Digiqole ad

TNP ntibacitse intege kuko batari muri 15 bazitabira amajonjora ya PGGSS

Itsinda rya TNP ribarizwamo Munyandekwe Maomet uzwi nka Tracy ndetse na Passy Kizito uzwi nka Passy muri muzika, nyuma y’aho batagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 15 bagomba kuzavamo 10 gusa bazajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star4 ngo ntacyo byabatwaye ahubwo byabahaye imbaraga zo gukora cyane.

Itsinda rya TNP bakiri batatu,ubu hasigayemo abo babiri bambaye imyenda y'umweru._1
Itsinda rya TNP bakiri batatu,ubu hasigayemo abo babiri bambaye imyenda y’umweru._1

Aba basore batangaje ibi byose aho mu minsi ishize baherutse kuva mu gihugu cya Uganda aho bari bagiye gukorerayo amashusho y’indirimbo zabo ngo bitewe n’uko mu Rwanda hakiri ikibazo cyo gutinda gutanga amashusho y’indirimbo z’abahanzi ku ba producers bazikora.

Mu kiganiro na Isango Star aba basore bagize itsinda rya TNP batangaje ko amahirwe bari bayafite menshi yo kwitabira Guma Guma gusa na none kuba batarajemo ngo ntabwo bishobora kubaca intege.

Iri ni rimwe mu matsinda yo mu Rwanda amaranye iminsi itari mike nyuma y’aho batangiye kuririmba mu mwaka wa 2007, ariko icyo gihe bakaba bari bakiri batatu aho umwe muri bo yari n’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda Mahoro Nicholas uzwi nka Nilas ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu y’Amavubi y’abana batarengeje imyaka 17.

Indirimbo yabo yatumye iri tsinda rimenyekana ku rwego rwo hejuru ni indirimbo bise ‘Kamere’ .

Reba indirimbo yatumye iri tsinda rirushaho gukundwa.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mwihangana kdi courage!

Comments are closed.

en_USEnglish