Digiqole ad

Nyuma y'amezi 10 umugabo wanjye ntagishaka gutera akabariro

Nitwa Nana nfite imyaka 27; nkaba ntuye i kigagabaga nkora mu kigo kimwe cya leta hano i kigali.

Maze amezi 10 nkoze marriage, jye n’umugabo twashakanye muri fiancailles yacu yamaze imyaka 2 ntitwigeze turyamana kuko twari dukijijwe kandi dutinya Imana kandi twubahana.

Tumaze gushakana imibonano mpuza bitsina byari ibintu bishya kuri twese, ariko twagiye tumenyera nyuma uko amezi yagiye ahita umugabo wanjye yaje gutangira kudashaka gutera akabariro nanjye ugasanga buri gihe nijye umu provoqua, ubundi twanabikora akarangiza jye ntararangiza.

Hanyuma nawe byaje kumutera ikibazo bituma ajya kwa muganga baramupima basanga nta kibazo afite.

Ariko kugeza na nubu nta bushake na buke agira bwo gukora imibonano mpuza bitsina hari ubwo n’ukwezi kurashize ntacyo ambajije.

Naje gufata umwanya ndamusengera ndetse ngerageza no kuganira nawe kugirango menye ikibazo yaba afite ariko we akambwira ko nta kibazo na kimwe yumva afite gusa yumva nta bushake abifitiye.

Basomyi b’Umuseke ndifuza ko mwangira inama kuko ndahangayitse, kuba atagishaka gutera akabariro nanjye bituma nibaza ibibazo byinshi, nibaza niba biterwa nuko nta rukundo akimfitiye? ese naba ntamushimisha? ese yaba afite ikindi kibazo ampisha? ese yaba afite undi mugore hanze?

Birangoye cyane kuko njye ndabishaka we ntabishake, ndambiwe buri gihe guhora mu provoqua akambwira ko atabishaka.

Birangoye cyane.

Murakoze kandi ntegereje inama zanyu nziza.

72 Comments

  • Rwose mwene data,njyewe reka nkugire inama,abahanga mu bumenyi bavuga ko kumenya ikibazo ari kimwe cya kabiri cy’igisubizo.none koresha ingufu zawe zose ugerageza kumenya impamvu yabiteye,kandi uzakoreshe ninshuti ze magara.uzabimenya kandi bizagufasha.merci
    .

  • Ongera ufate umwanya muganire akubwire neza niba ntazindi nshuti afite kuruhande ,byanze mujyane kwa muganga ahisumbuye mwegere abaganga b’inzobere,ukomeza no kumusengera.

  • sha ndi umugabo wubatse kandi nanjye nta myaka itanu ndamarana n’umugore wanjye , ariko nanjye icyo kibazo ndagifite kabisa, kandi nta mugore wundi nfite hanze yewe nta n’ubwo ari uko umugore ntakimukunda ahubwo mba numva gusa ntabyo nshaka kandi nkumva mfite amahoro nta kibazo kindi nfite pe ???!!!! abatanga inama nanjye muzingire

    • Ese imirimo akora ntimumaramo imbaraga buri gihe agataha yaguye agacuho? Ikindi kuba ukijijwe ni byiza ko utihererana icyo kibazo mujye muganira kuko bikuraho urwikekwe rwatuma musenya. Ikindi nakubaza, mufite umushumba ubagira inama? umutware wawe agukundiye mwajya mufata umwanya wo kumusanga mwembi kugirango abagire inama.

  • Niba buri gihe umu provoqua akabikora nta kibazo ujye uhora ubigenza gutyo buriya ashobora kuba agutinya!
    Impamvu natanga ni uko:
    – Umugabo wawe yaba atagukunda
    – kuba yarikinishaga….

    Mukomeze mubiganireho muzamenya impamvu.

  • Ariko se ko wivuze amwirondoro wawe umugabo wawe ntazabimenya ko wamuvuyemo mukinyamakuru utabimugishijemo inama wenda ntibimushimishe ? Reka nkubwire rero burya igisubizo kiza kandi kigihe cyose kiva kumana ntahandi uzakura urukundo cyangwa ibindi wifuza atari kumana shaka abakozi b, Imana bazabigufashamo yezu arahari umwizere kuruta uko uzizera umwana wumuntu Imana nziza izagufashe .

  • Icyo kibazo kibaho cyane ni uko bamwe batagira ubutwari bwo kugishyira ahagaragara! Uwo mugabo wawe, niwe wahabwa inama kandi bikagenda neza, uzamubwire anyandikire kuri: [email protected], nzamuha inama kandi nyuma yazo, uzasanga ikibazo cyarakemutse neza.

    • Izo nama zawe se udashobora kwanduka hano ni bwoko ki? Mujye mwitondera mwene aba bantu.

      • BORIS, IBYO UVUGA NI BYO ABA NI ABO KWITONDERA, BAZANDIKIRANA 1,2,3,AHINDUREMO IBYO KUMUYOBEREZA MU GITANDA TU

      • Niba usomye banza ucengerwe. Uyu musomyi ntabwo yifuje kuganira n’umugore ahubwo yifuje kuvugana n’umugabo.Nanjye ibi ndabishyigikiye

  • Uzitoze kubaha umugabo na we yigishwe kugukunda ubundi urebe ko ikibazo kidakemuka.

