Tuyisenge avuga ko muzika imutunze ndetse n’umuryango we w’abantu 7
Tuyisenge Jean de Dieu umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Tuyisenge Intore ukora indirimbo zikangurira abanyarwanda kugira urukundo hagati yabo ndetse n’iz’Uturere, ngo muzika niyo imutunze ndetse n’umuryango we ugizwe n’abantu barindwi.
Ubusanzwe yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2010 mu matora ya Perezida wa Republika y’u Rwanda mu ndirimbo yise “Unkumbuje u Rwanda” yaje gukundwa cyane ndetse inamuha ibitaramo bitandukanye mu Ntara.
Mu kiganiro na Isango Star Tuyisenge yatangaje ko muzika ari akazi kamutunze ndetse n’umuryango we.
Yagize ati “Benshi mu bahanzi usanga binjira muri muzika usanga bashaka kuza bagakundwa gusa ariko ntibatekereze ko muzika ari akazi nk’akandi. Kuri Njye muzika ni akazi kantunze ndetse n’umuryango wanjye ugizwe n’abantu barindwi.
Kuko na gahunda zindi ngira icyo nubahiriza cya mbere ni ukumenya aho iterambere ry’igihugu rigeze umunsi ku wundi, bityo nanjye nkabibwira abanyarwanda bose mbinyujije mu mpano y’ibihangano byanjye”.
Mu minsi ishize uyu muhanzi yatangaje ko impamvu adakunze kugaragara mu bahanzi baririmba indirimbo z’urukundo atari uko byamunaniye, ahubwo ngo mbere y’uko uririmba ko ukunda umukobwa banza wumvishe abantu ko urukundo ari ngombwa hagati yabo.
Tuyisenge amaze kugira indirimbo zisaga 73, ubu ndetse ngo arimo gukora album ashaka kuzazishyiraho irimo gutunganywa na producer Aaron Nitunga. Ikazaba iriho indirimbo 10 ariko 8 zizaba ari iz’ubukwe, naho 2 zizaba zivuga ku buzima bwa buri munsi. Yavutse ku itariki ya 27 Nyakanga 1987, avukira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW