Twasezeranye ivanga mutungo rusange ariko nta mutungo we n’umwe nzi aho ubarizwa
Nshuti, basomyi b’Umuseke mbandikiye mbagisha inama ku kibazo mfite kugira ngo uwaba yarahuye nacyo angire inama.
Ndi umugore mfite umugabo dufitanye abana babiri umukobwa n’umuhungu tumaze imyaka ine dushakanye, arakora nanjye ndakora nta kibazo cy’amafaranga dufite,si menshi ariko aradutunze n’abana bacu.
Inama mbagisha rero ni iyi:Twashakanye dukundanye,na n’ubu turacyakundana ariko ikibazo mfite nshaka ko mungiraho inama ni iki:twasezeranye ivanga mutungo rusange cyangwa risesuye, ariko kuva dushakanye umugabo nta mutungo we n’umwe nzi aho uri nta konti nzi aho iri,nta burenganzira mfite kuri konti ye,hari n’aho yambwiye ko yaguze inzu .
Si nzi aho iba,kuko yanze kuyinyereka, yanze ko twajyanayo kuva dushakanye na mugerageje kenshi mbimuganirizaho mubaza impamvu adashaka ko ngira ubwo burenganzira ambwira ko ngo igihe cyo kubinyereka kitaragera,ngo arumva bitaramuzamo.
Nanjye ndihangana kugira ngo icyo gihe kizagere none imyaka ine irashize kandi irasatira muri itanu ,kandi mubyumve neza si uko haricyo dupfa wenda ngo niyo mpamvu oya da,tubanye neza mu mahoro nta n’ubwo warabukwa ko hari ikibazo dufite.
Ikindi kibazo umugabo wanjye ninjoro ntabwo ajya yoza mukanwa mu byukuri murabizi ko Atari byiza nko mu bantu bashakanye haba harimo kubangamirana,nagerageje kujya mubwira ko ari bibi bituma umuntu arwara amenyo ariko yarabyanze.
None ndashaka ko mungira inama y’ibyo bibazo byanjye,niba hari n’uwahuye na byo haba mu bagabo cyangwa mu bagore nimungire inama uko nabigenza murakoze.
Umusomyi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
haha uransekeje cyane uti ntiyiza amenyo nimugoroba. niba yoga buri munsi shima Imana.
nawe komera kumutungo wawe ntuzayamuhe umufungire nawe atakwereste aye naho koza mukanwa nibyabagabo bose ntiboza nibyabose nakoze igenzura ariko sibyiza .
Wowe Jolie uvunga yuko ko kutoza mukanwa ari ibya bagaobo bose keretse uwawe abagabo bose murarana ? Non ntu kadusebye rwose nimba umugabo wawe atoga mu kanwa ntabwo ari abagabo bose njyewe kuva nkiri umwana nanga umwanda ni gisa nawo en plus nakuyo no gukererrwa muri gahunda .Ku kibazo uwo mu maman afite hagiye kugera 5 ans uwo mugabo ntabwo amwoizera cg se afite abandi bagore uzagenzure baba muri iyo nzu cg se uwop yayanditseho rero kanura nawe utwawe nawe wirwaneho ntuzashiduke waririye mu myotsi.Bye
Wowe Jolie uvunga yuko ko kutoza mukanwa ari ibya bagaobo bose keretse uwawe abagabo bose murarana ? Non ntu kadusebye rwose nimba umugabo wawe atoga mu kanwa ntabwo ari abagabo bose njyewe kuva nkiri umwana nanga umwanda ni gisa nawo en plus nakavuyo no gukererwa muri gahunda .Ku kibazo uwo mu maman afite hagiye kugera 5 ans uwo mugabo ntabwo amwoizera cg se afite abandi bagore uzagenzure baba muri iyo nzu cg se uwop yayanditseho rero kanura nawe utwawe nawe wirwaneho ntuzashiduke waririye mu myotsi.Bye
Wagiye ureka kubeshya…..abagabo ntiboza mu kanwa!!! keretse niba ari uwawe utabikora,ubwo ni umunyamwanda!!!. kandi ikigaragara niba unafite umugabo akaba atoza mu kanwa,ugakomeza kubyihanganira ubwo nawe ni uko ntaho ujya woza,ubwo uwakugenzura yasanga unuka mu mutwe n’ahandi ntavuze kubera ko utajya ukaraba mu mutwe kubera ya misatsi yanyu ya fake muba mufite,kandi ukaba utajya woga umubiri ahubwo ukitera bya bi produits mwisyiraho ugenda unukira inzira gusa.
Ahahah ibase umugabo utoza amenyo? ahaha abandi ngo ntago boga lol mbega ibibazo …..