    • kubaha no gukunda ntabwo byigishwa,, iyo bigenze uko ntabwo biba biri mukuri kwuzuye

  • Ikibazo cyo kirahari s’ugushidikanya. nd’umugabo ndubatse. Wowe uravuga ko har’igihe umara ukwezi ntacyo akubajije? Nigeze kumara umwaka ntacyo mbajije madamu wanjye, nyamara nta muntu wo hanze wigeze abona ko harikibazo hagati yanjye nawe, kuko uwo mwaka warashize kandi ntawahinduye uburyamo. Icyabinteye, n’umwanda wa madamu wanjye. Yakoraga pipi mu gitanda nka gatatu mu cyumweru, icyumba kiranuka, bituma ubushake bushira burundu. We agakeka ko namwanze nashatse undi , nyamara yibeshya kuko kuva mu buto bwanjye , ntabwo nigeze ngira igitekerezo cyo gusambana. Inama natanga rero , igenzure urebe niba nta reproche umugabo aguha? Abantu ntabwo duteye kimwe, kandi n’imibiri yacu iratandukanye. gerageza kureba niba ntacyo yaba yarigeze akunenga nubwo cyaba kitaremereye cyane.

    • Nana,
      Humura ntugacubangane wowe humura rwose niba wumva ufite ikibazo kandi birumvikana ko kiguhangayikishije ngewe ndahari uzanyandikire kuri iyo email ([email protected]) hanyuma ngukemurire ikibazo kuko ntampamvu yo kwigunga kandi nutikunda nawe uzagukunda, so va kugiti dore umuntu.
      Merci

      • ubujiji bubi!!! Baravuga ibigoye ukazana ibigori? Ko numva ubihinduye urwenya ubwo urumva ariyo sense birimo? Iki kibazo kirakomeye wikizanamo imikino.

    • nukuri najye ndagukunze urimuzima rwose, kuko abagabo bihanganira abgore nkabo banyara kuburiri nibake cyane, ahubwose byaba byaarangiye byo kunyara ku buriri? nuwuhe muti wabonye ngo ninshaka ufite icyo kibazo ngonanjye nzawukoreshe

  • Urakoze kugisha inama gusa kugusubiza biragoye kuko niba mu maranye amezi 10 nikibazo gikomeye.Icyo nakubwira nuko ukora uko ushoboye ukamuryohereza kuko ashobora kuba yarazinutse kubera uburyo umufata mu buriri kandi ujye umutegura mbere umwereke ko umukunze umubwire utugambo twurukundo naho ubundi niba utabize uko murarusenya pe

  • Wowe wiyise umusomyi uryamishije Hasi !!! sinzabyibagirwa wari warahuye nibyago pe urumugabo mwiza rwose umugore wawe azahore abikubahira kandi n,Imana iragukunda kuko udasambana.

  • Njyewe inama nakugira ibintu ni 2, ashobora kuba afite umugore kuruhande cg se hari ikintu kitagenda hagati yawe nawe. gusa ntacyo mushinja ariko birashoboka kuko kgl iteye ubwoba. birasaba rero ko muganira ,uzashake akanya umuganirize mugihe uzaba ubona ko muri muri mood y,ibiganiro ntawe urakaye muri mwembi. guhita ubibwira abandi byarushaho kuba bibi. imabna ikurinde shuti.

  • Ihangane nshuti ariko rero nikibazo uragifite pe! ariko nizereko izina utangaje atari iryawe kuko rishobora kuguteranya .umutware wawe. Inama naguha fata umwanya ushake inshuti zawe wizeye zubatse muganire. Erega burya ntamuntu wimenye ushobora wumva uri umwere ariko hari ibyo wahindutseho nyuma yo kubana nawe. dore e-mail zanjye [email protected] nzakugira inama. Imana kdi ntiyakwibagiwe uyegere izazgusubiza.

  • Vraiment ibyo bintu uvuze nibyo. Wasanga umudamu afite ikibazo atabizi kandi abagabo bakunda kubona ibintu nkibyo bakicecekera surtout ibijyanye n’isuku nke. Uyu mudamu niyisuzume arebe niba atajya abangamira umugabo we cyane cyane isuku ye ku mubiri ndetse n’iyo mucyumba by’umwihariko.

  • Watubwiye ko ukora byumvikane ko hari ukuntu umeze. Umunsi umwe uzamuteguze umusabe ko mwazasohokanira ahantu hanze ya Kigali mutembere munarareyo uzabimusabe nka 1 mois avant ubundi nakwemerera mugende muganire ndatse munamareyo nk’ijoro rimwe cg abiri wowe nimugera mu buriri ntuzamuprovoque kubera muzaba muri muri mood nziza ashobora kukwiprovokera. icyo gihe uzamenya ko wenda icyumba muryamamo mu rugo nta suku ihagije ibamo n’ibindi,….

  • ariko bamwe basaba inama uko babigenza ngo abagore babo babahindukirire none wowe urabimwisabira akabyanga?wasanga umubihiriza mu buriri akicecekera ,ikindi gerageze wiyiteho cyane kurutambere ukoreshe ibihumuraneza bizamukurure,yewe ibibazo babashakanye nibyinshi.

