Tuyisenge Jacques ashobora guhanirwa gukubita umwana ku kibuga
Rutahizamu Tuyisenge Jacques wa Police FC ashobora gufatirwa ibihano nyuma yo guhohotera umwana muto ku mukino wabahuje n’ikipe ya Esperance ku mumena kuwa gatandatu.
Nyuma yaho uyu mukino urangiriye aho Police FC yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe uyu musore yasanze aka gahungu kitwa Ananias Munyemana hanze y’ikibuga agakubita ishyi karahava Police niyo yatabaye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Izuba Rirashe nuko Tuyisenge yahoye uyu mwana ko yatinze kumuhereza umupira, uyu mwana akaba asanzwe agarura imipira yarenze mu kibuga(Ramasseur).
Ku ruhande rw’uyu mwana wakubiswe avuga ko Jacques yamurenganyije kuko siwe wari ushinzwe gutanga umupira kuko mugenzi we ngo niwe wari uwufite.
Munyemana yagize ati”umupira wari warenze ngiye gutanga uwo nari mfite Jacques araza arawunshikuza arantuka nyuma arambwira ngo nyuma y’umukino araza kunkubita”
Umukino urangiye rero niko gusingira uwo mwana maze Tuyisenge aramukubita bigaragara ko yari yamugiriye inzika mu gihe umukino wari wanarangiye ikipe ye yatsinze.
UM– USEKE waganiriye na Bandora Felicien ishinzwe ikinyabupfura ndetse na Fair Play muri FERWAFA agira ati”amakosa twarayumvishe gusa ku kibuga haba hari uhagarariye umukino(Commissaire) bivuze ko we n’abasifuza bagomba kwiga kuri icyo gikorwa kibi cya Tuyisenge.
Nibaterana bagafata umwanzuro tugasanga uyu rutahizamu ari uwo guhanwa nta kabuza agomba guhanwa kuko biriya sibikwiye mu mupira w’amaguru”
Umutoza Sam Ssimbwa we yatangarije Izuba Rirashe nyuma y’umukino ko kuba Tuyisenge Jacques ari rutahizamu mwiza ntakabuza ko nawe azamuhana kuko yaranzwe n’imyitwarire idakwiye ku mukinnyi w’ikipe ya Police ndetse n’Amavubi.
Photos/Silas Ngendahimana
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
iyo mumureka akagakosora!!!!
ubwo se uvuze iki?umurushije iki?uzi fair play muri sport icyo ari cyo cyangwa ntuzi niyo byerekera.Uriya mwana ni uko yagombaga gukosorwa?ntunabanza ngo utekereze mbere yo kwandika hano.Wowe ndumva wanamwica da
mureke uwo n injiji nka Jacques.
umuntu wumugabo ararwana numwana? nta
bwenge
imikino itatu adakina hamwe na amande ya 30000 agomba gutanga.agasaba imbabazi nuw mwana.
arasebya Police y’urwanda kandi ari intangarugero.
uyu mukinnyi nta mumutwe umuntu akubita akana batangana ko ntanikosa gafite se yagahoye iki? Ykwiye kwirukanwa mu mupira w’amaguru kuko yamara abo arusha imbaraga .
Bigaragara ko agira inzika mbega umusore mbwa puuuuuuuuuuuu
Ikintu kikigabo puuuu nurushwi rwose si ugutukana ariko nta kintu kingana kuriya cyo gukubita akana badahuje imbaraga ahubwo ndi ababye cg abarezi b’uwo mwana twajya mu rukiko da agahanwa n’amategeko. Afite akege gake aranasebya ikipe imufite gusa iyo kipe ntiyibwire ko ifite umuntu ni umusazi neza nezacg yari yabnje kugatumura haaaaaaa
Nadahanwa na eden hazard azaburane kabisa kuko muribuka ubwo yasimbukiraga akana katinze kuwumuha bamuhanishije match 3 ubwo jack we ni nka tune pe kubera ko uwo mwana asa nkunaniwemo ukuntu! Kandi mwibuke ibitutsi byabakinnyi bacu biba byerekeza kuri babyeyi kuko nta burere na mba!
ariko nukuri ibi bintu ntibigomba gufatwa nkakantu gato agomba guhanwa BIKOMEYE.kubona abantu bagenda naho ni ibisimba ubuse uwo noneho ari ahantu atabonwa nabantu ugirango ntiyakwica inzirakarengane?!NIBA KOKO MU RDA HABA UBUTABERA UWO MUKINNYI WA POLICE Y’U RWANDA
My God!!! a first division striker, national team player!!! this is a test to the new FERWAFA management kabisa
uyu mukinnyi bazamuhane aba agomba kwihangana niyo uri mwana yaba akosheje,ejo yazabikora hanze y’u Rwanda akadusiga isura mbi.
amande ya 100.000frs,asubize petit icyubahiro!!!birababaje
plus umukino 1 adakina!!!
uyu mukinnyi ndakeka ariwe wa mbere ukoze ibi mu Rwanda adahawe igihano kiremereye byatuma n’abandi babikora ,kandi bihesheje I sura mbi kugihugu nk’u rwanda.numva rero kubw’inyungu z’igihugu na discipline iranga umupira w’amaguru yagahawe igihano gikomeye .