Aramaze niba atoza amenyo wamushatse se utamureba ? Ngo ntakwereka imitungo!!!! none se ujya gusinya regim matrimonial kumurenge kuki wasinyiye kuvanga imitungo utabanje kureba koko niba afite imitungo yakubwiraga? arguments zawe ntagaciro zifite imbere y’ubucamanza ntanaho wamurega aramutse avuze ko ntamitungo agira kuko ashobora gufata ibiyiko n”imbabura ati dore imitungo yanjye ni iyi, urumva se juge cyangwa magistrat yamutwara iki? icyangombwa nuko imitungo ye yayihishe aho utazi kandi kuba yaraguhishe imitungo ye si uko akwanga ahubwo ni uko ntacyizere agufitiye akaba akeka ko utamukundiye urukundo rusanzwe ahubwo wamukundiye ibintu, nikimenyimenyi dore uje kumuturegera ngo yanze kukweereka imitungo ibi bigaragaza ko wamukundiye imitungo, kuba rero ngo mudashwana murugo ibyo ntibivuzeko akwiyumvamo neza kuko hari akwitegereza agasanga ufite imyitwarire idahwitse akumvako umunsi umwe mushobora kuzatandukana akaba atifuza ko wamurya utwe cyane cyane niba wowe ukomok mubatindi akanga ko wazamutwara ibyo yavynikiye. IKindi nabonye nuko hari igihe umugore agusuzugura akaguca inyuma akakwihenuraho ugaceceka noneho akibwira ko ari uburenganzira bwe yabona utamugirira ciyizere at umugabo wanjye ni umunyamafuti? mbere yokuza kuturegera umugabo wawe uzabanze witekerezeho urebe niba ntamakosa umukorera nubwo yaba abibona akicecekera naho ubundi ntibyumvikana ko umugabo mubyaranye yakwanga kukwerea imitungo ye , iùpamvu ntayindi ashobora kuba abona ko utagira imico myiza ko one day muzatandukana akanga ko wazamusiga atagira nurwara rwo kwishimisha, UMUGABO WAWE NI UMUHANGA KANDI AMAKOSA YOSE NTUKAYAMUGEREKEHO AHUBWO JYA WICARA WITEKEREZHO UREBE AHO WABA WARAMUKOSHEREJE UREKE KUMUSABA IMBABAZI AHUBWO UHINDUKE UFATE IMICO MYIZA NIBA WAMUCAGA INYUMA UBIREKE, NIBA WAMUSUZUGURAGA UTANGIRE KUMWUBAHA MAZE niba utamwitagaho utangire kumwitaho maze urebe ngo arakwereka imitungo yose wifuza naho kumuturegera ni ukwishyira heza nkaho wowe uri malayika we akaba rusofero, ntukishyire heza ngo wumve ko amafuti yose ari aye, ashobora kuba atakwereka imitungo kubera ko ari utamwitwaraho neza, none se niba umubwira ko anuka mukanwa ukanga kumusoma wibwira ko bitamubabaza? WAMUGANI WABAGAMBYI UFITE AMAHIRWE NIBA YOGA KUMUBIRI KUKO HARI NABAFITE ABAGABO BATOGA KUMUBIRI KANDI NTIBAFURE N’IMYAMBARO ARIKO BAKABAKUNDA NTIBIRIRWE BAZA KUBAREGA KUMBUGA ZA INTERNET
yewe sebisabo,aho siwowe uyu mugabo ukora ibi,ko mbona wavuganye umujinya mwinshi ukavuga nibitari ngombwa,gusa niba ariwowe wikosore kuko udukojese isoni,jye ndumugabo mugenzi wawe ariko ibi bakuvuga niba ariwowe,si byabagabo babanyarwanda,cyereka nimba utariwe.isubireho rero
mwanga abavugisha ukuri. Uyu mudamu aratubeshye muhita mwemera? Umugore urega umugabo we kutoga mukanwa kandi ngo ninjoro? Ubwo urumva koko yarazanywe no kubaka? Tubwijanyije ukuri abagore cg abagabo boza amenyo bagiye kuryama nibangahe? Njye mbikora rimwe narimwe sinabeshya, ariko famille narayemo z’abanyarwanda, izo nabonye barangiza kurya ninjoro bakajya koza amenyo ninkaho ari ntazo, nabonaga bose bajya kuryama bakayoza mugitondo. Uyu mugore rero agomba kuba yikundira ambiance no gusesagura, umugabo akaba yaramuteya imboni, akamufatira ibyemezo byo kumuhisha imwe mumitungo ngo ejo atazamuta agasigarana n’abana ntacyo yateganyije. None ntiyamubwiye ko yaguze inzu? Nukuvuga ko uriya mugabo adasesagura ahubwo ateganya ejo hazaza.Ese madame ko utubwiye umwanda w’umugabo; ese wowe mbere yo kuryama waba ubanza ugakaraba ko uba wibitseho icyuya wiriranywe? Abazungu niko babigenza, nawe nuko?
ariko Yahaya,uyu mugore ntabeshya urumva nawe ko icyo kibazo cyokutoga ugifite, ntacyakubuza rero kuvugira sebisabo ari nawe usa nku wagaragaye ko ari nyamugabo barimo kuvuga aha, nanjye icyo kibazo,umugabo wanjye yarakigiraga,ariko amaze kumenya ubibi bwabyo arabireka ubu ameze neza.kandi ntabwo yaje kurega ahubwo yagishije inama icyo yakora kuko umutwe umwe ntiwigira inama,so arashaka nabandi bamugire inama uko babyumva, ariko wari wasomana numuntu murimurukundo wajya kumva igishyimbo kivuye mukanwa ke kikuje mukanwa kawe,hahahaaaaaaaaaa jywe nahuye nabyo.baravuga ngo utabushya abwita ubumera.murakoze
haaaahaaaaaaaaaaaaaa ndagusetse wowe witwa Yahaya uravuzengo abazungu boga ninjoro. ninde wa bikubeshye ahubwose uvuze ibyo uzi. umuzungu yoga rimwe mucyumweru. kereka niba uwo uvuze ari uwashakanye numunya frika akaba amaze gufata imicoye.