  • Icyo ugomba kumenya cya mbere ni uko utari uwa mbere uhuye n,ibyo bibazo. NTIWIHEBE.Nkunze inama Ihogoza akugiriye. Nibyo mugomba gusohoka mukajya ahandi hantu nugafata igihe mukabiganiraho. Hano abantu benshi barakugira inama nibyiza ariko mwebwe ubwanyu nimwe mugomba kubyirangiriza hagati yanyu mbere y’uko mushaka inama hanze. Mushobora no gushaka ibitabo cyangwa za filme birahari byinshi cyangwa sur le net byigisha iby’urugo.
    Kandi mugomba kubirangize vuba hatarazamo n’abana kuko noneho ntimuba mukiri babiri gusa ,…

  • Umuseke.com mumbabarire igitekerezo cyange mugitambutse kuko n’ubuhamya niboneye n’amaso yanjye:burya imibonano mpuzabitsina n’igikorwa navuga kigira amategeko agomba kubahirizwa,irategurwa(kuganira,caresse,gusomana,gukirigitana….),kubwizanya ukuri kuri position ibanyura(ex kwicara=kunyaza,kunyonga….)kumubaza niba yanyuzwe ugomba kumenya feedback ahatagenze neza ukahakosora ubigiriwemo n’abagore bagutanze gushaka bizewe.Ndabaha ingero 3 muzo nahagazeho:1.umugore bateraga akabariro kubera sentiment nyinshi agasuragura mbese ameze nkuri muri coma.2.umugore wari ukonje mu gitsina.Ikitonderwa”les femmes figides”babaho kandi abagabo barabasenda cyane pe bakabata.Iyi case yavuriwe Chk nyuma umugabo yaduhamirije ko ubushyuhe n’uburyohe ari byose.3.kudaca imyeyo nubwo abasirimu babiciye amazi iyo ushakanye n’umugabo wasogongeye ku wayiciye wowe uri icyungo(umukobwa utarakunnye)uramubihira.Nana rero egera aba mama bakuze ubabwize ukuri uko ukora sex ntacyo ubahisha niba hari twa mouvement ukora mbese uburyo ufasha umugabo wawe,niba kandi wigaramira agatikagura gusa urabeho!Bref isuzume ubundi umugabo wawe muzajyane kwa Dr Rusizana mu giporoso azabafasha.IMIBONANO MPUZABITSINA NI TEKINIKE KU MPANDE ZOSE SI UKUMVIRIZA UMUNYENGA GUSA,NI UGUFATANYA MUKAWUSANGIRA!!

    • Inzobere rwose ndumva ngomba kugushaka ukazanyigisha kuko ndi hafi kurushinga, kandi ndabona usobanukiwe n’ibi bintu cyane kandi urugo niho rwubakirwa.

  • njye inama ntago ariwowe ahubwo niba mukijejwe mwese ibyiza uzamubwire nanjye anyandikire kuri mail [email protected] cg kuri tél0722534350yaba wowe cg we tuzavugane kuko hari byinshi bibitera.

  • Nana ihahangane gusa nkuko aba mbanjirije babivuze,nakugira inama yo kujya kwa muganga murikumwe ugafata icye mezo cyi cyo wakora nyuma.Jye ndagumya ngusabire kdi imana izafashapeeee!!!

  • Nana,inama naguha,njye mbyaye gatatu,nanjye ntwite uwo mwana wa 3 nko mu mezi 5,umugabo yambwiye ko yumva asigaye atinya gukora,imibonano mpuzabitsina,ngo ahubwo nubyara,tuzajya kubazaa Dr.sha ndamureka pe,kuko twashakanye ndi Vierge nanjye,ni ukuvuga,ntago Amour nayishyiraga imbere,numvaga ko umugabo wanjye arwaye,maze kubyara mu mezi 4,nti nanubu nta bushake?ati wapi,uzi icyambabaje naje gusanga,Prudence(agakinjyirizo) mu ishati ye yayibajyiriwemo,twari tumaze nka 9mois naramwihoreye,ntejyereje ko yivuza,narayimweretse,ansaba imbabazi,ariko mpita mbona ikibazo cya bwa Burwayi ko asigaye,anca inyuma,ariko nyine icyo gihe yagiraga amanama adashira,hafi yatahaga ni 23h00’abana bicuye,mais abagabo nabo hari igihe bajyira Inshuti mbi,bakwigamba ibyo bakora,we akumva ari ikigwari kuko adasambana,byarankomerekeje cyane,birangora kubyakira,ubu sinkimwizera,kuko njye nta wundi Mugabo nijyeze menya,gusa kenshi,nabaga nsoma ibitabo,nshakisha ngo mushimishe!kubera gutinya Imana,njye sinamuciye inyuma ngo yumve uko bibabaza!Nana rero ni ukumuganiriza,ugasenga Imana cyane,niba atarwaye,ashobora kuba asigaye asambana!yewe Mwami Mana tabara ubwoko bwawe,kuko ubusambanyi bumaze guhabwa intebe mu rda,kera warebaga umwari ukabona yifitemo gutuza,ubu aragukanurira ugahita umubonamo ubuhehesi,Mana jya utubabarira

  • Cg sha wamubeshye ko ukiri isugi akozeho agenda wese ,ibyo nabyo byabateranya .

