Twibuke duharanira kujya imbere Dr. Aisa
Mukarange: Twibuke ariko turushaho guharanira gutera imbere.Dr. Aisa Kirabo
Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Mukarange kuri uyu munsi hashyinguwe imibiri y’abantu 835 bishwe muri jenoside yakorwe abatutsi , ikaba yaragiye itoragurwa mu mirenge itandukanye igize ako karere. Umuyobozi w’intara y’íburasirazuba Dr. Aisa Kirabo Kacyira akaba yasabye abacitse ku icumu guharanira gutera imbere
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba akaba yasabye ababuze ababo muri jenoside gukomeza kwihangana ndetse bagaharanira gukora cyane kugirango biheshe agaciro banagaheshe ababo bishwe. Yasabye by’ umwihariko abana basigaye kwihatira kuza imbere mu byo bakora byose kuko nibyo bizatum bagera kuri byinshi: “Isi ntigira imbabazi, no mu kazi nimurangiza kwiga habaho ikizami, iyo kigutsinze nta kazi ubona ndetse n’uwakaguha nta bushobozi ufite, nyuma y’igihe akagukuraho, muharanire rero kuba aba mbere mu byo mukor byose”. Dr Aisa Kirabo.
Aba 835 bakaba basanze abandi 6400 bari basanzwe bashyinguwe mu rwiutso rwa Jenoside rwa Mukarange. Mu izina ry’imiryango yashyinuye ababo kuri uyu munsi, Bizimana yasabye abacitse ku icumu gukomera maze bakihesha agaciro . Yabasabye guharanira kubaho kandi neza mubyo bakoze kugirango uwashatse kubarimbura ajye abona ko intego ye atayigezeho. Akaba yasobanuye ko uretse iyi mibiri yashyinguwe, hari n’ahandi hicwe abantu muri jenoside ariko nubu bakaba batarabonerwa irengero. Yatanze ingero nko muri barrage iri hagati ya Ruramira na Nyamirama, mu birombe bicukurwamo amabuye I Rwinkwavu n’ahandi.
Yanatunze agatoki ababyeyi kuba rimwe na rimwe badaha ingero nziza abana babo, ati: “nta mwana uvuka ngo atekereze kwica umuntu nta hantu abikura, ahubwo natwe usanga hari aho tugira uruhare mu kutayobora abana bacu aheza”. Umuyobozi w’Intara akaba yashimiye cyane ubutwari bwaranze padiri Bosco Munyaneza na Joseph maze asaba ko baba urugero kubandi bigisha IJAMBO RY’IMANA.
Padiri wayoboye igitambo cya misa cyo gusabira iyi mibiri y’abishwe muri jenoside, akaba ari mu barokokeye i Mukarange aho yari ari yitoreza kuba umupadiri. Mu buhamya ku byabereye imukarange, yasobanuye uburyo ibitero biyobowe na Senkware wayoboraga komini Kayonza na detse n’ibindi byavaga i Murambi kwa Gatete byaranduye imbaga yari yahungiye muri paroisse ya Mukarange. Abenshi bakaba bari bahahungiye ngo babwirwa ko uhungiye mu rusengero aticwa. Muri iyi paruwasi abarokotse jenoside bashima cyane ubutwari bwa padiri Bosco Munyaneza wanze kureka ngo abantu bari bahungiye muri paroisse bicwe maze akarasirwa mu muryango wa kiriziya ndetse n’abo yashakaga kurengera nk’intama zari zaje zimugana baratemagurwa.
Gusa ngo nubwo iyi mibiri yashyinguwe haracyari abandi bakiri hirya no hino. Umuyobozi wungirije wa Ibuka akaba yasabye abari bitabiriye iyo mihango kuvugisha ukuri nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga. Ati: “ iyo abantu baba baravugishije ukuri ntituba tukibona abacu bacyandagaye hirya no hino”.
Guverineri w’Intara y’iburasirazuba akaba yijeje abacitse ku icumu ko imibereho yabo, inzibutso zitubakiye neza ndetse n’abacitse ku icumu bambuwe imitungo yabo ari ibintu intara ishyize imbere kandi bigomba gukemuka mu gihe cya vuba.
Ikibazo cy’ihungabana kikaba cyagaragaye muri iyi mihango yo kwibuka, cyane cyane nyuma y indirimbo “MFITE IBANGA” y’umuhanzi Mukankusi Grace ndetse nbutuhamya bwa padiri Kayisaba Vedaste .
Umuseke.com
Uwimana Douce