ibyo Sebisanabo avuze icyo nakongeraho uwo mugore yoye gushakira kure kuko wasanga ari we ufite ikibazo n ubwo yaba we abona ko cyoroheje ark umugabo we akumva gituma amutakariza icyizere kuburyo yumva atanamwereka imitungo ye, naho ibyo kutoza mu kanwa ni joro niba atarabyimenyereje akiri muto nkubwije ukuri ko ntacyo uzakora ngo abikore ubu
oya iyonzu ntayo afite kuba ntakobazo mufitanye yakabaye kuba yarayikweretse ibaye ihari.naho kutoza mukanwa nibyacuabagabo izontege nkeya turazigira nako uwo mwanda ariko biba bibi iyo anywa itabi niba ataranywi ntanyama mbisi arya nki ntare jya wihangana niko zubakwa ujye umuhanura azunva
Ariko ibyo ni ibyanyu abagabo kuva ryari ,keretse wowe
Wowe Jolie uvunga yuko ko kutoza mukanwa ari ibya bagaobo bose keretse uwawe abagabo bose murarana ? Non ntu kadusebye rwose nimba umugabo wawe atoga mu kanwa ntabwo ari abagabo bose njyewe kuva nkiri umwana nanga umwanda ni gisa nawo en plus nakuyo no gukererrwa muri gahunda .Ku kibazo uwo mu maman afite hagiye kugera 5 ans uwo mugabo ntabwo amwoizera cg se afite abandi bagore uzagenzure baba muri iyo nzu cg se uwop yayanditseho rero kanura nawe utwawe nawe wirwaneho ntuzashiduke waririye mu myotsi.Bye
nawe ntuzamwereke , uwawe!
Nshuti yanjye! iyo ufite abantu uba ufite ibintu. Nonese ko umufite kandi mukaba mubanye neza nkuko ubyivugira, yewe mukaba mutari mwanaburara, ikindi kiguhangayikisha umutima nikiiii? watuje ukagenza buhoro,yenda ubwo yakwibwiriye ko yaguze inzu utabimubajije aho ntuzabona akubwiye ati ngwino njye kukwereka ibanga naguhishiye? iyitonze ikama ishashi.watubwiye ko mwasezeranye ivangamutungo.Ibyo birahagije pee.Erega mushobora no kurisezerana nta namba mwifitiye. Nkubaze.Uwaguha inabi ku amashi, undi akaguha ineza ku urushi wahitamo iki?Nyamugabo ndunva aguha igikuru nyamukuru aricyo Kubana neza.Reka kunaniza umutima wawe ngo ngaha hari ibuntu aguhishe. nawe ejo kimwe nawe ejo muzabisiga shuti y’Imana.Kubyerekeye kutoza mukanwa, wowese iyo ugiye kwoza hari ubwo umutegurira brose ukamushiriraho Cologate ukamusaba mukinyabupfura uti ngwino tujye kwitegura kuko mukanya ngukeneye!!! aha rwose ubikoze kenshi muburyo bumureshya byo kubaka urugo, yewe uka musaba no kwiyuhagirira hamwe mwarangiza ukamufata neza, ndunva yabyunva bwangu akarenga akamenyera. Uzanshake nguhe impanuro zuzuye.
Uri umuntu w’umugabo ibyo uvuze ni ukuri muvandi kandi Imana yo mu ijuru iguhe umugisha pe @Akajov
NJyewe mfite akabazo…ibi bintu byogusezerana invanga mutungo cg kutavanga mbere yuko biza harya ababyeyi bacu babyifatagamo bate ?ko ntigenze mbona habaho kuryana hagati yabo ngo ntitwavanze cg ngo tuvangure imitungo?None se madam we wagiye gucuruza ngo business partner wawe akaba atarubahirije ibyari muri contract se?ako nakantu koroshye cyane katakwicira urukundo rwanyu kandi noneho wowe ubwawe uravuga ngo ntakibazo mufitanye, ntanzara akwicisha wowe nabana bawe kandi ukavuga ko mubayeho neza , mukaba mukundanye ntakibazo ..ikindi ushaka niki koko?ko bene iyo mico ko ariyo itiza imirindi isenyuka ryingo muriyi minsi…..Mwakabyara mwe ko mbonye abakire benshi bapfa kandi imitungo yabo yose igasigara igabanywa abatarayiruhiye cg bikayoyoka hanyuma wowe uti umugabo wanjye turakundana,tumeranye neza, none uti inzu, imitungo…..vanaho imico ya materialism aho icara utuze wubake urugo rwawe, kunda kandi wubahe umugabo wawe,akiraana ibyo aguhaye numutima mwiza ibyo aguhaye kandi agukunda akagukundira abana please stop that nonsense………
Yego mama weeee!!!uti tubanye neza…,uti ntiyanyeretse imitungo…,uti ntiyoza mukanwa…uti yambwiye ko yigeze kugura inzu…nonese nshuti;iyo nzu yayiguze ryari?uzi ayifatanyije nande?ubu se wowe ivangamutungo wasinyiye uwakubaza ibyo wazanye aho murugo rwe byaba bifite gaciro ki?ubwo wasanga ari ibishyingiranwa byonyine!!!none se ko mubanye neza ikindi ushaka niki?none se waje ushaka ibintu cg washakaga umugabo?ariko ubundi ujya wibuka kumuzanira Clogate n’uburoso cyane cyane iyo amaze kurya?niba utabikora se utekereza ko koza mukanwa byaba bimubwiye iki niba wowe udashobora guteganya ko ako kanwa ke uri bugakenere?Reba ibyo muzagura murikumwe,ibyo wasanze munzu,ibyo wazanye,ibyo azazana,naho kureba ibyo yarafite ibyo ntabwo ari ibyanyu ni iby’ababyeyi be cg barumuna be.Ejo uzamwishyuza ma Matela yararagaho akiri iwabo!!!cg ikibahima yararagamo akiri iwabo ngo nuko ariwe wacyiyubakiye!!! Itonde ukunde umugabo wawe umukorere isuku,kuko nakubonye wowe uri umugabo ntiwamenya kurimbisha umugore wawe.gerageza umare ibibazo umugabo wawe afite mumutwe byamurenze bigatuma ageze aho kutiyitaho kuko aba yumva ntacyo bimumariye.Imana iguhire murukundo rwanyu kandi yongere ihuze imitima yanyu amazi atararenga inkombe.Ntukabe umwana kura ujye juru.