  • Nshuti yanjye , ndumva ufite ikibazo cyumvikana kandi kibabaje. Kuba waririnze ubusambanyi ugategereza igihe cy’Imana , uwo mugabo wawe yagombye kubishingiraho urukundo , akagukunda kandi akirinda kukubabaza. Mu buryo busanzwe umugabo niwe ugomba gutegura kandi agashyira mu bikorwa imibonano mpuzabitsina n’umufasha we. Umugore agomba kwirinda kuzanamo amananiza kandi agakora ibisabwa byose kugirango umugabo we yoroherwe n’icyo gikorwa( isuku , umwanya uhagije, umutima mwiza, …)Niyo umugabo agize ubushake buke muri ibyo niwe wagombye kuganiriza umugore akamubwira ikibazo afite. Ikindi kandi urukundo rw’umugabo numugore ntirugomba gushingira ku gitsina gusa. Nana rero gerageza kwikuramo imibonano muzabitsina wibwira ko aribyo byonyine byafasha. Uyu mugabo wawe ntazabone ko aricyo wimirije imbere, kuko kuri njye numva ko atari umurimo wawe. Ganiriza bwana wawe umubaze icyo yifuza ko wamukorera cyatuma anezerwa kandi akisanzura mu rugo rwe. Igenzure nawe umenye icyo ugomba gukora kugirango umufasha wawe arusheho kugukunda. Irinde guhora umwereka ko uhangayikishijwe nimibonano mpuzabitsina. Nibinanirana umubaze niba mwajya kugisha inama umukozi w’Imana ( ukuze kandi winararibonye) abaganirize abigishe mwembi uko zubakwa.Gusengana buri munzi nawe bizabafasha, mujye musoma Bibiriya cyane cyane mwibanda kubirebana n’ibibazo mufite. Urakoze.

  • ubwose bibaho umugabo ndashyukwe ndacyarimuto pfite23 ariko buri minut13 mbanumva nshaka gukora imibonano kuko nsenga ndasenga bigashira ndamusengera nibijya biza jyemwoherereza mana umuhe gushyukwa

  • ubwose bibaho umugabo udanshyukwa ndacyarimuto pfite23 ariko buri minut13 mbanumva nshaka gukora imibonano kuko nsenga ndasenga bigashira ndamusengera nibijya biza jyemwoherereza mana umuhe gushyukwa

  • Nana ikibazo cyawe kirumvikana. Njye icyo nabonye ni uko habaho n’abagabo badakunda gukora sex ariko bateye. Nk’umugabo wanjye tumaranye hafi imyaka itanu, ariko mbona hafi ya buri gihe arinjye umuprovoqua, inshuro yansabye nazibara. Ariko we byibuze iyo mushotoye dukora amour nkaryoherwa twese tukarangiza. Icyo nakugira inama ntukajye umubwira amagambo mabi yo kumwereka ko adashoboye gukora amour kuko byatuma yitera icyizere noneho bikamunanira burundu. Wihangane niwumva ubishatse ujye umucaressa umuprovoque niyemera mubikore, ujye umubwira n’ibigushimisha niba ari ugukorera inyuma byatuma urangiza. Courage kandi ubisengere cyane kandi wisuzume urebe uko mubanye niba mudahora mu ntonganya no guhangana bikamuzinura cg niba wenda utamwubaha bihagije wikosore

  • Aha ni ugusenga Imana!

  • yarikinishije cyane akiri umusore ntu

  • Nana, nanjye ndubatse ndumva uburemere bwi kibazo ufite .njyewe inama nakugira niyo gusenga cyane! Ntacyo Imana idahindura ubyizeye! Uzafate igihe wiyirize ubusengere bishoboka kuba ari ni myuka mibi ibi mutera hari abamuroze ko icyo gishobora gusenya cg kikazana umunabi mur rugo,cg se akaba yarikinishaga nabyo! Kd ntukamu stresse! Egera Imana ibyo byose irabikora,kd ntuzamuhe viagra ndakwinginze.ndakubwiye ngo umugabo wawe yararozwe senga Imana.niko ndi kubyumva sinkuzi rwose ariko umutima uri kubwira ngo mubwire musenge Imana ibubakire ko niyo yabahuje! Muyibutse uko mwirinze mu buto bwanyu! Irabatabara.ikindi uzakore ibyo uwa kubwiye ngo muzasohokere kure exemple nko kumazi gisenyi.ugerageze.merci mubane ni Imana

  • Rwose muvandimwe si byiza kwishyira hanze kko buriya urimo gushyira hanze umugabo wawe kdi ibi byo bishobora kubasenyera kko bishobira kumutera ikimwaro. Rero mfite inama numva nshobora kukugira ariko muri inbox yawe cg kuri Facebook. Ubishatse wampa Email yawe ukoresheje SMS kuri 0788447950 nkazikubwira. Mwihangane bizashira.

  • Aba bose baragushuka muvandi, umuti uruta byose ngwino NJYE NKWITERERA AKABARIRO aho kuzicwa n’agahinda uliya mugabo wawe aguca inyuma akirangiriza gahunda bityo nawe ngwino ugane abunganiziiiiiii, tel 078839658670 mumasaha y’akazi

  • Nana, pole sana ndumva warahuye n’ikibazo cy’ingorabahizi pe!. Ariko basomyi ni mungire inama, nashatse umugore tumaranye imyaka 5, tugitangira gukundana numvaga sex ye itankurura cyane, ariko akaba umwana utuje mumutima, mfata umwanzuro ndamurongora ku mugaragaro, ubu tumaranye 5 ans dufite abana babiri beza cyane.
    Ikibazo rero nsigaye numva andyoheye birenze urugero kuburyo iyo mbonye hari umugabo umuvugishije mbabara cyane!! Dutera akabariro buri munsi hari nubwo tugatera gatatu mw’ijoro!!! None nsigaye mbona bimaze kumurambira mbese abinkorera byo kunyikiza, nkore iki ko ndushaho kumushaka? Kubimukorera kenshi cyane nta kibazo cy’ubuzima bishobora kumutera? Mungire inama.

