Digiqole ad

“Turi bato bashobora kwigirwaho byinshi”- Active

Mu mezi agera kuri atandatu itsinda rya ‘Active’ ribarizwamo Sano Derek, Mugabo Olivis na Mugiraneza Thierry uzwi nka Tizzo, riraba ryujuje imyaka ibiri abo basore barishinze. Ngo mu gihe gito bamaze muri muzika nyarwanda bafite byinshi byo kwigirwaho muri rusange.

Derek, Olivis na Tizzo bagize itsinda rya Active
Derek, Olivis na Tizzo bagize itsinda rya Active

Ni nyuma y’aho iryo tsinda mu gihe cy’amezi umunani gusa rimaze kwishyira hamwe, ryahise rigaragara ku rutonde rw’abahanzi 10 bakunzwe cyane mu Rwanda bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4.

Muri iryo rushanwa Active yaje kwegukana umwanya wa gatanu mu bahanzi 10, ndetse banahabwa igihembo kingana na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 frw).

Mu ndirimbo nshya yitwa ‘Active Love’, aba basore bavuga ko bafite byinshi bashobora kwigirwaho na buri umwe wese bijyanye no gushyira hamwe ndetse no kugira urukundo hagati yawe na mugenzi wawe.

Tizzo wo muri Active yabwiye Umuseke ko gahunda bafite muri muzika ari ukugira uruhare runini rwo guhindura ibitekerezo bya bamwe bumva ko bihagije mu bikorwa bakora ibyo aribyo byose.

Ati “Igihe tumaze muri muzika nka Active, bigaragara ko hari ibyo tugomba gukora mu mbaraga nke zacu dufite ariko tukagira icyo duhindura kuri sosiyete nyarwanda.

Mbere na mbere muri gahunda zacu Imana niyo itujya imbere. Kuko ntabwo twajya aho ngo twirate cyangwa se twitake. Ahubwo iyo gahunda zawe zose uziragiza Imana ugera ku ntsinzi byanga bikunda”.

Itsinda rya Active riri mu bahanzi 15 bagomba gutoranywamo 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 mu gitaramo kizaba ku itariki ya 07 Werurwe 2015 i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=j6SBt-OOHE0″ width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

 

 

3 Comments

  • Active muri Guma Guma ishize yabaye iya Gatanu ntabwo yabaye iya Gatandatu. aba bana njye ndabemera cyane cyane cyane ku ndirimbo yabo yitwa lift. banagira utuvideos twiza

  • turabakunda cyane! kdi courage guma guma ni iyanyu cyane cyane mufite talent muri dance n’amajwi ayunguruye! amahoro!

  • crage basore

Comments are closed.

en_USEnglish