Digiqole ad

Tidiane Kone yabonye ‘Licence’ ya FERWAFA, Rwatubyaye arategereje

 Tidiane Kone yabonye ‘Licence’ ya FERWAFA, Rwatubyaye arategereje

Abasore babiri bashya muri Rayon sports bashobora gukoreshwa mu mukino wa Police FC

Abakinnyi babiri bashya muri Rayon sports basabiwe ibyangombwa (Licence) bya FERWAFA. Umunya-Mali Tidiane Kone yamaze kubibona. Rwatubyaye ategereje uburenganzira buva muri APR FC yamureze.

Abasore babiri bashya muri Rayon sports bashobora gukoreshwa mu mukino wa Police FC
Abasore babiri bashya muri Rayon sports bashobora gukoreshwa mu mukino wa Police FC

Mu mpera z’iki cyumweru Rayon sports izakina umukino wa mbere wo kwishyura muri shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.

Muri uyu mukino Rayon sports izakoresha rutahizamu mushya yakuye muri Djoliba athletic club de Bamako yo muri Mali. Masudi Djuma yabwiye Umuseke ko bizamufasha muri uyu mukino. Ati:

“Imikino itaha tuzayikina dufite amahitamo menshi. Kugira ba rutahizamu barenze umwe birafasha kuko nzashyiramo uhagaze neza kurusha undi cyangwa mpindura ‘system’ mbakoreshe bombi.”

Uyu musore yahawe ibyangombwa byuzuye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kuri uyu wa mbere, ariko Abdoul Rwatubyaye we aracyategereje nkuko Umuseke wabitangarijwe na Gacinya Chance Denis uyobora Rayon sports FC.

“Twabonye ibyangombwa by’umukinnyi umwe, dutegereje ibya Rwatubyaye. Twandikiye APR FC kuwa gatanu (tariki 17 Gashyantare 2017) tuyisaba ibaruwa yemeza ko batandukanye. Kuko batari muri Kigali byaratinze ariko iki cyumweru kirarangira ibyangombwa bya Abdoul nabyo twabibonye.”

Umukino wa mbere aba basore bashobora kugaragaramo Rayon sports  izasura Police FC kuwa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017. Biteganyijwe ko uyu mukino uzarebwa n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino.

Roben NGABO
UM– USEKE

5 Comments

  • APR FC nitange ibyangombwa nayo bayihe indezo ibintu bive mu nzira. Cyakora n’amategeko agenga icyo bita indezo akwiye gusobanuka byaba ngombwa agahindurwa kuko ntibyumvikana ukuntu umukinnyi asinya amasezerano mu ikipe maze yaraningira hagakomezwa hishyuzwa indezo! Indezo yakagombye kishyuzwa ku mukinnyi ukuwe muri academy y’ikipe runaka naho ibindi ni imitwe…

    • Nibyo Rata. Bikwiye Gusobanuka Neza, Ibyizo Ndezo Bikajya no Mumategeko Ya Ferwafa.

  • umukinnyi nka Rwatubyaye koko indezo ya 500k mbega kunguka aba Rayons ni murye isi?

  • APR ntibuze umwana kwikinira umupira muri rayon, kuko nubundi mbona ikibazo apr ifite ari icyabataka sicyabamyugariro!!!

  • Apr Nireke Kubishyi Ruhago.Nitange Ibyangombwa Aba Rayon Bikomereze Umunezero Kuko Yo Byarayicanze.

Comments are closed.

en_USEnglish