  • Imana igufashe,muri famille niba hari umuntu akunze kumva cyane,uzamwifashishe cyg parin.M’urusengero mufite umuntu ushabutse mumyubakire y’ingo,mwabifashisha,munasenga Imana ntizagutererana narimwe.

  • ukwezi ni ikibazo niba kurangira umugabo adateye akabariro ari kumwe n’umugore we
    nana gerageza ushakishe icyo umugabo wawe yaba yarabaye uzitabaze inshuti ze uziko baganira byose,bamukubarize hanyuma ukomeze ukizwe n’Imana nayo uyibaze izaguhishurira niba koko usenga.Imana igutabare urababaye pe!

  • ok sinzi niba ufite inda aliko ashobora kuba aba yifitiye ibibazo ananiwe kandi atakwanga aliko wakoze ikosa rikomeye kwandika amazina yae bishobora kukugiraho ingaruka kandi ikimdi wavuze ko muri abarokore mwaganiriye ukamubwira uti cheri ufite ikihe kibazo reka nkugire inama nutaha uyu munsi genda ukorope chambre uhindure amashuka ushyiremo parfaim ukarange ubunyobwa uteke neza cyane hanyuma nujya gkuryama ufate douche wisige neza ukuremo imyenda yose uze gushyiramo indirimbo za silow umukarese umusome uzambwira na dakora reactions nimwe araba afite ikibazo uzajye kwa pasteur wawe aliko wabanje kubiganiraho nawe wisaze umubwire uti mbwira ikibazo ufite.ntuzagire undi ubaza uzabwire pasteur wawe nibyanga uzabwire se umubyara cyangwa se mama wawe.

    • Kwa pasiteur koko, uramukoze; arakubeshya pasteur si muganga kereka niba utajya umva ibyo bakora rero. Azakubwira ngo iyambure asengere igitsina cyawe!!!!

  • bakunzi b’Umuseke ndabashuhuje. najye icyo kibazo ndagifite, ariko ntekereza ko arishuguri twirirwamo zabaye ninshi mur’ikigihe. mbona mara two weeks ntareba kuruhande rwose. mutugire inama abago beshi icyo kibazo baragifite.

  • Karabaye muri rusange nta mugabo ukibasha akabariro. Amadeni n’ibindi bibazo namwe mwiyiziyi ntibituma abagabo bagira stabilite mumutwe. Abagore nabo bigize akavaha kajyahe kuburyo umugabo amureba akumva amutinye. Ingo nyinshi ub zibayeho kubera abana naho ubundi abagabo bakabaye barigendeye.Aho uganiriye hose nibyo baba bavuga ngo leta yabashujuguje abagore.

    • uzanyandikire kuri iyi e mail nzaguha inama iruta izo wabwiwe zose. hari aba mama n’abagabo babo maze guha inama z’imyitwarire mu rugo kandi mbasura iteka , bongeye kuba umwe.
      kandi ihangane.

  • icyo navuga gusa nuko ibyakorwa byose bitakorwa numuntu umwe,, uwo mugabo nawe agomba gutekereza asubiye inyuma agasuzuma neza aturutse mugihe icyo kibazo cyatangiye akareba nikintu cyba cyarabaye muri icyo gihe cyaba cyaratumye icyo kibazo kibaho,, ububabare bwinkovu bumenywa na nyirinkovu,, umugabo wawe ariyizi kandi niwe ushobora kuba yagira icyo avuze cyatuma mugira icyemezo mufashe cyerekeza kubona umuti wicyo kibazo

  • uzampe email yawe , nzakugira inama kandi nibaza ko inama nzaguha wenda izagira icyo ikumarira iyange ni
    [email protected]

  • Muraho,ndi inzobere mugutanga umuti kubibazo nkibyo hari nundi nagiriye inama we yari amaze imyaka 08 babana ndetse bararana bafite ikibazo nkicyo kandi bose narabaganirije ubu hashize imyaka 02 ntakibazo bafite ubu bose baranyurwa mugutera akabariro,ushaka inama zirambuye wampamagara kuri 0788766953 no kuri 0726138349 cyangwa ukanyandikira kuri:[email protected]

  • sha Nana si nguca intege ariko uwo mugabo niba atarwaye (simbihamya kuko abagabo bakunda igituba cyane), yaraguhaze niko ab’ubu bameze. niba ukeneye ko agaruka banze wikebuke, urebe niba ukunnye, akunyaza ukamushimisha, uzi kuyinyunya no kumunyongera, naho ubundi niba hari aho abizi, ubwo baramutwaye.
    Ikibabaza njyewe ni uko uwanjye nabimukoreye ariko nanjye mbona yarampaze kuko ukwezi gushira andyama iruhande kandi ndara nambaye ubusa ntambaze. Niyo mushotoye ahita arangiza nk’uwengaga iminyagara.
    ni ukwihangana ugategereza, baca umugani mu kinyarwanda ngo arashyuha ntiyibagiirwa iwabo wa mbeho; azakugarukira

