Digiqole ad

Turikumwe Family yibutse abishwe muri Genoside bangirijwe imyanya ndangamyorokere

Umuryango w’abakobwa bacitse ku icumu rya Genoside yakorerwe abatutsi bize muri FAWE Girls School bibumbiye mu muryango TURIKUMWE Family, bibutse abatutsi b’igitsinagore bishwe bangirijwe imyanya ndangamyorokere ku rwibutso rwa Genoside ku Gisozi ndetse banasura abana b’imfubyi bibana mu murenge wa Kinyinya.

Turikumwe Family na Minisitiri w'uburinganire Inyumba bunamira abazize jenoside
Turikumwe Family bunamira abazize Genoside

“N’ikintu cyiza cyane kwibuka, kuzirikana, guha agaciro n’icyubahiro abari n’abategarugori  bazize Genocide yakorewe abatutsi  mu 1994”  Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere w’umuryango INYUMBA  Aloysia kuri iki cyumweru tariki 27/5/2012  mu murenge wa kinyinya mu gikorwa cyo kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi by’umwihariko abari  n’abategarugori bishwe bangijwe imyanya ngenga myororokere.

Turikumwe Family bashira indabo kumva
Turikumwe Family bashira indabo kumva

Umuryango Turikumwe Family  wagize uti: ” Urupfu rwagashinyaguro ababyeyi bacu , bakuru bacu, na barumuna bacu bishwe bangijwe imyanya ngenga myororokere bikaba ariyo mpamvu dufite inshingano zo kubibuka no kubasubiza icyubahiro n’agaciro bakwiye by’umwihariko uko bapfuye urupfu rwihariye tukabazirikana ndetse tugaharanira ko bitazongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu ndetse n’ahandi”.

Minisitiri w'ubunganire INYUMBA aramutsa abagize Turikumwe Family
Minisitiri w'uburinganire INYUMBA aramutsa abagize Turikumwe Family

Coordinator wa Turikumwe Family NKUSI Brenda mu ijambo rye yavuze ko ingufu n’ubwitange bwa buri wese Turikumwe Family ntiyabyifasha hatabayeho uruhare rwa buri wese ushingiye ko ibyabaye  bitazongera kandi ko bitazibagirana. Yakomeje agira ati: “Turasaba inzego za leta abikorera ku giti cyabo, itangazamakuru kubigiramo uruhare Turikumwe family tubijeje gutanga umusanzu mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda”.

Benita akaba ari nawe washinze uyu muryango ati:  “Turebe imbere heza, dukwiye guhagarara tukerekana ko dushoboye, tugakora cyane kandi.”

Muri uyu muhango hagiye hatangwa ubuhamya butandukanye  abagize umuryango Turikumwe babashije kwiha icyizere, umunyeshuri Ariane MUKESHIMANA wavuze mu izina ry’abanyamuryango ba Turikumwe biga muri kaminuza yavuze ko yanyuze mu buzima bukomeye mu gihe cya jenoside ndetse jenoside irangira.

Ariane Mukeshimana uhagarariye abanyamuryango biga muri za kaminuza
Ariane Mukeshimana uhagarariye abanyamuryango biga muri za kaminuza

Ariane arakomeje avuga ko ubuzima bumeze nk’inzira umuntu agendamo ari wenyine, muri iyo nzira buri wese agomba kugira icyerekezo cye ashishikariza bagenzi be kugira icyerekezo kugirango bakomeze baharaniwe kubaho neza.  Yakomeje agira ati: “Icyo umuntu ashatse kugeraho, akigeraho kuko byose birashoboka, iyo wiga ugomba kwiga nk’umuntu ufite ababyeyi kuko umurimo wose uherekejeho amaboko Imana iragufasha.”

Umuryango Turikumwe Family  watanze inkunga zitandukanye zirimo amabase, amajerekani, imikoropesho, amakaye, mubazi (calculatrice), inkoranya (dictionnaire), amavuta, amashuka n’amasabune, aho bagiye gusura abana birera bo mu mudugudu wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu rwego rwo gufatanya nabo ndetse ko bazajya baba hafi.

Bimwe  mu bikoresho byahawe abana bibana bo mu murenge wa Kinyinya
Bimwe mu bikoresho byahawe abana bibana bo mu murenge wa Kinyinya

Iyi kunga yari yari ifite agaciro kangana n’amafaranga y’u rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu(2,500,000)  bakaba bafashije imiryango igera ku 131.

Turikumwe Family ni umuryango w’urubyiruko rw’abakobwa barokotse jenoside  barangije amashuri  yisumbuye mu ishuri rikuru FAWE Girls School biga muri kaminuza zitandukanye,  haba mu Rwanda  ndetse no hanze, abandi bakirangiza  amashuri y’isumbuye , abarangije kaminuza ndetse n’abubatse hari n’abandi batagize ubushobozi bwo gukomeza kwiga kaminuza.

Uyu muryango ugizwe n’abanyamuryango ijana na mirongo itanu, intego zawo ni: Kwibuka, Kurerana, Kurwanya no Guhangana n’ingaruka za jenoside.

 Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Umbwo nubutwari FAWE Girls yakoze?
    natwe tubarinyuma dukomeze twigire kumateka
    yibyashize twubaka Ejo haza

  • ICYI GIKORWA NIZA ARIKO
    UBUTAHA TUJYE TUBAFASHA KWIHANGIRA IMIRIMO, IBATEZA IMBERE.KUKO BIRIYA
    BIRASAZA.

  • IMANA IZABIBUKIRA IMIRIMO MYIZA MUKORA .

    • Urakoze cyane.

  • May God bless you.

  • kiriya gikorwa nikiza cyane, IMANA Ijyihora hafi yabantu batekereza batya.uru nurugero rwiza rwatanzwe nabana babakobwa byongeye bakiri bato!! may GOD bless all of you. i love you.

Comments are closed.

en_USEnglish