Digiqole ad

Ubutaliyani: Umubikira yibarutse umuhungu

Umubikira ukomoka mu Butaliyani yibarutse ikibondo kuri uyu wa Gatanu. Ibinyamakuru byo mu Butaliyani bitangaza ko uyu mubikira avuga ko atageze amenya ko atwite kugeza abyaye.

Umubikira watangaye
Byatangaje abandi babikira/Photo:Internet

Uyu mubikira w’imyaka 31 ngo yumvise ababara mu gifu maze bihutira kumujyana kwa muganga agezeyo ahita yibaruka umwana w’umuhungu  w’ibiro 3.

Uyu mubikira yabwiye Ibiro ntaramakuru NSA ati” Sinarinzi ko ntwite. Gusa numvaga mbabara mu gifu ariko simenye icyo ari cyo.”

Kugeza ubu ibitaro uyu mubyeyi yabyariyemo ntacyo biravuga kuri iyo nkuru ariko abandi ba Bikira batangajwe no kubona mugenzi wabo yibaruka batari babizi.

Uyu mubikira abarizwa mu muryango witwa Intumwa nto za Yezu ( The Little Disciples of Jesus) ukorera imirimo yo gufasha abageze mu za bukuru baba mu gace ka Campomoro hafi y’ahitwa Rieti.

Uyu mubikira yahisemo kwita umwana we Franscisco iri rikaba ari izina rikunzwe cyane mu Butaliyani cyane cyane ko na Papa uriho ubu yitwa Franscisco.

Uyu  mubyeyi udasanzwe yemeye ko azirerera umwana we w’umuhungu nta kabuza.

Huffington Post

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • arashaka kuvuga ko nawe ari bikiramariya koko???????????

  • NTAGITANGAJE KUKO ABENSHI BAFATAHO AHUBWO NUKO NTA PROOF ZIBAZIHARI, KANDI BIRAGOYE AREGA KUBAHO UDAFATA KU KANTU

  • Wuw, congrats sisi

  • Ooooohh!!! Niyonkwe Niyomkwe Mansera Mwiza niyonkwe rwose!!!!! Nasubireyo ntampahwa

    • hahahah!! akabi gasekwa nkakeza !!!!

  • ubwose ashatse kuvuga yuko abyaye atarabonana numugabo cyangwa yari asanzwe abikora ni uko atari yakagaragaye

  • Congrs Sister, irere ikibondo sha wumve ukuntu kiryoha, va mu makanzu ubwo wabonye indi nzira ikunogeye, uzayikiranukemo gusa.

  • Ndababaye aduteje abanzi b ‘umusaraba mbega bibi uyumubikira aduteje abahilika n ‘abaswayire ndetse nabanzakagendana

    • bibiliya iratubwira;imbere yogutora akatse mujisho ryamugezawe baza ukure ikigiga mujisho ryawe;s=ndavye amajambo mwavuze natwe turabanyakabi ariko IMANA irazi ko turi banyentengenke rero mugezawe aguye ntiwihute kumwararaza ahubwo musabire;umwami YEZU abahe guhinduka bonne chance

  • ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi

  • Nyagatwareka gusetsa abantu, iwacu i rwanda nibenshi bafite abana ndetse na mavara bayakuye bakikurikirira umurizo kuko bazi akamaro kurusha kwirirwa babeshya na mashapure muntoki
    si wambere kandi sinuwakabiri
    niyonkwe rwose impundu nyinshi

  • uyu mubikira ararudutangishije bage basezerana ibyo bazkora naho kubeshya bage babivaho.

  • uyumubikira aduteje abahilika n ‘abaswayire ndetse nabanzakagendana lol

    • Guma hamwe sha Amani, guma hamwe, bas nzakagendana se urabashakaho iki? Ahubwo nibe na ma soeur aribarutse, abirirwa babirimo batabyara se ni bangahe? bagaragara nk’abatagatifu ariko we….

