Digiqole ad

Tugiye kubashishikariza gutaha :Francis N.

Itsinda ry’abanya Congo Brazaville bamaze iminsi mu Rwanda ngo rizashyira abanyarwanda b’impunzi babayo ubuhamya bwabo babanaga mu buhungiro bari kwiteza imbere mu Rwanda.

Ni ibyatangajwe n’abagize iri tsinda bamaze iminsi mu Rwanda aho baje kwirebera uko leta y’u Rwanda ishyira mu bikorwa gahunda zo gusubiza mubuzima busanzwe abitandukanyije n’imitwe irwanya leta, mu rwego rwo kugeza ku batarabasha gutahuka amakuru y’ impamo dore ko abenshi baba bumva ibihuha akenshi biba bitari n’ukuri.

Photo:Impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Congo zirahamagarirwa gutahuka

MUNYANZIZA Evariste umwe mu bitandukanyije n’ iyi mitwe, yagejeje kuri aba bashyitsi uko abayeho n’ intera agezeho yiteza imbere. Yagize ati “ ubu mfite inzu ifite agaciro ka millioni 5 ndetse n’ ibindi bikorwa byinshi, …. Ahubwo bafate amafoto ubundi bereke abasigaye muri Congo uko mbayeho kuko benshi baranzi”.

Colonel Francis Nde uyoboye iri tsinda ry’ abanyacongo brazaville rimaze iminsi mu gihugu akaba avuga ko ubutumwa nyamukuru agiye gushyira abanyarwanda bakiri muri congo nk’ impunzi ari ubuhamya bwa bagenzi babo, maze nabo bakifatira icyemezo cyo kuba batahuka ku bushake.

Nde yagize ati: “ ubutumwa nyamukuru ni ubuhamya bw’ abatahutse mu gihugu cyabo, bakaba barasubijwe mu buzima busanzwe bakaba bari kubana neza n’ abandi banyarwanda”. Yongeye ko ariyo mpamvu bari gufata ubuhamya bwose bakabujyana I brazaville kugirango abagishidikanya babashe kumva neza ubundi bagereranye n’ ibihuha baba basanzwe bumva.

Iri tsinda ry’ abanyacongobraza bageze mu gihugu ku wa mbere w’ iki cyumweru bakaba barashoje uruzinduko rwabo kuri uyu wa kane, aho basuye ikigo cy’ ingando ku batahuka mu gihugu cya Mutobo mu ntara y’ amajyaruguru.

N Mugabo
Umuseke.com

en_USEnglish