  • Niba uri umurokore koko, uzatwandikire, njyen’umudamu wanjye dutanga inama ku bashakanye. Andika kuri iyi email : [email protected]

  • Nshuti y’Imana ihangane satani ni U

  • Nshuti y’Imana ihangane satani ni Umwanzi w’ibyiza nanjye icyo kibazo narakigize egera Imana nayo izakwegera umugabo nawe ujye umusengera Imana ntacyo inananiwe byose irabishoboye ibyo utashobora gukemura yo irabishoboye Dayimoni uteza impagarara mu rukundo niwe ubitera senga wiyirize ubusa wizeye niba ukijijwe Imana iziyururukira Imana igushoboze kwihangana no kugandukira umutware wawe .Niba uri muri Yesu gumamo.thanks

  • Muraho basomyi?uru rubuga ndarukunda kuko ruradukangura kuri byinshi,nanjye ndubatse kandi imyaka ni myinshi mu rugo uburambe ku giti cyange ndabufite nubwo nkura mu nshuti nabavandimwe nabwo burahari,abo bantu bakubwira ngo ushake abakozi b’Imana bagufashe ndumva bibeshye urufunguzo rwigisubizo ruri hagati yawe numufasha wawe pe kuko nimwe mmwiyumvanamo gusa ntaguciye intege ushobora kuba warifashe ntusambane uri umukobwa ariko umugabo afite uko yigenza bityo akaba abisobanukiwemo kukurusha kandi wibuke neza defaux ziri mu ngo ni uko ntawe ubwiza undi ukuli cg umugabo yakubwira ngo kora gutya ugatangira gusakuza ngo yavuye kwa maraya abagore ni uko duteye icyangombwa ni uko mwiyumvanamo mugahuza kuri gahunda zo muburiri kuko niho rwubakirwa pe,umugabo ubiryoshya umugore aramwubaha kuko amurutira byose kimwe numugore ushimisha umugabo ni uko.
    Abenshi bakubwiye ngo wisuzume mamy menya icyo umugabo akunda naho kuvuga ngo niwowe umuprovoka ibyo ni byiza cyane abagabo barabikunda ese umucokoje akabigukorera neza uba uhombye?
    twazanya wisuzume dore wari unatangiye kumenya uko barangiza ni ukuvuga ngo boss yari yaguhaye formation ahubwo mada utangiye kwinanirwa irwaneho imiti irahari ushakishe ububobere maze urore ngo urukundo rurabasaga.
    Mada biriya bintu biraryoha kandi ntahandi byakuryohera atari mu rugo aho uyitegekaho ukayikoresha uko ushaka kujya hanze ntabusambo bimara ahubwo birabutera kandi ntugire iccyo ukuramo pe,sex ni murugo mubusabane busesuye.Njye iyo mbibuze nanamwitendekaho ariko nkamenya impamvu atisanzuye.
    Mwana wa mama wisinzira atazahura nabana bumugi bakamugewuza kubera kwirangaraho,icunge urebe ko isuku ihabaye yewe ko ntanicyuya cyo mukwaha ugira nacyo kibaca intege kandi nkuko umugenera ifunguro nabyo ubigene kandi mubitegure abagabo ntibakunze kuvuga ibyo batekereza ariko kuba ataguha nabwo aba avuze.courage rero shaka uburyohe budukura iwacu tugasiga batema amasaka cg bakama inka tugakurikira umugabo.

  • Nana kuba ubwawe wumvako hari ikibazo nibyiza pe kuba wasabye inama nabyo nibyo gushimirwa.
    Ntabwo mbashije gusoma inama abantu bose bakugiriye kuko harimo zimwe usoma umujinya ukakwica cg ukibaza niba uwazanditse yabashije kwishyira mu mwanya wawe. Njye muri make nanjye ibyo bibazo byambayeho uko byarangiye cg se niba bitararangira singombwa.
    Icyo nakubwira rero hari umuntu wakubwiye ikibazo yari afitenye n’umugore we wanyaraga kuburiri nawe igenzure urebe niba ntakageso ufite kabangamira umugabo wawe. Nta mugabo numwe udakunda umugore usaneza kandi washashe neza, ikibazo abagore hafi yamwese muhuriraho ntabwo mushaka kuba indaya za abagabo banyu, genda urebe ibyo indaya zikora nawe ubikorere umugabo wawe maze nagucika ubwo azaba yifitiye ikindi kibazo. Muri make inama ya mbere ba indaya y’umugabo wawe (utugambo twiza, kwambara ubusa, kunyara, kunyonga, utiziki dutuje,… )
    Ikindi nta mugabo numwe udakunda kurya ibiryo byiza kandi biteguye neza, ikirushijeho na none burya hari ibiryo byongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, bishake ubitekere umugabo wawe maze uzarebeko ataguhemba kuryamana nawe.Inama ya kabiri teka kandi utegure amaze yawe neza.
    Ibuka neza mugihe mwajyaga muganira mutarabana byanze bikunze mwajya muvugana kubyo kuryamana none ntabwo waba wibuka uko yajyaga akubwira ko byazajya bigenda, byibuke hanyuma ubikore maze urebeko umugabo atongera agashaka ko mubikora, none se siwavuzeko mwese mwari mukiri vierge? Kandi ko mbere mwabikoraga neza, ngoharero subiza ubwonko inyuma wibuke ibyoyajyaga akubwira kuko yataegereje ko ubikora araheba agenda acika intege pole pole, amaherezo nakubitana nu umwana uzi akazi azahita akwamirayo usigare uririra mumyotsi. Inama ya gatatu ibuka ibyo umugabo wawe uakwiyeko akunda cg akeneye mumibonanompuzabitsina.
    Hari abandi bakoresha za filme prono bakazireba biherereye mucyumba nabyo bikabafasha nabyo rero wabigerageza ni imyizerere yawe ibikwemerera. Inama ya kane filme za prono.
    Ndumva nagarukira aha abandi nabo bakanyunganira.

