Digiqole ad

Top 10 : kubaka izina si umukino.

Nk’uko bigaragara ku mutwe w’iyi nkuru, kubaka izina si umukino kuko bisaba ibintu byinshi ndetse kandi n’ingufu nyinshi. Ni muri urwo rwego rero amwe mu makipe cyane cyane ku mugabane w’uburayi iyo ashaka kumenyekana abanza kwitabaza itangazamakuru cyane cyane agerageza gukora ibidashoboka mu mupira w’amaguru cyangwa se agashakisha uko yagura abakinnyi baba bakuze kuri uwo mugabane baba baramaze kwubaka izina kugirango nayo abonereho kuba yaterwaho akajisho.

Kubw’ibyo, amakipe nka Anzhi Makhachkala, ikipe yo mu ntara ya Daguestan yiyubakiye izina mu rwego mpuzamahanga mu birebana na ruhago nyuma yo kugura Roberto Carlos ku gafaranga gatubutse ndetse kandi inareshya juninho na Gattuso. Siyo yonyine ikoresha ubu buryo kugira ngo ivugwe mu itangazamakuru kuko hari n’andi makipe. Umuseke.com wagerageje kubakusanyiriza amwe mu makipe yo ku mugabane w’uburayi yigaragaje mu ruhando mpuzamahanga akora udushya gusa gusa mu buryo butandukanye.

Terek Grozny

Haciye umwaka, iyo wavugaga ijambo Grozny, wahitaga utekereza Vladmir Poutine ndetse n’imirwano idahosha yo muri Tchetcheniya. Nyamara ku itariki ya 18 mutarama uyu mwaka wa 2011, Ruud Gullit yaje nk’umukiza kugira ngo aheshe tike iyi kipe mu marushanwa akinwa ku mugabane w’uburayi yaba champions league cyangwa europa league. Kugira ngo yuzuze iyo misiyo,iyi kipe yahaye Ronaldo luis nazario da lima $8m ngo aze kuyikinira dore ko yari amaze gusezera umupira w’amaguru. Uyu we nta gisubizo aratanga ariko iyi kipe ntiracika intege.

Malaga

Haciye amezi 9 iyi kipe yo muri Espagne iguzwe n’abaherwe bo muri Qatar ihita initwa manchester city yo muri Espagne. Iyi kipe igurwa yari ihagaze nabi ku buryo muri mercato y’ukwezi kwa mbere yahise inyarukira ku isoko ry’abakinnyi. Ku ba agents bab’espagnols,iyi yari nka noheli ya kabiri kuri bo. Mu kwezi kumwe,umutoza Manuel Pellegrini yaje muri iyi kipe, abakinnyi nka Demichelis, Asenjo, Maresca, Baptista ndetse na camacho barahagera. Iyi kipe itamanutse Raoul na Gutti bashobora kuba bagaruka muri Espagne. Ariko hagati aho,umuzamu Asenjo bari bakuye muri Atletico Madrid yahise avunika kugera uyu mwaka w’imikino urangiye. Iyi kipe kandi iza mu myanya ine ya nyuma.

FC Bunyodkor

Mu mpeshyi ya 2008,PFC Kuruvchi, ikipe y’i Tachkent muri Uzbekistan yashakaga guhita yibagirana yaje guhinduka Fc Bunyodkor. Mu kwizihiza icyo gikorwa, iyi kipe yahise igirana amasezerano y’ubucuti na Fc Barcelone ndetse inayisaba kuba yagura Samuel Eto’o kuri miliyoni 40 z’amayero dore ko nawe atari yorohewe muri iyo minsi n’ubuzima bw’i Barcelone. Nyuma yaho gato Eto’o yaje gutangaza ko nyuma yo kumva izo nkuru yagizengo ni impano y’Imana. Ibyo ntibyabujije abanyabresil Aloisio, Denilson ndetse na Rivaldo kujya kuyikinira mugihe kandi abatoza nka Zico na Scolari nabo bashyizeho akabo.

Zenith St Petersburg

Iyi kipe abenshi bayibuka itwara igikombe cya UEFA muri 2008 imaze gukuramo amakipe nka Olympique de Marseille ndetse na Bayern Munich icyo gihe iza gutsinda ku mukino wa nyuma Glasgow rangers. Nyuma y’ayo mateka adasanzwe iyi kipe yari ikoze, kuri yo byari bigoranye kuba yagumana abakinnyi bayo bakomeye barimo nka Andrei Arshavin na Pogrebnyak. Nibwo rero iyi kipe itangiye gusohorera agafaranga gatubutse mu kugura abandi bakinnyi; izana Tymoschuk kuri milioni 20 z’amayero n’umunyaportugal Danny kuri miliyoni 30 z’amayero.