Ark nkubu ko mbona mwamwihaye gusa munamutuka ubu se inama mumugiriye niyihe? ubuse mumurushije iki??? kumugira inama ukumutuka murunva neza???? ibi birutwa no guceceka ibyo bitekerezo byanyu mukabireka hano umuntu avuga ikibazo yunva kimuremereye kurwego rwe ntampamvu yo kumuridiculisa rero. Rata murugo haba byinshi wowe biragusaba guca bugufi ukajya umuganiriza mukabiganiraho cyane buri munsi ukamwereka ko biguhangayikihije knd ujye usenga nimana kuko ibyo abana babantu bananiwe Imana irabishobora ujye usenga teka uture ibibazo byawe Nyagasani yitwa ishobora byose knd utuze ntajuru ridacya!
Ariko kandi rimwe na rimwe hajye habaho gushyiramo ubwenge mubyo tuvuga cg tubayeho…Imana ndayisenga nanjye ariko haribyo itankorera urugero kwoza mukanwa ibyo nabyibwira cg mugenzi wanjy,numugore kugira inama umugabo we ntibisaba amasengesho,kubaha umugabo ntibimusaba amasengesho, kunva neza icyo apfana numugabo we ko atari inzu cg ibintu bisaba ubwenge….ko ababyeyi bacu batigeze bapfa ibintu cg ngo bibatandukanye basengaga kangahe kumunsi?bagishaga inama isi yose nkuku?Imana irafasha ariko hari uruhare rwacu!!
@ru ….ndebera nawe ,kuki abantu batazi IMANA koko ? ntago se yaduhaye icyitwa “Libre arbitre” kumenya guhitamo ikibi cyangwa ikiza….ubu hagomba amasengesho kugirango umuntu amanye ko ari byiza Koza mu kanwa,kurara muri supernet,kunywa amazi atetse…………uwo ngo ni nyirarunyonga ahubwo arapfobya agaciro k’amasengesho nk’abandi njya mbona aha kuri uru rubuga……mwagiye mukosora amafuti yanyu mukareka kwitwaza IMANA
yaguze inzu mutarabana? cg, nibaza ko batamwemerera guhinduza niba udahari; ikindi ashobora kuba yarakubeshye mbere akaba yarabuze uko akubwira ko ntyo yigiriraga; cyangwase arazigura akazandika kubandi, ariko nkurikije uko uvuga mubanye; jye nakwemeza ko yagirango agufatishe ntanzu cg indi mitungo yagiraga; waba se uzi ahandi akura amafaranga atari mukazi? kuko na bank ntiyakwemera kumuguruza udahari ngo usinye, niba kandi amafaranga ye akorera akoreshwa murugo bivuzeko ntanayo agira kuri account ye, bityo singombwa ko agushiraho; niwowe mubana rwose kubwanjye ndabibona ko uvunika; ariko banza urebe neza abagabo turoroha, ntumwereke ko umugenzura ariko ihatire kumenya incutize z’amagara zacyera n’izubu, umunye inzira zose yanyuramo ngo abone amaf, hanyma umugushe neza ugerageze kwiyitaho, kuko abagabo dukunda abagore biyitaho haba mumyambarire isuku imvugo yoroshye, kwirengagiza ibisa nibibi kuri wowe, ikindi uzamufatisha, bitabaye ibyo waba warashyizemo ingufu ngo akurongore ario atagukunda bityo akumvu isaha ni saha muzatandukana, be care; ikindi ntabwo kutoza amaenyo iri ikintu wagakwiriye kugishaho inama, ahubwo bimutoze; mumaze kurya muzanire amazi n’uburoso hamwe n’ibyawe uzabifata nka care kandi abigire umuco. ibihe byiza kandi pole, buri umwe yubaka ukwe;
Sebisabo akugiriye inama nziza, ariko aranatukana yeweeee!!!!!
hahahahah Uwase wabibonye nawe,aratukana cyane hagowe umubereye umugore,sebisabo ashobora kuba afite imico mibi cyaneeee,ntankumi namurangira
jye mbona abajyanama bumuseke ,ntanama bagira umuntu,nkuko aba yayibagishije,ahubwo mumwanya wokumugira inama baramutuka,iyo nimico mibi cyaneeeeeee,mwisubireho cg dusabe umuseke ubafatire ibyemezo,benshi baravugana imijinya myinshi,niba baba babvugiye ibintu ntawamenya,gusa icyo nshoboye kubona abagabo bose niko bameze nanjye nunge muryamugenzi wanjye,ikimenyimenyi reba uburyo batanga inama, murimo kuvuga nibyo batabagishije inama gusa mwihangane kuba babamenye amabanga,gusa mwisubireho.uyu mu Mamana kuba abagishije inama nuko yashakaga gusobanukirwa uko yabyifatamo,kuko biragaragara ko ntakibazo afite,nuwavuze ko ntaho yajya kumurega ntanimpamvu yokumuregera ibyo,wasanga kuko ibintu birashira,namugira inama yuko atakwirirwa rwose yibabaza kubwo wo mutungo,apfa kuba ari muzima gusa kandi afite nakazi.maze uwo mutungo wumugabo namubwira iki nawujyane nashaka azawucukurireho itaka ntuzaboneke,wanasanga umugore amurusha nakazi keza anamurusha noguhembwa neza. ese kuki iryo vanga mutungo barisezerana,iyo ritubahirijwe kuki atabaza,kubaza nicyaha ko mwese mwamufatiye hejuru?murakoze
@ Ineza….buriya waritegereje usanga abagore aribo bagira isuku kurusha abagabo? reka nkubwire,njye ntago ndi umubwiriza ariko reka ntire amwe mu magambo asa nayo yavuze….”Njye naritegereje, mu bagabo igihumbi (1000) nabonyemo nibura umwe ugira isuku…ariko mu bagore bose babaho nabuzemo n’umwe ugira isuku”..cyokora kugitsina gore ” umwanda niwo suku”
Sebisabo turasaba ko yava mubajyanama ahubwo akjya gushaka aho batukana akaba ariho yajya atukanira
umugabo wawe ashobora kuba agukunda ariko ntamafaranga afite yaratinye kukubwiza ukuri ubwo agufata neza ntakubabaze mwarakundanye ntakibi kirimo ntiwite kubintu komeza umukunde muzabishakana naho koga mukanywa nujya kuhoza ujye umurindira uti ngwino twitegure gukundana jye mbikunda iyo tumaze kwisukura hamwe azageraho amenyere yumve ko agomba kubikubahira .