      • wasanga yarabikoranye na Padiri, ubu ikidodo n’igitima bikaba bikubita, ko wenda ma soeur azamuvamo kandi agitanga Ukaristiya, weeeee, ndagushije ishyano pe

    • Amani ufite ikibazo gikomeye, niba imyizerere yawe ushaka guhiganwa nabahirika nabo bandi wavugaga uracyafite urugendo rurerure!!inama nkugira saba Yesu akwigishe inzira uve mumadini kuko twese ijuru tujyamo ni rimwe kd icyo nizera nuko fin de fin tuzinjirira mwirembo rimwe.Imana igufashe nabandi bafite intekerezo nkizawe.

  • ARIKO URAVYE UMENGO VISAGE YIWE ARAKUZE,NIBAZA KO ATARIWE.Niyonkwe yirerere umwana yose n’amabanga .

  • Ntagitangaza Kirimo rwose! Ninde wababwiyeko Les CATHOLIQUE badasambana? Nibisanzwe kuribo,n`abasambanyi,n`abasinzi,n`abarozi,…..,urumva rero kuvugako ,umubikira yabyaye,sigitangaza,kuko abenshi baboneza urubyaro,n`abagore b`Abapadiri.Bonne chance bacatholique.

    • Ucumuriye ubusa muvandimwe, banza utokore mu jisho ryawe nyamuneka

    • ariko nkibyo ubivuga uhereye kuki?hari uwakubwiye ko hari idini ririmo abamarayika,rindangire rwose?mu kirundi baca umugani ngo nta mwonga utagira isato,ubwo nyine aho usengera ni sawasawa,nta musambanyi nta musinzi nta murozi!! nibe nabo banywa habona batikinze umwijima, naho abandi mu nsengero zabo ntibazemererwa ariko mu byumba byabo bikabakundira,si byiza kujenerariza!!

    • Ubwo se wowe wiyita Mukristo uri iki? Niba ushinja aba catholique kuba ibyo byose umaze kuvuga wowe uri mu kihe cyiciro? Uko nkubona ushobora kuba uri hanyuma yabo.

    • Mbega wowe,uracumuye kabisa banza wimenye,twese turi abanyantegenke kandi iyo Imana itajyakuba ari umutunzi wimbabazi twakuzapfa tugashirahopeee, tuzize ibicumuro byacu.

    • Jye ndi ndabikunda bimpasha ishema, ndanabyishimira. Nkunda ko Abagatulika tuzi neza ko turi abanyantege nke, ko Nyirubutungane ari Imana Rurema wenyine, bityo twese tukaba duhora twiyambaza Nyagasani Yezu ngo adusukure ku bw’amaraso ye yameneye ku Musaraba MUtagatifu. Nawe kandi yatubereye IMFURA iziruta zose adusigira UKARISITIYA Ntagatifu kugira ngo mu Ugusangira ku Meza Matagatifu aze we ubwe aturana natwe adufashe kunesha Sekibi, kuko Sekibi atigeza atanga cessez-le feu (Agahenge) initero bye bikaba bihora ari bishyashya! Naho uwo muvandimwe w’Umubikira Nyagasani namuhe umugisha, amugirire neza Umwana we akurane ubwenge n’ubwitonzi, akunde abantu yubahe Imana. Rwose nifatanyije n’abandi Bakirisitu gusaba Nyagasani imbabazi z’icyaha cyakozwe, Kandi nizeye ko Yezu Nyirimpuhwe iteka yamubabariye. NAHO WOWE Umuciraho iteka, ndagusabiye nawe ngo Uzahure na Yezu Kristu, nagukoraho uzibwiriza ibyo ugomba gutunganya mu mutima wawe! Ubutaha uzajye wandika wabanje gutekereza!!!

    • Ariko wowe uri umutangatifu! Kuko ubasha gutunga abandi agatoki ukirengagiza izindi zisigaye witunze! Uko kwikuza no kwibona se wowe ushyira abandi ahabi byo bibarirwa he? Bonne chance mukristo!!

    • Ufite nubwenge Mukristo ?

  • Bikiramaliya aramugaragaje.

  • Bantu b’Imana habyaye umuntu ntihabyaye idini mujye mureka kuvuga amadini mujye muvuga banyiribwite kandi namwe mubanze mwitokore.

