Uburengerazuba muri iri rushanwa avuga ko kwitabira irushanwa byamufashije kwitinyuka no kwigirira ikizere, ndetse no guhura n’abantu batandukanye.

Mu buzima busanzwe Uwase  ngo ni umukobwa uzi gufata inshingano ze neza ndetse ngo aho yagiye yiga hose yahagarariraga abanyeshuri ‘Head Girl’. Akaba yarahagarariye abana ku rwego rw’igihugu mu Nteko Ishinga amategeko.

Kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda ngo hari icyo byamwongereye.
Kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda ngo hari icyo byamwongereye.

Uwase Honorine yavuze ko kwitabira amarushanwa ya Nyampinga w’ u Rwanda 2017, byamuhaye amahirwe yo gufunguka akabasha kureba kure, guhura n’abantu batandukanye , kwitinyuka no kumva ko nta kintu kidashoboka.

Uwase kandi avuga ko hakiri abakobwa batinya kwiyamamaza mu marushanwa ya Nyampinga, kubera kumva amabwire, akabasaba gutekereza kure bakabyaza umusaruro amahirwe nk’aya.

Ati “Miss Rwanda ni amahirwe y’imboneka rimwe kandi uwashoboye kwegukana ikamba, bimufasha kugera kure, guhagararira igihugu no kuba ijwi rya benshi.

Mu buzima busanzwe, Uwase wamenyekanye cyane ku kazina k’Igisabo, ngo ntabwo yita cyane ku bwoko ‘marque’ bw’imyambaro, icyo ngo yitaho cyane ni uguhitamo umwambaro ufite ibara yakunze ndetse umukwiriye kandi umubereye.

Ikindi, ngo kuri we kwisiga ibirungo ‘make-up’ ntibyamucira ishati kuko ngo atabikunda cyane.

Ushobora guha amahirwe Uwase Hirwa Honorine umutora, ni ukujya aho bandikira ubutumwa muri telephone, ukandika ijambo ‘miss’ ugasiga akanya ukandika 11, ukohereza kuri 7333.

Igisabo ngo yifitiye ikizere ko azaba Miss Rwanda 2017.
Igisabo ngo yifitiye ikizere ko azaba Miss Rwanda 2017.
Uwase ni umukobwa wigirira ikizere kandi utazigera ucika intege mu buzima bwe kuko hari amahirwe menshi amuri imbere.
Uwase ni umukobwa wigirira ikizere kandi utazigera ucika intege mu buzima bwe kuko hari amahirwe menshi amuri imbere.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • mvugishije ukuri uyu mukobwa ndamukunda pe gusa nta bwiza afite mu maso uretse ubusabo gusa wenda bazamuhe akazi muri rdb ajye ayobora ba mukerarugendo barebe kiriya kibuno wenda bazaza ari benshi nahubundi aba mwiza yisize ibirungo pe.ntaho ahuriye na doriane na aurore

    • abanyarwanda turajijutse cyane ntabwo tureba inyuma cyane kurusha imbere ntabwo twakwishimira inyuma heza ariko imbere ari vide ahubwo cyane twubaha ubumenyi umuntu afite nibikorwa kandi ndahamya ko abumvise uyu mukobwa avuga twemeye nubwo bamwe tubitwikiriza ibidafite umumaro

  • Iam sorry gisa

  • nta birungo uri mubi rwose tuvugishe ukuri uretse ubusabo nta kindi pe.gusa uri cool turagukunda

  • COURAGE

  • nta bwiza pe uretse ubusabo gusa ahandi wapi.uba mwiza iyo bagusize ibirungo

  • Afite ibiguru bibi no mumaso yafashijwe n’ibirungo ariko kuraje bazatwereke n’abandi turebe nidusanga bose basa gutya bazongere batangirire zero

  • arko usibye ko waba urimpumyi, uyu mwari ni mubi hehe koko!

    • bambarize rata batubwire

    • Hoya Iki Kibuno ni kinini kandi nubwo atari mubi ariko akwiye kujya muri ba nyampinga b’ibibuno niho wenda yabona abo arusha naho ubwiza bwo hari 80% by’abakobwa b’u Rwanda barabumurusha nuko we yatinyutse kujya mu irushanwa. Nabivuze ni mwiza n’umunyarwandakazi wese ariko atari muri ba nyampinga b’igihugu; wenda mumurenge w’iwabo yapfa kubamo.

  • courage tukuri inyuma ark mwagiye mureka gusebanya uwo mwari ni mubi hehe

  • nta kigenda gisabo asa 4

  • ntugatinde kubacuca intege kuko kuguca intege aribyo bigutera imbaraga zo guhatanira intsinzi iyo uzi icy ushaka so, courage tukurinyuima kandi Imana murikumwe

  • Ahubwo azigire muri Brazil niho haba amarushanwa y ibibuno binini nako ibisabo binini.

  • Ikigikobwa ni ikigoryi ni igicucu ntamumutwe gifite kiramutse kibaye miss rwanda urwanda rwaba rusebye.