umugiriye inama nziza, nazikurikiza azubaka. Kunda umuntu wikunda ibintu kuko umushyize kunkeke wazamutera indi mico mibi atarafite ubu. Burya abazungu bubahiriza kwoga mbere yo kuryama cyane cyane iyo bafite ibyo bapanga bageze mukiryamo, ariko twebwe ntabwo biturimo. Usibye n’abagabo ngo batoza amenyo; n’abagore bajya muburiri badakarabye umubiri kandi baba bibitseho icyuya cy’umunsi wose. Akenshi ukabije yibuka gukaraba ibirenge agahanagura amaboko no mumaso. Ubwo se iyo n’isuku? Gusa kuko twabisanze mumuco wacu; ntidutinyuka no kubwizanya ukuri kuri iyo ngingo.
hahahahahahahahahahah,guhanagura amaboko urandangije neza weeeeeeeee
Hahahaha, Nyamugabo namumenye ni Sebisabo uburyo yasubijanye umujinya mwishi, ntiwe baraze tuu.
Hahaha, Nyamugabo namumenye ni Sebisabo uburyo yasubijanye umujinya mwishi, ntiwe baraze tuu.
Mukomere! Nshimishijwe no gusoma ukuntu abantu bavuga icyo batekereza, mu byukuri usomye ibi byose harimo ibyiza byafasha harimo n’ibitagira uwo byafasha. Nashimishijwe nuwavuze ati ahari uwo mugabo yakubwiye imitungo adafite, biragusaba ubwitonzi n’ubwenge kugirango umenye ukuri kwabyo. Ubikore udashwanye nawe , amaherezo uzabimenya , ni naho uzahera umenya icyo gukora. Ikindi burya abantu baruzuzanya , ariko nkanjye ndumugore ndubatse, hari utuntu abantu bita duto ariko mu byukuri tubangamiye cyane nyirukudukorerwa. Abagabo muri rusange ntibashyira ibitekerezo byabo ku tuntu duto( bo babyita duto) nko koza mu kanwa , gukaraba, guhindura amasogisi, etc. Iyo rero umugore agerageje kubimubwira akenshi bikurura umunabi , bigatuma ahubwo abagore bemera bakabana n’ibibazo ngo hato ntakoma rutenderi. Abagabo mumbabarire niko nabibonye, hariho n’abagore bashobora kubana n’abagabo bababangamiye , abagabo bake nibo baceceka , ariko muri rusange abagabo barivugira kuko ukwihangana kwabo kuragerereranyije . Uyu mu damu akomeze kwihangana akemure utubazo twe buke buke mu bwenge bwinshi kuko nkuko yivugira umugabo ni nkaho ibitekerezo bye bitareba na mba ku tubazo tw’uyu mudamu , ariko buhoro buhoro ndizera ko uyu mugore nabigiramo ubwenge bizakemuka.
salut cyose mugore wi gisambo waje ushaka amazu?kuki atayakweretse ngo abe ariyo musezerana,nonese tuvuge ko uri umukomissionnel ko aribo usanga babaririza amazu,oya ndambiwe abagore mukunda imitungo,namwe bagabo bibisambo,maze rero madame buriya urubwira ngo apfuye uzi ute se ko utazamutanga,ese wowe uzabijyana ikuzimu,abagore na bakobwa mukunda ibintu kuruta abagabo mumaze gutera asyi,abagabo namwe gukunda sexe kuruta uko mukunda ba nyirazo bimaze gutera ikibazo mwese mwihane mukundabandi nkuko mwikunda ibyo byose bizashira,nonese mad ari ukumuha akanwa cg ukakamwima,ari nahariya mu magara ubwo ntubara cyana ese ko uvuga ko anuka umushakaho iki ?imitungo uri icyohe cyu mugore gusa,ese arwaye vomissement na diarrhe noneho wajya kuri radio ,haribyo mutagomba kuzana hano mukajya kwiga umugore icyoricyo,wakagombye kutubaza umuti wo kuvura umutware wawe,nako ndakubwira ubusa wowe urashaka ibyo uziyibira igihe cya divorce,uzasubire iwanyu babanze baguhane.
