Digiqole ad

Top 10: Ibintu byatuma uhora wishimye.

Waba wifuza ko ubuzima bukuryohera?  Waba se wifuza kubaho wishimye?  Nugerageza gukurikiza izi nama uzabigeraho nta kabuza.

Ibintu 10 byatuma uhora wishimye.

1.Guha agaciro imyitozo ngororangingo

Uretse kuba ushaka kugabanya umubyibuho, cyangwa kwirinda indwara zituruka ku mubyibuho ukabije cyangwa ushaka kwishimisha, imyitozo ngororangingo ugomba kuyikora kenshi gashoboka mu buzima bwa burimunsi. Ibi bikaba byagufasha Mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza ugahorana isura ikeye mu maso yawe

2.Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka

Imibonano mpuzabitsina itanga ibyishimo, gusa icyo ugomba kumenya ni uko ifite agaciro kurusha ibindi bintu byose cyane cyane amafaranga. Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa2004 ku bantu 16000 aho barebaga inyungu yo gukora imibonano mpuzabithina ku buzima busanzwe bwagaragaje ko kongera inshuro zo gukora imibonano mpuzabitsina ukava ku nshuro imwe mu kwezi ukajya ku nshuro imwe mu cyumweru byongera ibyishimo k’uyikora.

3.Kota akazuba ko ku gasusuruko buri munsi

Uhereye no mu binyejana byatambutse, abasokuru bacu  bagiraga igihe gihagije cyo kota  izuba akenshi bari no mu mirimo yabo . Nyamara usanga generation y’iki gihe yaba abagore cyangwa abagabo bashobora kumara nibura iminota 30 ku zuba cyane cyane nko mu gihe cy’imvura. Gusa ngo ibi ntibigomba kuguhangayikisha kuko ubushakashatsi ku nyungu ikirere kigira ku buzima bwacu bwagaragaje ko usibye urumuri rw’izuba urumuri urwo ari rwo rwose rutuma umubiriwacu ugubwa neza.

4.Kugira umwanya wo kuruhuka

Igihe cyose udashobora gufata umwanya ngo uruhuke ushobora guhura n’ikabazo mu mutwe. Gerageza ushake umwanya wo kuruhuka wumva indirimbo, utembera mu busitani cyangwa ukora imyitozo ngororangingo kuko nayo igufasha kuruhuka mu mutwe. Niwiha umwanya wo kuruhuka mu ri gahunda y’imirimo yawe ya buri munsi, uzahora ufite imbaraga kandi ukeye.

5. Kugira akanya gato ko gusinzira ku manywa (sieste)

Hari abantu batajya bagira umwanya wo kuryama ku manywa(sieste), ugasanga umunsi wose yiriwe akora nta kanya na gato ko kuruhuka. Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata iminota mike ku munsi ukaba waryama bigufasha kongera gusubiza ubwenge ku gihe ndetse ukaruhura mu mutwe hawe . Ibi bikaba byagufasha gukomeza imirimo yawe neza ndetse bigatuma udasinzira uri ku kazi.

6.Gukora ikintu kigushimisha nibura inshuro imwe mu mezi atatu

Ibintu bishimisha umuntu (imyidagaduro) ni kimwe mu bituma wibagirwa ibyo wakoze bikakunaniza cyangwa bigatuma wumwa utamerewe neza. Aha ukaba ushobora nko gutembera ukajya kure y’aho wabaga n’ibindi. Uretse kuba byatuma ufata umwanya wo gutekereza no gupanga gahunda nshya y’ibikorwa uzakora mu gihe gitaha, gutembera bituma umenyana n’abantu benshi, inshuti zawe zikiyongera kandi ukagira n’igihe gihagije cyo kwishimisha. Gusa ugomba guhinduranya ibikorwa ukora niba uyu munsi watembereye ku mazi, ubutaha ukaba wajya nko kuri park n’ibindi.

7.Gukora gahunda y’ibikorwa uzakora mbere yo kubikora.

Ushobora kumva bigoranye, ariko nyamara gukora gahunda y’ibikorwa uteganya gukorambere y’uko ubishyira mu ngiro bizagufasha kumenya ibintu bituma wishima no kumenya igihe gikwiye ugomba kubigerera. Ibikorwa byose bituma uhura n’abandi ‘ukaba wafasha abakeneye ko ubafasha byose bituma umuntu ibyishimo bye byiyongera akaba ari mpamvu rero byaba byiza ugiye ukora gahunda y’ibikorwa uteganya gukora mbere y’uko ubishyira mu ngiro.