Levante

Iyi kipe izamuka mu cyiciro cya mbere muri espagne muri 2007,abayobozi bayo bari baziko nta mahirwe bafite yo kuguma mu cyiciro cya mbere bifashishije abakinnyi bazamuye iyi kipe.Nibwo abataliyani Tomasi na Stolari baje, baherekezwa kandi n’umubare munini w’abakinnyi b’abafaransa nka Berson, Courtois, Laurent Robert, Luyindula ndetse na Olivier kapo. Byerekana ko rwose amarembo yo kwinjira muri iyi kipe yari magari cyane ariko nta wundi mukinnyi wigeze ayizamo maze iyi kipe irongera isubira mu cyiciro cya kabiri.

L.A Galaxy

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2007,David Beckham wari urangije amasezerano na real Madrid yahise yerekeza muri iyi kipe ayisinyira imyaka 5 ku mafaranga atagira ingano.Iyi kipe iti tuzazana n’abandi ntidushizwe.Abel Xavier yayijemo maze bahamagaza n’umutoza Ruud Gullit ngo ayitoze.

Red Bull Salzbourg

Iki ni ikinyobwa gitera ingufu ku bakizi cyangwa ku bakinywa.Iyi sosiete ya Red bull yaje kwigurira ikipe ya Salzburg muri 2005 kugira ngo iyigire nk’ikipe isanzwe.Haciye amezi 12 gusa, iyi kipe yaje kwemerwa mu gihugu hose maze abayobozi bayo bacisha amatangazo mu bitangazamakuru bitandukanye bigamba ko bazayigira Bayern yo mu majyepfo y’uburayi. Niko kugura abakinnyi nka Zickler, Niko Kovac mu gihe kandi n’umutoza Lothar mathaus yahabwaga akazi k’ubutoza maze Trapatoni agirwa manager general w’iyi kipe. Iyi kipe muri 2007, yatwaye igikombe cya shampiyona muri Autriche iranigaragaza karahava ariko intego yari yiyemeje yo gutwara champions league irananirana. Muri iyi minsi, abakinnyi nka Pokrivac na Afolabi niho bikinira nyamara na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bufaransa yarabagoye.

Chelsea

Igihe Roman Abramovitch yazaga muri Chelsea mu 2003,abayoboraga iyi kipe nka Ken Bates ibyabo byasaga naho byarangiye.Mu mezi 2 gusa,Abramovitch yahise agura Glen Johnson,Mutu,Duff,Geremi,Wayne Bridge,Veron,Crespo na Huth.Ashaka no kuzana Ronaldinho ariko uwitwa Francis Graille wamufashaga kugura abakinnyi aramureka kuko yibazaga aho amafaranga azava.Nyuma y’umwaka umwe gusa, Ronaldinho yacaga ibintu muri Fc Barcelone maze Abramovitch aha cheque itagize icyo yanditseho ikipe ya Fc Barca ati : “nimwuzuzeho amafaranga mwifuza yose maze ngure uyu mukinnyi!”

Leeds

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2000, David O’Leary president w’iyi kipe yari atangiye kwamamara cyane hamwe n’ikipe ye. Abakinnyi nka Bowyer, Woodgate, Kewell na Allan Smith bari bazi gukina ariko bakiri bato bityo bari bakeneye undi mukinnyi wabafasha mu gutera imbere kandi ufite n’uburambe mu gukina. Abayobozi b’iyi kipe bahaye ikipe ya Gremio miliyoni 580 z’amayero ngo ibahe Ronaldinho ariko president w’iyi kipe yo muri bresil ariwe Jose Alberto Guerriro ayatera ishoti nyamara nyuma y’umwaka umwe gusa amugurisha muri PSGku dufaranga duke.

Perouse

Nk’abandi bapresident b’amakipe mu butaliyani,Luciano Gaucci yiyambuye ubushwambagara afasha ikipe ya Pelouse kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mpera ya za 1990. Yaje gutangaza ko kuha icyizere abakinnyi bakiri bato nka Gattuso na Ravanelli barerewe muri iyi kipe bidahagije,kubw’ibyo yagombaga gukora ibishoboka byose akazana abandi bakinnyi. Niwe wabaye uwa mbere mu butaliyani mu kuzana umukinnyi w’umuyapani ariwe Hidetoshi Nakata bityo rero byatumaga iyi kipe irebwa cyane kuri za television mu buyapani igihe yabaga yakinnye kubera umukinnyi uhakomoka!yajekuzana umunya koreya y’epfo Ahn ariko uyu we ntiyahatinze kuko yahise yirukanwa muri iyo kipe azira ubugambanyi bitewe n’uko uyu mukinnyi ari we watsinze igitego ikipe y’igihugu y’ubutaliyani mu gikombe cy’isi cya 2002 muri 1/8 cy’irangiza bityo ubutaliyani busesererwa butyo. Yaguze kandi n’umukinnyi w’umunya irani witwa Rezaei ndetse agerageza no kugura Birgit Prinz na Hanna Ljungberg.Aba babiri bakaba ari abakobwa!!

Akaba kandi yaraje gukinisha n’umuhungu wa Khadafi.

Tuyishime Fabrice
Umuseke.com

1 Comment

  • Okey! ni danger na Chelsea burya se?

Comments are closed.

en_USEnglish