mucecuru,kumagambo urimo kuvuga ntanubwo uzi ibyo uvuga,maze wowe nturanashaka ntuzi ibiba biri mumagao yabashakanye,ntugashyanuke ngo uze hano kuvuga ubusa uvuge ibyo utazi, uze nogutukana,kuko yaba waruzi gusezerana hagati yabashyakanye icyo bivuga,cyangwa ukamenya igihango kiri hagati yumugore numugabo niwakabaye uvuga ibitagira umumaro,maze ntanuburere ufite ntanubwo wakuriye mubantu,wowe ahubwo ufite ibibazo mumutwe bakujyane indera, ntuzongere nokugira icyo uvuga hano.Umuntu yanditse asaba inama kubibazo afite atumva neza ntabwo yaje gushaka abamutuka,ntimukababaze abantu,kandi baba baje gushaka inama zanyu kugirango ibitagendaga neza abone uko abikemura.wihane ariwowe ahubwo
@ isubireho ….ndabona ari wowe,ari mukecuru,ari sebisabo mudatandukanye ,…..none se wowe kunumva umuhindukiranye,wabanje ugasoma neza ibyo yavuze ,aho kumutemeraho itaka
Jye uko mbibona ku mpande zombi hari utubazo gusa twakemurwa na ba nyiri ubwite kubiganiraho babwizanya ukuri. Icya mbere cyo madamu ntukwiye guhangayika ngo umutima ukuvemo kubera ibintu. Niba umugabo yarakubwiye ko igihe kitaragera tegereza kigere kuko uko umushyiraho pression ushaka ibintu bituma akugabanyiriza ikizere. Ikindi ukwiye kureba ni ukureba ni ba mu mico yawe udasesegura, wigwizaho utuntu twiza twose dukurura amaso ibyo ubonanye abandi bagore bugacya wabiguze, urebe uburyo ukoresha umushahara wawe. Ese konti yawe umugabo wawe we ayifiteho uburenganzira? Uramutse rero usesagura cyangwa ukoresha nabi ayo ukorera umugabo burya aba yabiteye imboni bigatuma nta kizere akugirira mu gucunga iby’umuryango. Ku bijyanye rero no koza mu kanwa kimwe n’utundi tudefaut abantu bagira wenda kenshi batazi ko binabangamire mugenzi wabo ibyiza mwabiganiraho. Ntuzatangira umutegeka ngo jya woza amenyo ahubwo mwashaka umwanya mwaganiriye mukavuga ku tudefauts buri wese atishimira kuri mugenzi we. Buriya nawe birashoboka ko hari utwo ugira tutamushimisha. Buri wese iyo avuze ibyo atishimira kuri mugenzi we ndetse akanavuga utuntu amukundira mwese musoza muri win win mugafata ingamba yo kwikosora kubitagenda no kongera ingufu mu bishimisha undi. Ku ruhande rw’umugabo rero hari ikibazo n’ingaruka nyinshi. Umutungo ni uw’urugo uko bimeze kose niba anagura inzu yarakoresheje amafaranga yahembwe umugore nawe aba afite mo uruhare kuko kuzigama k’umugabo bishoboka kuko umugore hari umusanzu aba yatanze mu rugo akoresheje umushahara we wenda mu guhaha, kugura umuriro, guhemba abakozi, kwambika abana n’ibindi. Ni ngombwa rero ko umugabo yumva ko iyo nzu yaguze atari iye ari iy’umuryango. Ese abagabo bahisha abagore babo imitungo y’urugo baba bazi bafite igihe kingana iki ku isi? Ko urupfu cyangwa indwara bidateguza uramutse ugize impanuka abana bawe ntibazaba mayibobo imitungo yakabagobotse iribwa na rubanda kuko nyina ubasigaranye wayimuhishe? Uramutse ufashwe n’uburwayi butunguranye ku buryo utabasha kuvuga wavuzwa n’iki ko abakakuvuje ube warabahishe umutungo w’umuryango? Nibazako umuntu uba wemeye gushaka nk’umutambukanyi mu buzima ntacyo wakagombye kumuhisha. Mwihangane ko nanditse byinshi
Mu by’ukuri urababaye kandi birumvika pe!Ariko icyo nakubwira ni uko abagabo nk’abo bahari kandi ni benshi.Ndi umugabo mbana nabo benshi ariko ugomba kubyumva kandi ukabyihanganira.Urabizi ko hanze ahangaha ingo ziramba ari nkeya kandi wabireba ugasanga umugabo ariwe ubihomberamo kuko ahanini niwe uba warashatse ibintu urugo ruba rufite.ubu rero abagabo bafashe amayeri yo kutagaragaza imitungo yabo kugira ngo mwebwe abagore mutazayitwara cyane cyane ko hari abaza bafite iyo migambi mibisha.niba rero ukunda umugabo wawe kandi ukaba nta gahunda ufite yo gutandukana nawe,gerageza ibyo bintu ubyikuremo ubeho nkibisanzwe ku buryo umugabo wawe akubonamo umuntu muzima ibindi azabikwereka utabimusabye.naho nukomeza kumuhatiriza kukwereka ibyo we atari yafatira gahunda azakubonamo ikibazo aho kukubonamo igisubizo.kandi nkurikije amagambo wasozerejeho yo kuba atoza mu kanwa birumvikana ko umufiteho ikibazo kinagutera kumugirira wenda iseseseme ituma utamwakira neza mu buriri.ntukeke ko ibyo byose atabibona!!?kandi biri mubishobora gutuma atakwereka ibyo ushaka ko akwereka kuko ubwo nawe yatangiye kugukeka amababa.Gerageza rero ubyitwaremo neza ibindi bizakugeraho utabihamagaye.urakoze
Ikibazo ufite kirumvikana pe, ese iyo akubwiye ko afite inzu ubona ubushobozi afite bwatuma ayigura cyangwa arahaya. Abo muri famille ye se bo ntamakuru bafite ngo uzabegere, ntibakubera umuhuza se nawe. Gusa biragaragara ko atakwizera
Ariko abagore kuki babaha butamwa mukiyongereraho ngenda????? uti umugabo tubanye neza nta kibazo, mu kandi kanya uti umugabo ampisha imitungo, uti amafaranga dufite nubwo ari macye aradutunga n’abana bacu…… maze gusesengura ibyo watwandikiye hano ahubwo ndasanga wa mugore we udashobotse ufite amatiku menshi no kutanyuwa pe…… none umugabo utagutera hejuru, mukaba mutunze abana banyu neza nawe mubanye neza ibindi umushakaho ni ibiki usibye gushaka impamvu no gutoreka bya hato na hato koko???? Please hinduka cyangwa nugumya gutesha umutwe umugabo azakwereke uko ibibazo bisa naho ureke kwirya imyotso wa mugore we.
