Digiqole ad

Twahawe umugisha muri Kristo Yesu.

Twahawe umugisha n’Imana muri Kristo Yesu.

Imana y’Umwami wacu Yesu Kristu ariyo nase ishimwe kuko yaduhereye muri Kristu imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru.
Abefose: 1:3

Nkuko dukunze kubagezaho ubutumwa bwiza mu nyigisho, uyu munsi twabageneye ubutumwa ku mugisha Imana yaduhereye muri Yesu Kristu. Iyo Bibiliya igize iti: “Imana y’Umwami wacu Yesu Kristu ariyo na se ishimwe kuko yaduhereye muri Kristu imigisha yose y’Umwuka yo mu ijuru.”  Abefose: 1:3,  hano bigaragara ko ari igikorwa cyabaye kera kikarangira nukuvuga ko utagomba kwibaza niba warahawe umugisha, cyangwa se ngo ubishidikanye ahubwo kuva uvuka ukwiye guhora uvuga uti ndabizi kandi niko biri mu ijambo ry’Imana nahawe imugisha  yose y’Umwuka muri Kristu Yesu .

Ibise bishatse kuvuga iki? Ni ukuvugako wahawe ubushobozi bureze ubwo utekereza kugirango ukore ibyo Imana yaguteguriye gukora, kuba uwo Imana yakuremeye kuba, no gutunga ibyo Imana yaguteguriye, kuberako Imana gutanga imigisha ariyo kamere yayo ugomba kubyizera kugirango bikugirirweho ntushobora kubigeraho mu gihe ubaho wishinja ibyo wakoze kera oya ahubwo rebe imbere noneho wizere iyo Mana ibikora.

Kwizera bizakubatura niwatura ko Imana yakubatuye bizagufasha kubohoka bikugeze no kubyakira. Uyu munsi izere kugirango ibyo Imana yakugeneye bitaguca mu myanya yintiki. Ongera kwizera kwawe muri y’iminsi tugenda dusatira wa munsi w’amateka ufite umyumvire yubutsinzi kandi uzineza ko wahawe umugisha.

Isengesho:  Mana ndagushima kuberako wampaye umugisha, hamwe nibyo nkeneye byose mubuzima kandi  Ijambo ryawe niryo kuri n’ubugingo mu bizima bwanjye mfasha kuyobora ibitekerezo byanjye ntekereza kubuntu bwawe. Amen

Umuseke.com

4 Comments

  • amen

  • nabemeye kubta gosper kabisa, mukomeze mubwire abantu ubutumwa bwiza nuburyo ntawabereyeho kurimbuka ko twese dufite ubugingo buhoraho kubw’igikorwa cya kiristo, kuko twese tuvuka dusanga twaracunguwe ntabwo rero ducungurwa kuko hari icyo twakoze nkuko amwe mu madini yigisha agamije kudutera ubwoba ko Imana izarimbura abantu kandi bose ari abana bayo. ni ukuri ndabashimiye mukomereze aho

  • Amen

  • Wahisemo isomo ryiza ariko uri kuvangamo utuntu tumwe na tumwe ukesha idini ikubamo cg iyo ubamo;Ni gute Ibyo twahawe bihishanywe na Kristo mi Mana bishobora kuduca mu myanya y’intoki?Kereka wowe niba iyo migisha uvuga ari iyino,gusa byo nudashishikara uzayibura ariko ndivugira ibyo inaha.Ntimukitiranye Imana ntabwo itanga kuko twitanze ahubwo iratanga ikanitanga kuko urukundo iri rwo ntabwo rugira ikigombero.Ngaho genda ariko ntukongere gukora icyaha cyo kuyiharabika

Comments are closed.

en_USEnglish