Digiqole ad

Tumenyane Party, igikorwa cy’urukundo cy’abahujwe na Facebook mu Rwanda

Mu mbuga za interineti zikunze guhurirwaho n’abantu benshi, Facebook ikomeje kuza ku isonga ku isi ndetse no mu Rwanda aho ingeri zose z’abantu ziganjemo urubyiruko, zikomeje kuhungukira inshuti n’abavandimwe ku buryo butandukanye.

Tumenyane Party
Tumenyane Party

Nyuma yo gukomeza kwitabirwa na benshi, abubakiye ubucuti kuri Facebook, bifuje guhura amaso ku maso, maze ku gitekerezo cy’umwe muri bo uzwi ku izina rya BISETSA UMUNTU W’ABANTU, ku nshuro ya mbere bahurira mu birori bise “TUMENYANE PARTY” ubwo hari ku tariki ya 19/11/2010. Ibyo birori byabashije kwitabirwa n’abantu basaga ijana na mirongo inani, byaranzwe cyane cyane no kwibwirana, gusabana no gusangira, no kwidagadura byanyuze benshi.

Mu gihe cyo kwibuka abanyarwanda bazize jenocide yakorewe abatutsi, nibwo comite iyobora ibi bikorwa iyobowe na Bisetsa, yashyize ahagaragara umwe mu miryango y’abana b’imfubyi za jenoside yakorewe abatutsi, ucyeneye ubufasha. Uwo muryango uri mu murenge wa Kinyinya, akagali ka Kagugu, umudugu wa Kadobogo, ugizwe n’abana batatu bahagarariwe na RUBIBI OLIVIER, ugaragaraho ubukene bukabije n’ubuzima bugoye.

Abahujwe na Facebook, barenga Magana abiri, babashije gusura uwo muryango aho basenye itongo ryari rigihari, amatafari akarundwa aho yasubira gukoreshwa, ndetse banabumba andi mu rwego rwo gushaka uko uwo muryango bawubakira inzu, aho genoside yasize itongo.

Nk’uko  aduha iyi nkuru, Bisetsa yabitugaragarije, ngo “ntabwo iyo nyubako yabashije kubakwa kuko gahunda y’imyubakire yo muri Gasabo, aho uwo muryango utuye unafite itongo, hagenewe kuzubakwa inyubako zirenze ubushobozi bw’abahujwe na Facebook bafite, kuko abenshi biganjemo urubyiruko ndetse urwinshi rudafite akazi”.

Yakomeje atubwira ko urukundo rubaranga rutabemereye gutuza, kuko babonye bidashoboka kubaka inzu yubahirije amabwiriza y’inyubako yemewe, bemeranya guterateranya amafaranga bakagurira uwo muryango ipikipiki, mu buryo bwo kuwufasha kwikura mu bukene ndetse bakaba barateye intambwe yambere yo kurihira uhagarariye uwo muryango amafaranga yo kwigira uruhushya rwo gutwara ipikipiki ndetse n’ amategeko yumuhanda.

Mu rwego rwo guhuza inkunga yo kubona iyo moto n’ibyangombwa byayo bizatwara 1.300.000frw, hafunguwe  konti muri KCB yacishwaho iyo nkunga uko buri umwe ashobojwe. Iyo ni 4400661377 KCB amazina RUBIBI Olivier.

Abari muri iryo huriro, biyemeje ko nibura icyiciro cya mbere buri muntu yatanga 5000frw, bitavuze ko ubonye arenze cyangwa ari munsi atayatanga uko umutima we ubimusaba, bityo hakazaba ikindi cyiciro cyangwa ntibeho bitewe nicyo icyambere yagezeho. Bemeza ko icyo gikorwa bazakigeza ku musozo, dore ko biringiye ubushake bafite n’umutima ufasha buri wese wumvishije icyi gikorwa agaragaza mu gutanga inkunga ye.

Bisetsa yakomeje kudutangarizako, abagenda bubaka ubucuti n’ubuvandimwe biturutse kuri Facebook bakomeje kuba benshi, bityo igihe cyo kongera guhura, bakaganira, bakungurana ibitekerezo ndetse bakanasabana cyaba kigeze. Yakomeje atubwira ko ari muri urwego , bateguye ibirori bise TUMENYANE PARTY 2011, aho bazahurira i Nyamirambo muri hoteli izwi ku izina rya Mount Kigali Hotel, ku tariki eshanu z’ukwa munani uyu mwaka ( 5/08/2011), guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), aho buri wese ukoresha Facebook atumiwe.

Ikidasanzwe muri ibyo birori ni uko kwinjira azaba ari ubuntu, bityo ucyeneye icyo kunywa agakora ku mufuka we maze bose bagasabana, basusurutswa na gahunda zitandukanye ndetse na bamwe mu bahanzi bakoresha uru rubuga rwa Facebook bazaba bahari babaririmbira.

Bisetsa yasoje ikiganiro twagiranaga, ashimira buri muntu wese ukomeje gufasha iri huriro ry’abahujwe na Facebook rimaze kumenyekana ku izina rya Tumenyane, aho yibanze cyane kuma web site atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse n’amaradiyo akomeje gufasha muri ibi bikorwa birangwa n’urukundo.

Umuseke.com

11 Comments

  • ?????????????

  • Ewe ibi nibyo byari bicyenewe mu bana b’urwanda! Isi icyeneye abasore n’inkumi batitekerereza gusa ahubwo bishima bakanezerwa ariko batirengagije n’abababaye dore ko ari ingenzi kugira umutima w’urukundo. Nanjye nubwo ntari hafi, nziyemeza ntege ariko ejo ninjyewe n’icyo kirori

  • wawouu, ibi nibyiza cyane ubutaha nanjye nishobozwa nzaza

  • YAMAZE

  • n’abakuze bibone muricyo gikorwa turabakangurira gusangira ibitekerezo byubaka n’abato hifashishijwe ikoranabuhanga, ndasenga ngo nanjyenzahabe

  • Ibi nibyo bishimangira kandi byagakwiye kuranga izi mbuga zitwa social network.

    congz mukomerezeho

  • murahaze!!

  • ABA BANTU UBU SI ABESIKORA NKABANDI BO MURI NIGERIA
    AHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA
    NZABA NDEBE IBYABO NIBA NDI IMWBWA NDAMAZE

  • Keep up boys,
    erega n’ ubundi ibi nibyo byamye biranga abanyarwanda uhereye kera! Uretse satani wateye abanyarwanda naho ubundi umutima mwiza uranga abanyarwanda nicyo kituranga.

    Courage mes chers!

  • abacontre success we!!!!!!@IMBWA waretse guca abantu intege ko ubushake buhari@ Eric nawe uzahaboneke uhage, @Betty wabanyigishirije kugira umutima wurukundo. nanjye ndabishyigikiye ahubwo twese tuzahaboneke. CONGZ!!!!!!!!!!!!

  • asyi kumenyana!!! nabo nzi barananiye none ngo nongereho abandi uwo ntazi se nzi nyina disi we

Comments are closed.

en_USEnglish