Ariko ntimugatete du. Kuba atabanye nabi n’umugano se kandi ntamutere hejuru bivuga KO atamwerzka iyovmitungo avuga kandi barashakanye. N’umukozi wo murugo se ngo yaje kurya nom gituza,nya ni gutekereza ejo hazaza ngo banapangire urugo rw’abo ‘abo Bana. Niba se bakora bombi Ubu bivuzeko akazi labo ari ubukonde. Kandi ubwo agize à tua agatindahara wasanga atangiye kumutura ubukene kandi ataramutuye ubukire. Niba se atarashkaga kwereka imitungo uwo bashaknye iyo areka gushaka akajya abisangira na nyina.
Buriya wenda aba agirango utawujyana mu bapfubuzi. Ntawamenya
Uyumugore ubanza afite akabazo mubwonko!!! yivugiyeko umugabo we amwitaho kandi ntagire icyo amuburana, none ngo aranuka mukanwa ngo yamuhishe imitungo. Muri make ikigaragara ni uko uyumugore atanyurwa kabone niyo wamuha ibya mirenge kuntenyo. Ahubwo umugabo wawe azakujugunye hanze nicyo kgukwiye , none se washigiranwe n’inzu cyangwa washingiranwe n’umugabo? Niba ushaka amazu uzashake umugabo w’umufundi cyangwa umu komisiyoneri. Ngo iyambaye ikrezi ntimenya ko cyera uwo mugabo ukomeje kubuza amahoro uzamwicuza utakimubona
KO nta mupagasi se wari wamuterese. Cyangwa kuki uwo Lugano atashatse abaturagekazi. Muzajya mutereta abakobwa mubizeza ibitangaza ni amara kurugeramo mubahishe ibyo mwababwiye. CG mubamunabeshya ntabyo mugira? Ngo azamujugunya hanze,nugupfa se kuhajugunya,ni isogisi rishaje se? Niyo kandi yamureka ,ikitabuze mû rutoki ni amakoma. Iyi si yuzuye abagabo peéeee!
icyo nakubwira ni uko urenzwe.Rindira gato abana babaye baramugutwara ngo ntioza mukanwa!!!!!
@me, mureke sha buriya amaze kurengwa nibyo ataruhiye ngo intanyurwa uyikiza amavunja ikagutera imigeri. ngo umugabo wawe aranuka!!!! niba anuka se kuki atamufasha kugira isuku ahubwo ukaza kumusebya hano? ese ubundi umugore usebya umugabo akamushyira kukarubdanda arumva ataba nawe yisebya? ngo wirukana umuntu uguguna igufa ukazana urimira bunguri buriya inama nakugira nuko washaka undi mugabo! ushobora kuzabona umugabo utanuka mukanwa ariko nyine ntajye akugurira nisabune yogukaraba kandi wavuga akagukubita nibwo uzamenya agaciro kumugabo wambere.
ufite bangahe?….. (ntuzitiranye indaya,icyomanzi n’umugore cyangwa ngo witiranye umupfubuzi,ikirara n’umugabo
Umupfibuzi se we sumugabo di? Bakubwiye KO ari ikinyabibiri cyangwa umugore? Ese wabwirwa Niki umupfubuzi nutari web KO ushobora kuba uri umugabo iwawe murugo kandi ukaba umupfubuzi ahandi. Wanaba b’ymugore iwawe kandi ukanaba n’indaya hanze. None se ibikorwa hanze à ha ukeka KO byikora? Ikindi ni ngombwa ngo uhore ubabaye ngo ni umugabo washatse? Ntashobora se kuba ari umugabo wawr kandi aka à n’ikirara kandi akanaba anapfubura hirya ni hino. Uyu batubwira azarata unusambo bumutera guhishahisha imitungo ni kutoza amenyo ngo nuko ari umugabo. Ikitabuze mû ruroki ni ..,. Di!
wowe sinzi nimba uba kuri iyisi cg uba ikuzimu kwa satan kuko ntamuntu muzima wavuga gutya,uri junior koko,hano ushobora kuba utazi icyo bahavugira,reka mbigusobanurire,hano bahatanga inama zifasha abantu kubibazo bafite,ntabwo baza kuhatukanira,hanze bzazahajugunye nyoko nabashiki bawe nabanyogosenge,nabanyoko wanyu,nicyo nkwifurije.
@birakabije, ababyeyi ba junior urabatuka upfi iki nabo ubazanye hano gukora iki?