    • Eric uri umuhanga. Gusa wakoresheje imvugo itariyo nta mugore uba indaya y’umugabo we. Gusa ibyo wavuze jye nsanze birimo ukuri kwinshi.

  • harigihe abantu bazana kirokore bakisha inshingano nkogutanga karese ngo nubupagani oya siko zubakwa gerageza uzarebe

  • nongere ngaruke nshimangire ibyo umugabo eric akubwiye,shyira mu gaciro utunganye byose koko kandi wa mugane hari cite zigisha abagore icyo gukora kuri byose wangu kuko iyo ucunze nabi abagabo barazinukwaa neza neza ukazasigara ntaho uri uko umuntu abikora arushaho kugenda avumbura aho ruzingiye we.hari ama jus ibiryo utegura kandi bidahenze hanyuma ugafasha umugabo kugira courage kandi ukanibuka kumugaburira neza nyuma akaruhuka noneho ukabona kumwegera.courage rero nugira ubwenge bizacamo kuko ntamvura idahita kandi igasiga umucyo nicyo nkwifuriza.Urakabura biriya byishimo umufasha yatabarutse ntukabibure ahari kandi umureba.

  • Umuti uri hagati yanyu kndi niwowe ugomba gukanura cyane,uzasanga ashobora kuba ababaye kukurusha.Nange bimbaho k,umugore wange tukamara nukwezi mubwira akanga nkamwihorera kndi tumaranye 20 ans ntajya hanze kuko arakuze bihagije.Umugabo niba mbere mukimara kurushinga atarafite icyo kibazo nimuzima peee!

  • Nukuri nikibazo gikomeye ariko mwegere cyane umuganirize umubaze mubyukuri ikibazo afite,iyo abantu babana uzi icyo akunda fata umwanya ushake ubushobozi muge ahantu hatuje umuhe affection yose ishoboka noneho umubaze ikibazo afite umubwire ko bikuremereye,azakubwira nibyanga muzegere abakozi b’Imana baho musengera babafashe ariko nawe usenge cyane Imana irasubiza iyo igihe kigeze.humura

  • Uraho nana,

    twabwirwa n iki ko uwo mugabo wawe utamubeshyera.ese wasanga ari wowe ufite ikibazo?reka mbere yo kubagira inama tubanze twumve icyo umugabo wawe abivugaho sibyo? tumenye uwo tuvura uwariwe.komeza w ihangane igihe atarasubiza .nasubiza tuzabaha umuti .

    • Jyewe ndi muzima ahabwo we ntabwo ajya anyatira ngo atume mbishaka!

  • bavuga ngo ajye kwa Pasteur abagire inama baramuroha mu rwobo kuko ibyabo twarabimenye ,bararusenya burundu. wowe ganira n’umugabo wawe,umunezeze,umwiteho,musohokane muganire mwibukiranye bya bihe bya fiancaille ndetse na bya byishimo mwagiranye mukimara kurushinga ariko utamwereka ko hari icyo umugaya kuko abagabo bakunda kwivumbura. muzagera kuri byinshi. ariko niba mazina wavuze ariyo wakosheje cyane ndetse sinatinya kukubbwira ko wisenyeye. wumvuse biriya byomanzi ngo uzaze,numera,e-mail n’ibindi,…

  • Umva Nana nkubwire, nuzajya wumva wabishatse cyane, ushaka ukuntu watuma na we abishaka. kandi nubona nta gashyehe na gake azanye,uzajye wikinisha wikemurire ikibazo!

  • Nashimye inama zatanzwe n’uwitwa Éric gusa nabinye ubuhanga n’uburambe yatugaragarije byafasha Nana n’abandi bose bafite ikibazo nk’icye. Gusa nanjye icyo nshyigikiye abagabo twanga gukora iminonano hari ikibazo runaka ufitanye n’uwo mwashakanye kandi ubona kitarakemuka cg nta kizere cyo gukemuka nta garantie y’uko kizakemuka.