    • FERDINAND WE,UVUZE UKURI. ARIKO NA BANYIRI UBWITE SI NGOMBWA KUBATINDAHO KUKO TWESE TURI ABANYANTEGE NKE URETSE UBUNTU BW’IMANA BWONYINE. AHUBWO TUJYE DUSABIRANA NSHUTI.

  • A riko bavandimwe muca Imanza muri nka bande ? wowe uca IMANZA uri nde ? twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’IMANA kdi na nyuma yo gukizwa ndavuga ku bakiriye UMWAMI YESU Kristo nk’UMWAMI N’umukiza (nyumva neza aha si idini bissaba) ntitukigambirira gukora no guha urwaho ibyaha twakoraga kera. ariko se nta bwo ducumura ku mwami wacu? nta cyaha dukora se nubwo twabivuyemo? nituvuga ko ari nta cyaha dufite tuba twise IMANA umunyabinyoma n’ukuri kw’ijambo ryayo ntikuba kuri muri twe .

    • ntidukora ibyaha kugira ngo ubuntu busage ariko kdi nta n’impamvu yo kugambirira gukora ibyaha ahubwo dukwiriye gukomeza gusaba IMANA I mbaraga kugirango duhore tunesha kdi kko ari nta wudacumura mu isi UMWAMI Salomo niko yavuze amaze kuzuriza uwiteka IMANA Inzu( urusengero) duhore dutungwanywa , twezwa n’amaraso y’umwami wacu YESU , N’IJAMBO N’UMWUKA WERA, kko turi abanyantege nke kdi dutuye mu isinagogi ya satani ( isi yibyaha). just read 1john2:1,… yohana ati bana bato ndabandikiye kugirango mudakora icyaha ariko nihagira ukora icyaha mwibuke ko dufite KRISTO watanzwe kugirango abe impongano y’ibyaha byacu . ariko si ibyaha byacu byonyine ahubwo ni iby’abari mu isi bose( nyje nahita mvuga AMEN). na ho ubundi nta mpamvu YO GUCIRA URubanza abandi kko twese umucamanza wacu ni umwe . kdi muve mu idini mumenye umwami Yesu kristo by’ukuri dukore ibyo ashaka kko idini ntaryo ryatugezaho. kdi buri muntu aba uwejejwe muri ryo kdi twezwa n’amaraso YE. murakoze ndabakunda. utarakira umwami YESU KRISTO nk’umwami n’umukiza we igihe ni iki imbabazi ze ziragutegereje ntutinde kdi ntibireba idini si no guhindua idini ahubwo no guhindua imikorere no gufata umwanzuro ubuzima bawawe ukabumwegurira kuruta uko waba u’idini.once again I love u . AMEN

  • felicitation niyonkwe umwana ni umugisha

  • Igurukanye umutanyu, bavugako,…

    • ……….ariyo yayamaze.

  • Bajyaga batubeshya ngo ababikira bakoresha iz’ibipupe kumbi ni Original!!! ko Yesu atazagaruka muri buriya buryo se bashaka kutubwira se ko uriya mwana ari Muntu ki? Gusa Mansoera yigerekaho icyaha cyo kubeshya . Cyakora uwo mu Bebe ahise aba Star.sawa ngayo ngukoooo

  • dusabiranire twirinde gucira imaza abandi kkuko umucamaza arahari kandi arimukuza nawe ni YEZU UMWAMI

  • Imana ngo tubyare ntakosa subirayota ntamahwa.

  • Birababaje,ariko ntibigomba kugaragara nk’ibitangaje cyane kuba uwihaye Imana yagira icyo atsindwaho, ni umuntu uterwa nkanjye nkawe. None se ingo zimaze gusenyuka zingana iki bavandimwe biba biri mu masezerano se? Naho wowe mukristo ubwo ibyo uvuze wabihagararaho? Abagatolika bose urabazi? Turangire noneho ahari idini/Itorero ry’intungane nibiba ukuri turariyoboka. Niba ntaryo rero ,saba Imana imbabazi!Imana idufashe dusabirane.Sinakwirirwa nkubwira abo musengana najye nziho ibisa n’ibi, ntacyo naba nkurushije si ngombwa.

Comments are closed.

en_USEnglish