Nshuti bavandimwe, umuvandimwe atugejejeho ibibazo bimuremereye, nta mpamvu twagombye kumusubiza tumukwena, umutwe we ushobora kuba wananiwe kubiyungurura wonyine, yiyambaza abandi ngo agirwe inamaReka dufatanye nawe gutekereza icyakemura ibyo bibazo afite wenda hari icyo byamufasha.Ku kijyanye n’imicungire y’umutungo mwahisemo, ugomba gukomeza kukiganira nawe utuje, kuko ni uburenganzira bwawe kuyimenya kandi nawe afite inshingano zo kuyikwereka kuko aramutse apfuye atayikubwiye, yazaribwa na rubanda kandi afite abana byagombye kugirira akamaro. Iyo ni inzira ya mbere mwebwe mwembi mugomba kuganiraho. Inzira ya kabiri, nubona akomeje gutsimbarara, uzifashishe abagize umuryango n;inshuti, ubasabe ko mwahura mubiganireho, umugabo wawe afite “inzitizi zishingiye ku muco zo kumva ko imitungo afite ari iye” kandi siwe wenyine ufite icyo kibazo, ubushakashatsi bumaze gukorwa n’imiryango ikora ku bibazo by’abagore, bwasanze iyo ari inzitizi ikomeye iri mu miryango nyarwanda. Iyo menya aho utuye mba nkurangiye abantu wazegera bakaguha inama kandi bakegera n’umugabo wawe. Ubishoboye wampa sms kuri 0725888081 ntuzayihamagare umbwire amazina yawe, nzaguha adresse zagufasha kuri icyo kibazo cy’imitungu, ndetse nguhe inama zimbitse kuko hari benshi bahawe ubufasha ubu batanga ubuhamya ko ibibazo bari bafite birimo bikemuka. Ubishoboye wasoma iyi nkuru kuri uru rubuga http://www.womenhall.com/women-problems/4243/rusizi-abagore-barasabwa-kutitinya-baharanira-uburenganzira-bwabo.Icyo kuba atoga mu kanwa, ni ikibazo nacyo kibangamira ubusabane mu mibanire y’abashakanye , kandi birashoboka ko yaba afite umwuka utari mwiza nk’uko twese dushobora kuba tuwufite, kuba ubimubwira ukumva ntabyakira neza, wenda nawe bikakubangamira igihe yifushe ko mubonana, washaka uko ubimubwirana ubwenge bwinshi, byaba ngombwa ukagisha inama abahanga mu birabana n’indwara zo mu kanwa, bakakubwira umuti mushobora kujya mukoresha mwembi mu koga mu kanwa, ukazawushaka ukemera ukaguhenda niba ubaho, mais ushobora kumutegurira utuzi tw’akazuyazi buri gihe amaze gufungura akoza mu kanwa, birafasha kandi ugashyiramo akunyu. Usome kuri uru rubuga http://www.neosante.org/instantanees-mauvaise-a03882953.htm gusa biri mu gifaransa sinzi niba ukizi. Intagarasoryo (inkarishya) burya ni umuti uvura impumuro mbi yo mu kanwa, wazimurangira nazo zirafasha.Nkaba rero nkwifurije gukomeza kwihangana, kubaka urugo ni ishuri risaba guhora wiga, kwihugura, kandi iyi ni inzira nziza, urimo gukoresha aho guhitamo gusenya kubera ibintu nk’ibi kandi wenda afite ibyiza byinshi byatumye mushimana. Komera kandi ugire ukwizera
Uwo mugabo ni igisambo, kandi ntakwizera byukuri, none rero, mwasezeranye kubana mu byiza no mu bibi, ibibi bye rero byemere nta kundi, ariko nawe ntube umwana, ntuzongere kubimubaza, muhe amahoro ariko nawe wizigamire ikintu ku ruhande bitabaye ngombwa ko abimenya, nakugira inama yo gufata assurance vie muri za societe d’assurance, ushyireho amafaranga yazakugoboka biramutse bibaye nabi, nihatagira ikiba azabagirira akamaro mu rugo, ariko tuza clotira iyo sujet yo kumubaza aho abika, bika nawe witeganyirize kandi udasakuje.
Ikindi gitekerezo cya 2: ubwo se uwo mugabo aramutse apfuye? ibye byaribwa nimbwa, ubwo se ko abiguhisha hari undi uzi aho biri? baca umugani ngo ntawuhisha uwo ahishaho, nakure code mu mutwe
Madamu iturize igihe kizakemura ikibazo. ubundi rero kubana ni urukundo kandi umutungo umuntu afite uba uri uw’abana n’umugore. Ese ubona ari irresponsable? niba atari irresponable mwihorere ntaho azajyana uwo mutungo ahubwo mwerere imbuto akubone neza ugaragare nk’uwamunyuze maze wicecekere. ubundi se imitungo dufite niyande si iy’umuryango. Umuryango se umugore siwe gicumbi cyawe? tuza niba ari umugabo wubatse azi ibyo agomba gukora nta kibazo kizahaba. ubundi se akweretse iyo nzu akaguhoza kunkeke waba wungutse cyangwa wakunguka mubanye neza iby’imitungo bigakurikiraho? ihangane ube umugore mwiza gusa naho ibintu byo ni ibyawe.
ni uko umbwiye
Gusa icyo numvise mu bibazo byawe ni uko atari ibibazo ahubwo ari ibyifuzo byawe ndabona umugabo wawe afite amafranga menshi yavunikiye waje wituramo ukaba ushaka gutandukana nawe umukuyeho icyacumi uri umujura mubi cyane kandi uri ni umugore gito nicyo numvise ubaye nk’undi mugore twari duturanye wajyaga atumira bashiki banjye ngo kubereka aho umugabo we yaraye asohoreye mu mashuka ngo kandi batarongoranye ngo bikamubaho asinziriye abagore nkamwe muri danger c’est a évitér franchement
amakkuru neza neza umugabo wawe ameze nkumugore wanjye nawe nuko nja kumva ngo yaguze ikibanza ,inzu se nkabona amafr kuma cpte ntazi nibindi byinshi gusa komera ikindi nuko numva ushobora kuba utishimye nkanjye niba ntacyo bigutwaye twaza menyana unyandikiye kuri [email protected] komera
Comments are closed.