Digiqole ad

Tombola ya UEFA Champions League

Tombola yari itegerejwe n’abantu benshi ya 1/4 kirushanwa ry’amakipe y’abaye aya mbere iwayo ku mugabane w’iburayi izwi kw’izina rya UEFA Champions League imaze kujya ahagaragara.
Iyo tombola ikaba yabereye i Nyon mubu suwisi ku kicaro cya Uefa. Dore uko amakipe yatomboranye:

  • Chelsea fc vs Man u
  • Inter milan vs Schalke 04
  • Real madrid vs Totenham
  • Barcelone vs Shaktar donetsk.

Umukino watangiye kuvugisha abantu benshi nkuko mubibona n’amakipe abiri yo mubwongereza Chelsea na Man u, ubwo biheruka guhura muriri rushanwa mu 2008 hari ku mukino wa nyuma abasore ba sir Alex Ferguson begukanye iki gikombe kizwi kukazina ka la coupe au grands oreilles.

Iyi mikino ya 1/4 phase allé ikaba izakinwa tariki 5 ndetse niya 6 zukwa 4. Ikipe izatsinda hagati ya Chelsea na Man u iza hura nizatsinda hagati ya Inte na Schalke 04, naho izatsinda hagati hagati ya Real madrid na Totenham izahura nizatsinda hagati ya Barca na Shaktar muri 1/2.

Ubwo tubitege amaso kuko ubu ntawakwemeza ngo ni ikipe runaka izatsinda.

Jimmy Shyaka
Umuseke.com

 

1 Comment

  • Uyu mukino uzaba uryoheye ijisho kuri twese

Comments are closed.

en_USEnglish