Uyu mukinnyi afunze mu mutwe arinjye yibishye akankorera ku mwana twaba babiri niyo yaba ahagarariwe ni imbwa gusa Police nta mukinyi ifite.Ni ahanmwe peeee!!!!!
Usanze utamurusha ibigango se? Akavuna imbavu z’umwana wawe akanagukura ibwene?
Amahane ntago avurwa n’andi.
Gukubita no gukomeretsa ni icyaha kiri miri penal code, itegeko rirengera umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa ryubahirizwe ariko hagati aho nizere ko afunzwe by’agategenyo.
uyu mukinnyi aranshebeje kweri nanjye niko nitwa T.
Ariko adahawe ibihano ntabwo nazasubira kuri stade kuko yaba yigishije abandi bakinnyi
##umuco wo kudahana # azabaze eden hazard wa chelsea fc
Azamubariza hehe?
Umukinnyi wa Chelsea yakandagiye akana gatoragura baba bamukibise imikino itatu na ma dollars ibihumbi bingahe. Uyu mukinnyi wa Police Jacques we akwiye no gufungwa byintangarugero pe.
Niba ari intwari yagiye muri sudani cg centrafrica!
Gishobora kuba cyarabikoze harimo ni ingengabitecerezo man.
This player has to be punished seriously!
Bamukate 1/4 cy’umushahara banamuhagarike imikino 3.
UYU MUKINNYI YAKOZE IBYAHA BITATU NI UKO NUMVISE FERWAFA YO IBYITARUTSA IVUGA KO BIREBA ABASIFUZI NA COMMISSIARE W’UMUKINO ALIKO WENDA BURIYA NI UKO AKINA MURI POLICE NGIRA NGO ARI AHANDI AKINA ABA YARAHISE ABONA ZA NDEMBO Z’ABAPOLISE NK’UKO BIMENYEREWE.DORE RERO IBYAHA YAKOZE:
1.YASEBEJE IGIHUGU YAKAGOMBYE KUBA INTANGARUGERO NK’UMUNTU UKINIRA IKIPE YA POLISE ISHINZWE UMUTEKANO. IGIHUGU CYAGOMBYE KUMUHANA GIKURIKIJE AMATEGEKO AHANA ABAHOHOTEYE ABANA, KANDI ARAHARI AGAKURIKIZWA NA RIMWE RISHYIZWE KU RUHANDE.
2.YAKOREYE AMAKOSA FERWAFA KANDI MBONA ARI N’IGISEBO YAHAYE FERWAFA, KU RUNDI RUHANDE NAYO YAKAGOMBYE KWITANDUKANYA N’IMYITWARIRE MIBI NK’IRIYA, NIBA IFTE UBUYOBOZI.
3.YASHYIZE IKIPE AKINIRA MU KIMWARO KUKO NUMVA TUVUZE KO IKIPE YA POLISE YITWAZA IKIBOKO MU KIBUGA NTITWABA TUBESHYE, BIGARAGAZA KO URI MWANA IYO POLISE IZA GUTSINDWA ABA NONEHO YARISHWE, KUKO MBONA YARAGIZE AMAHIRWE KUBERA KO POLISE YATSINZE.
UYU MUNTU NASHAKIRWE IBIHANO BIFATIKA MAZE MUREBE HARI N’INDI KIPE ibirota Cyangwa undi mukinnyi.
harya ubu ngo itereambere ryuyumukinnyi ryavahe???, yigaye kabisa koko ntareba nuwo akubita?!!!
Umuswa gusa!ubu se uyu ni umukinnyi nyabaki ko ari imayibobo gusa!!gukubita umwana ungana kuriya koko?iki kintu ni igiterahamwe rwose!! birababaje nadahanwa bazaba bakoze amakosa!ndetse n’abashinzwe uburenganzira bw’abana bagakwiye kumuhana nabo!! sinzi niba ajya ajya ku mbuga nk’izi ngo arebe ko nta n’umwe umucira akarurutega maze ngo nawe yigaye!!
Comments are closed.