Film kuri jenoside yakorewe abatutsi
TV France 2-La Grande traque Film kuri Genocide yakorewe abatutsi iraba igaragara kuri iyi sheni ya Televiziyo
Guhera kuri uyu wa kabiri Tel France 2 yatangiye kwerekana Film yakoze kuri genocide yakorewe abatutsi mu Rda 1994. Iyo Film yiswe “ La Grande traque “ tugenekereje mu kinyarwanda twavuga tuti ; umukwabu udasanzwe .
Igitekerezo cyayo cyavuye kuri Alain Gauthier prezida w’ihuriro ry’ abaregera indishyi mu manza za genocide mu gihugu cy’ Ubufransa gishyirwa mu bikorwa n’umuhanzi Manolo Arthuis . Uyu muhanzi akaba yaragendanye na Alain Gauthier mu Rda haba hano mu mugi wa Kigali kimwe no mu ntara y’ amajyepfo aho yagendaga ashakisha abatangabuhamya ku bakekwaho genocide bahungiye mu Bufransa … Hashize imyaka 10 iri huriro rigerageza gushyikiriza inkiko abo bose bashinjwa kugira uruhare muri genocide ibirego bigera hafi kuri 20 bikaba bimaze gushyikirizwa inkiko . Alain Gauthier aradusobanurira uko iyo film yateguwe .
Yagize ati iyo film yashingiwe ku bikorwa bya buri munsi by’ ihuriro ry’ abaregera indishyi mu manza za genocide hano mu bufransa bivuze ko umucameramen yaradukurikiye aho twagendaga hose yerekana uko dukora dushakisha ibimenyetso ku bantu bakekwaho genocide , iyo film rero igaragaza uko twakoze ku bantu batatu bakekwaho genocide bari mu Bufransa , igice kimwe kuri Agathe Kanziga , ikindi kuri Col Marcel Bivugwabagabo naho ikindi gice ku muganga witwa Charles Twagira wo ku Kibuye ; muri make rero imvano nyayo y’ iyo cinema n’ ibikorwa bya buri munsi by’ ihuriro .
Alain Gauthier avuga ko ikigambiriwe cyangwa inyungu babona mu kwerekana iyi cinema haba ku bafransa n’ amahanga yose azayireba kuko n’ ibiganiro byerekanwa ku isi yose , bifite akamaro kuko ni ukumenyesha abaturage bacu ndetse n’ ubutabera ku byabaye kuko harimo ubuhamya nyabwo bufatika tukumva ko n’ abacamanza ubwabo byabafasha mu kazi kabo . Mwibuke ko uwunganira Kanziga yajuririye urukiko rw’ I Paris ndetse ubu barahihibikana banga ko ihita mbere kuko hashingiwe ku nyigo z’ imanza ziba zaraburanishijwe bishobora gutuma abacamanza bamenya koko ibyabaye dutegereje icyemezo cy’ urukiko ariko iyi cinema ngo ihangayikishije cyane Kanziga .
Nyuma y’ iyo cinema hateganijwe ikiganiro cy’ iminota 20 kiyoborwa n’ umunyamakuru Nicolas Poincare , kikitabirwa kandi n’ uhagarariye u Rda mu Bufransa , Filip Reyntjens umunyamategeko w’ umubiligi , umunyamakuru Maria Malagardis na Alain Gauthier ubwe .
Claire U.
Umuseke.com
4 Comments
iyi filim i ndabona ishobora kuzemeza cyangwa se kuzereka benshi kubijyanye n’ubwicanyi ndengakamere bwabereye mu rwanda bugakorerwa abatutsi, ibi kandi bizabera ibimenyetso bikomeye ku bacamanza bose bakurikirana abasize bakoze genocide.
reka daaaa! Ahubwo abatanze iri tangazo bazadusobanurire impamvu twaraye tudasinziriye dutegereje iyi documentaire tugaheba! Nyine kuwa kabiri guhera saa tanu z’ijoro nibwoe France 2 yerekanye “la grande traque” ariko berekana génocide y’abanya”yogoslavie” baboneraho nokwerekana ya wawundi wari waraye afashwe ari nawe wari ku isonga yiyo génocide.. Iby’u Rwanda ntabyo nabonye. Byarantangaje pe!
Bavuze ko iyi film izahitaho mu gihe kiri imbere!
abafaransa nabo batangiye guhumuka erega ukuri ntikujya kwihishira.
Comments are closed.