  • Icyo nibazo gikomeye cyane ariko uko mbibona nuko nana yigize umurokore wacyane batarabana kdi umugabowe yarabisanzwemo aramwihanganira kuberako abagabo bose bakunada gushaka abagore bumutima,kuko bivugwa ko ukurusha umugore aba akurusha urugo nuko aho bashakaniye umugore ntiyigeze ashaka kumenya ibyo atamenye akiri umukobwa wumunyamutima ngo yegere abamubanjirije(abagore bakuze) ntiyigeze amenya ko yavuye murwego 1 akajya murundi,ikindi nemeza nubwo ntamuzi,1ntasuku2nta caire3 ntazi umugore icyo aricyo murugo rwe4ntiyigeze amenya ko avuye primary ageze university kuko ntibiga bimwe ubusanzwe uva mumwaka umwe ujya muwundi kwiga ibyo utazi nonewe yarimutse ntiyiga ibyumwaka agezemo byigisha,nana niwowe utazi ibyo ugomba gukora 5urugo nurwumugore kdi ikirokore haraho kidushyira mubujiji kuko ndemeranya nuwakubwiye ko ugomba kuba indaya yumugabo wawe kuko ibyo wakorera umugabo wawe byose byiza nubwo waba wabikuye ahantu kure bibaho byose byiza imana ntiyakugaya kuko urabyemerewe pe! Isanzure kuko kwakwifata wagize kwarangiye wamunsi wasezeranaga usize ababyeyi bawe nabavandimwe,kuko igihe cyose wifashe wagirango utegereze uwawe nuwo rero muhishurire ibyo wamuhishiye byose nibyo utazi jya kubyiga.

  • 1.Suzuma hygiene ya partie intime yawe,uhakorere isuku cyane.
    2. Suzuma ko nta gikara unuka,niba ariko bimeze ujye witera ka parfum wegere n’abaganga.
    3. Suzuma mu kanwa kawe ko hatanuka
    4. Niba utarakunnye bikoreho.
    5.Suzuma ko igituba cyawe kidakonje,wegere gynecologist.
    6.Murebe uko mushitura mureba films porno mu cyumba,mwifashishe na ka red wine.
    7. Mugerageze kwendanira ahantu insolite:muri salon,cuisine,douche,jardin… kandi mwikuremo isoni z’abarokore,mubiganire nk’abantu bakuru.Byanze agerageze Viagra.
    Ibyo byose nibyanga muzegere gynecologist

  • Umva nshuti, Ikibazo cyawe kirumvikana neza cyane, gusa inama nakugira n’iyi: G– USENGA N’ICYAMBERE, ARIKO: UZIRIKANE KO MWESE MWAHUYE NTAWIGEZE GUKORANA IBY’URUKUNDO HANZE (GUSAMBANA), BIVUZE KO MUGOMBA KWICARA MWESE MUKIGANA (UMWE AKIGA UNDI) IKINDI MUKAGANIRA KUCYATUMA UKUBONANA KWANYU KUBANEZEZA MWEMBI, KUKO UBWANYU NTABYO MUZI. K’urundi ruhande banza urebe ko ntakintu cyaba kibangamira umutware wawe nk’umwanda, cyane cyane wo muburiri (Hari abagore bamwe nabamwe ushobora kubona inyuma ikabona ni beza barakeye ariko bagira umwanda mu rugo (Ndavuga muburiri), ikindi nuko yaba aganira n’abandi bagabo bakamubwira ibyo gutera akabariro, ariko yagera iwawe agasanga ntabyo abona (Care), Abagore bamwe BAKARABA rimwe k’umunsi bakumva ko bihagije nyamara byakabaye kensHi kugirango batagira impumuro itari nziza mu buriri (Nonese mwibaza impamvu abantu bakunda indaya ar’iki?) Nuko zihora ziyitaho, naho abagore bamwe bava gusinyana k’umurenge, bagaheruka ayo mazi, nyamara barajyaga bakaraba na gatanu k’umunsi, komera rero reba niba bimwe mubyo nkubwiye bitatera umugabo kukuzinukwa. Ikindi umugabo wawe ashobore kuba yarumvise ibijyana no kunyara kw’abagore, yagera iwawe rero agasanga nawe ntabyo wikorera kubera ko utigeze ubigirira experience, cyangwase nawe akaba atazi uburyo bashakisha ayo mazi y’urukundo, inama nakugira rero: MBERE Y’UKO MUTERA AKABARIRO NK’ABIRI, JYA UNYWA AMAZI KANDI KUVA UBWO UTANGIRE GUTEKEREZA KU GIKORWA MURI BUKORE HAMWE N’UMUGABO, bizajya bituma mugihe cy’akabariro mugubwa neza kandi ujye ugerageza gufata utuntu tworoshye two kurya.Ukeneye ibindi bisobanuro wanyandikira kuri iyi e-mail: [email protected] KANDI HAMWE N’ABANDI BAZASOMA IYI NKURU, CYANE CYANE ABAGORE, NIMWIGE KUGIRA IBIHUMUZA NEZA MUMAZU YANYU BITUME ABAGABO BANYU BAKUNDA NO KUBA MU RUGO KUBERA ISUKU YANYU. Ataribyo abagabo Banyu nibigira mu ndaya bagasangayo ibihumura neza muzaririmba urwo mubonye.

  • ihangane mwana wa maaa.senga cyane wegere pasitoro.abapasitoro rwose ndabemera niko bankemuriye icyo kibazo nanjye naringifitanye numugabo wanjye.

  • Ahaaaaaaaaaaaaaaaaa nagahoma munwa ushobora kuba utamuryohera!!!!!!!!!!!!

  • Nshuti iki nikibazo kitoroshye nge sinyifata nkuko abandi bagifata mubyukuri nge ndatekareza ibintu bitarenze bibiri harukuba afite undi muntu wenda yaranamusangankwe utabizi ikindi abagabo bagira ukuntu bazinukwa iyo mumutwe wabe batameze neza imibonano yabo iranga ihangane ndabizi nange byambayeho

Comments are closed.

en_USEnglish