TNP basanga muzika y’u Rwanda igeze aho kwicuruza mu mahanga
Itsinda rya TNP ryatangiye kumenyekana muri muzika mu mwaka wa 2010 ritangijwe n’abasore batatu aribo Trecy, Nicolas na Passy ari nazo nyuguti zigize izina ry’iri tsinda (TNP). Ngo ku ruhande rwabo basanga muzika nyarwanda igeze ku rwego rwiza ku buryo mu minsi mike yatangira no kwicuruza mu mahanga.
Nyuma yaho Nicolas umwe muri abo basore aje kwerekeza mu mupira w’amaguru mu minsi ishize akaba yari n’umukinnyi wa Rayon Soprts, ngo ntibyaciye intege iri tsinda ahubwo ngo bakoranye imbaraga zidasanzwe bityo bituma batareka muzika.
Kugeza ubu rero iri tsinda risanga muzika igeze aho igomba kwicuruza mu mahanga bitewe na zimwe mu ndirimbo abahanzi b’abanyarwanda bakora ziri ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro na Umuseke, TNP yatangaje ko yishimira aho muzika nyarwanda igeze ndetse banasaba ko abahanzi bose barushaho kugira ubumwe no gusenyera umugozi umwe ko ariyo ntwaro yonyine yo kumenyekanisha aho muzika nyarwanda igeze.
Trecy na Passy bati “Urebye aho muzika nyarwanda yari iri mu mwaka wa 2010 tugitangira, ubu imaze kwikuba inshuro nyinshi cyane kandi ari nako hagenda hazamuka abahanzi b’abahanga.
Mu minsi mike cyane mu gihe abahanzi twese dushyize hamwe tugashaka icyateza muzika nyarwanda imbere, nta gihe cyashira abanyamahanga badatangiye gutumira abahanzi nyarwanda mu bitaramo hirya no hino kandi bagahambwa n’ishimwe rifatika.
Mbere wasangaga abanyarwanda benshi bumva indirimbo bakayikunda ariko batazi umuhanzi waririmbye iyo ndirimbo uwo ariwe. Ariko ubu television zimaze kuba nyinshi nta munyarwanda utazireba kandi ahita abona n’umuhanzi akamenya n’indirimbo ye”.
Bwa mbere aba bahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super5 ririmo kuba. Bakomeza bavuga ko ubu aribwo batangiye kubona umusaruro mu bikorwa bamaze igihe kingana n’imyaka itanu bakora.
Imwe mu ndirimbo yatumye iri tsinda rimenyekana cyane muri muzika nyarwanda ndetse bamwe bagatangira kuvuga ko mu gihe ryaba ritarekeye ryazagera kure, ni indirimbo bise “Kamere”
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=HyERcDWb4zE” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Courage basore. Mwongere akabaraga mu mikorere
Comments are closed.