    • Ahubwo se wowe wiyita Nduwayezu JBosco ko numva imico mibi yo gutukana yakurenze n uburere bukeya ubwo isura yawe isa gute kweli kuburyo wakwihandagaza ugatukana. Gusa Imana ikubabarire kuko gutukaana kwawe nkeka usa nabyo. Gusa uyu mwana w umukobwa ni mwiza bigereranije ariko afite icyo arusha benshi mu irushanwa kuko agira ikinyabupfura; Kwicisha bugufi no kwisobanura neza mu ruhame. Ibyo birahagije ngo Gisabo wacu abe Miss Rwanda 2017. Courage Hirwa.

    • @nduwayezu uturutse nu rihe shyamba ko utukana cyane, njye nzamutora kabisa, sureba umwana ufit aho umuntu yafata byibuze, abandi baba barakokotse ngo bari kuri regime, Gisabo oyeeeee

  • ariko se nkuyu mwana wumukobwo muramuhora iki ngaho nimuzene bashiki banyu tubarebe

  • njye mbona abantu nka nkuyu utukana bigaragaza urwego rwinderonkeya afite bababakwiriye nogukurikiranwa munkiko.

    amategeko yurwanda ahana umuntu wese utuka undi. nduwayesu Jean Bosco nezere ko izina yashyizeho arirye akwiriye gukurikiranwa nubutabera

  • uyu mwana ni mwiza weeeeeee ibaze ko nta kirungo ariko akaba ateye ubwuzu gutya abanyeshyari murekere aho kubeshya

  • Arko njyewe mba mbona ari mugufi ukuntu, kdi nta Nyampinga mugufi kbsa.kereka niba aruko ntaramubona amaso kuyandi naza metero bapimisha ubanza baramwibiye

  • Sha ntitugasebye rwose. Nge sinzi uko ndeba kuko usibye ko mubisanzwe ntamuntu mubi abaho, arikondetse iyo myemerere, uyu mwana w’umukobwa ni mwiza rwose kandi hose.

    Aseka neza, agenda neza, amaso meza… ni mwiza. Ikiruta ubwiza bw’inyuma, ni uko nkurikije uburyo atanga ibitekerezo bye, n’uburyo atekereza, biraboneka ko ari umuhanga rwose kandi ndahamya ko kugira umukobwa nk’uyu nka missi rwanda, byatugeza kuribyinshi.

    Komera, komeza mushiki wacu dukunda, ubwiza bwawe n’ibitekerezo byawe turabikeneye.

    Bravo mwana wacu.

  • Mujye mwitondera izi Message zituka ba Nyampinga, kuko zandikwa na ba Nyampinga bagenzi babo bamwe basezerewe, kugirango baharabike aba bagenzi babo bitewe n’amashyari. Byose bigaterwa nuko iri rushanwa ryamaze gucika amazi, nta wumenya uko ba Nyampinga batorwa, kuko hatorwa abafite ijunja n’ijambo naho ba nyarucari bagasezererwa amara masa!!!!

  • Uvuze ukuri Bgenge izi msg zisebanya zishobora kuba zandikwa nabo bahatanye bagirango babasebye, Honorine ni mwiza rwose ateye neza ikirenzeho ari smart mu bitekerezo bye nubwo benshi bamwishyizemo kubera biriya byo kuvuga ko ateye nkigisabo nitangazamakuru rikamwiha ariko niba mwarakurikiranye uko yisobanura yahitwaye neza kdi ubona ko afite confidence kdi afite ibitekerezo.

  • ubwiza burahari ,ubwenge burahari ,ibitekerezo birahari, gahunda reta igenderaho ayirimo woe utukana igaragaze tukubone,wasanga tukumenye twaseka bugacya.ikindi nanjye ndemeranya na bgenge ahubwo nabagenzibe bagihatana wasanga babirinyuma&aba fun’s babo kuko babona yabateye iturufu ikomeye .
    courage Hirwa njye mbona ntanuwagukurikira

  • Mutore igisabo rwose.. kuko arabikwiye

  • Muraho mwese basomyi b’Umuseke,sijya nkunda kwandika comments gusa ubu ndayanditse bitewe numuntu witwa
    NDUWAYEZU J.Bosco,koko uyumwali w’umukobwa ntacyo mupfa? kuburyo wamutuka beneka kageni kurubuga nkuru rusomwa nabantu benci?kibaye gihari mwakwiyunga kdi ugahinduka kuko izo sindanga gaciro zumuntu warezwe neza kdi w’Umunyarwanda.IKINDI ndasaba UM– USEKE ko comments zisebanya,ziharabika,mwajya muzima Pass ntizice aha,kuko ntabwo zubaka ahubwo zirasenya.Crge kuri banyampinga mwese ubwo uzatsinda azaharanire ishema ryigihugu cyacu,umunsi mwiza.

  • Bazamusige n’amavuta k’uruhu naho acye wenda ubutaha bizaza naho ubu Hoye rwose

  • hei guyz kbx uyu mukobwa ni mwiza ntacyo abaye ark ntiyaba Miss Rda kbx i know afite confidence nibindi byinshi gsa wenda yaza nko muri top5 nimugufi bitari cyne gsa njy naramukunze afite swagg

  • Sha kumoka kwimbwa ntikubuza abagenzi gutambuka gukanura amaso kwibikeri ntubuza abagenzi kuvoma gukanura amaso kwimbwa ntibuza umugabo kurya ibye ibyuvugabyose gisabo yamaze kuba missi ahandi uribeshya kbs ahubwo nakugira inama yo kujya kwivuza amaso kuko ntubona.

Comments are closed.

en_USEnglish