8.Teganya ahantu  uzakorera ikiruhuko nibura mbere y’amezi abiri

Kujya mu kiruhuko cyane cyane ku bantu b’abakozi bibafasha kwibagirwa imvune bari bafite, bakaruhuka mu mutwe ndetse bakibagirwa n’ibibazo by’aho bari bari.Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 mu gihugu cy’ubudage bwagaragaje ko kujya mu kiruhuko nyirizina atari byo bitera ibyishimo ahubwo bya byumweru umara utegereje ko umunsi wo kugenda ugera ari byo bitera ibyishimo. Urugero niba inshuti yawe ikubwiye iti ndashaka ko tuzatemberera ku kivu tuvuge. Uhora utegereje ko igihe kigera ariko mu mutima wawe wumva wishimye kugeza igihe mugendeye.

9.Guteganya amafunguro  uzafata mu gihe cy’icyumweru

Ku busanzwe indyo wafashe igira icyo ihindura ku kuntu wumva umerewe muri wowe .Iyo wariye ibiryo udakunda nta byishimo ushobora kugira, mu gihe iyo wariye ibiryo wishimiye nawe ubwawe wirirwa wishimye. Gusa usibye kuba bituma wumva umerewe neza mu mubiri wawe gukora gahunda y’ibiribwa ushaka kurya mu cyumweru bituma ubasha guha umubiri wawe intungamubiri ukeneye mu biryo bitandukanye uba wafashe mu gihe cy’icyumweru nk’uko bitangazwa n’abahanga mu by’imirire.

10.  Gukora liste ya buri munsi y’intego ushaka kurara ugezeho.

Mu mwaka wa 1932 umuhanga mu bijyanje n’imitekererze y’abantu yavuze ko umuntu wishima by’ukuri ari umuntu ukunda kugira inzozi ugasanga ari nko kwandika ibyo agomba gukora, mbese ugasanga ari umuntu uhorana gahunda y’ibintu ntakuka agomba gukora bikamugeza ku mugambi afite. Urebye usanga uyu mugabo ibyo yavuze ari ukuri kuko iyo umuntu yageze ku cyo yashakaga cyangwa gahunga yihaye akayisohoza agira ibyishimo bidasanzwe.

Umurerwa Solange

Umuseke.com

27 Comments

  • Ingingo ya kabiri yariyo, ni uko ahubwo kuyigeraho bitoroshye kuko ibyo biyikubiyemo byarabuze muri iki gihe!

    • uzanyandikire kuri [email protected], nkumare agahinda rwose! Aho waburiye niho ugiye kuzabonera!

      • yves uri umuphubuzi se wangu

    • hahaha

  • Arikose ko mwadushyiriye ho ibintu biruhanyije? ubwo murabona imibonano twayikura he?

  • my email ni [email protected] tubivuganeho pe

    • oye

  • iriya ngingo ya kabiri yo rwose yagombaga kuba iya mber ikanikurikira kugera ku 10,kuko niho ruzingiye ndabarahiye.

  • wadukurahe se mwabaye nawme indyandrya

  • twamaganye ingngoyakabiri
    ushaka umunezero awusanga muriyesu

  • hahahahahahahahah iriya ngingo ya 2 yavugishije benshi

  • ibi nibyisi bizasigara
    mwekutubeshya.

    • nawe uri uw’isi dore rero uzasigara

  • Ingingo ya kabiri niyo ariko ku bashakanye.

    • none ubwo abatarashaka bo ibyo kwishima ntibibareba? dusobanurire.

  • Ingingo ya 2 ni bien najye i’m ready for that wumva ushaka ko tubiganira my e-mail ni [email protected] ndumutype!!

  • ndumva igingo yakabiri barayigize bussiness ahubwo mushake amafaranga ibindi bizizana .ahubwo ingingo yamunani niyo ugyumva kimwe najya azanyandikire

  • ndabemeye tu. ingingo 2 ni imwe muri Human first needs acoording to Maslow hierachy of needs. abayisugura ni abatabizi kandi wagirango barize pe. musome mumenye what is sex for human life.

  • Umunezero n’uwo muri Yesu,hanyuma nomumafaranga, ibindi byose ni accessoires.

  • Umunezero uba muri Yesu – hanyuma n’amafaranga.nuburira aho rwose wapi. naho ibindi ni accessoires.

  • INGINGO YA 2 NI DANGER UZI KUWUVUZA SHA BIMBAZE SAMEDI UKO BYARI BIMEZE BIBAGIWE MO SKOL NDAVUGA AKATARABONEKA CG LE GRAND MU BIMBA

  • Mwavuze byinshi kungingo ya 2!mwambwira impamvu umugabo cg umugore washyingiwe atishima kdi abikora hafi buri munsi?muzansubize on facebook.Ishimwe Aime Pacifique

  • yego

  • Ingingo2 ntago nemeranya namwe. Ibi byote nibya dunia tutabiwacha ndugu zangu!

  • Byari byiza nuko mumico yabanyarwanda hatarimo kwishisha binyuze muri sex, kandi zimwe muri za gahunda zacu ziba ari inzozi cg ibyifuzo fatizo.

  • Gusa noneho mbashije kumirwa pe ngo imibona ki? Ahaaaaa

  • Sola,komerezaho…

Comments are closed.

en_USEnglish