Digiqole ad

Tigo mu gikorwa cyo kurwanya umwanda

Mu rwego rwo gufasha abamotari n’abagenzi batwara, sosiyete y’itumanaho Tigo Rwanda, kuri uyu wa 31 Werurwe kuri stade regional i Nyamirambo ho mu mujyti wa Kigali, yatanze amajire ku bamotari ibihumbi 10 ibaha n’uburyo bwo kujya bagurisha ama unite (airtime) ku bagenzi hifashishijwe uburyo bushya bita e-go.

Nyuma yo guhabwa amajire bamwe muri aba bamotari bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe FERWACOTAMO baganiriye n’umuseke.com bavuze ko aya majire azabafasha mu guca umwanda wari usanzwe ubarangwaho ndetse no kwiteza imbere muri rusange.

Aba bamotari kandi batangaje ko kuba bahawe uburyo bwo kujya bagurisha ama unite (airtime) biri mu bizatuma bafata neza abakiriya batwara ndetse n’abandi bakoresha umurongo w’itumanaho wa Tigo Rwanda.

Simoni Habamenshi, umuyobozi w’impuzamahuriro, FERWACOTAMO, yagize ati “Ubufatanye tugiranye na Tigo ni intambwe kuri twe abamotari yo gukemura ikibazo cy’isuku nke ikunze kugaragara kuri bamwe muri twe. Abagenzi dutwara bizaborohera, kuko uretse kumutwara uzanamufasha kubona airtime.”

Ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bwateguye iki gikorwa butangaza ko ari mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kuba bakwigurira ama unite igihe cyose, aho ari hose kubera ko usanga abamotari ntaho batagera mu Rwanda ndetse bakaba banakora amasaha menshi arimo n’ay’ijoro.

Umuyobozi wa Tigo Rwanda, Tom Gutjahr yabwiye umuseke ko ubufatanye na FERWACOTAMO ari intambwe nziza yo kwiteza imbere ku ruhande rwa TIGO, abamotari no ku banyarwanda muri rusange.

Claudia ndabaneze ushinzwe gushaka amasoko muri tigo, yongeyeho ko umwuga wo gutwara moto ari imwe muri service zikora amasaha 24 kuri 24 bikaba byumvikana ko ama unite ya Tigo azajya aboneka umunsi wose, amanywa n’ijoro. Uyu muyobozi yagize ati “Gukora ibikorwa nk’ibi ni imwe mu nzira tigo ikoresha muri gahunda yo guteza imbere abanyarwanda ndetse n’abayigana by’umwihariko.”

Impuzamahuriro FERWACOTAMO y’abamotari igiranye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete y’itumanaho Tigo niyo yahinduye izina aho ubusanzwe yari izwi ku izina rya ASSETAMORWA.

Issiaka mulemba
Umuseke.com

en_USEnglish