Digiqole ad

Tibet: Dalaï-Lama yeguye mu mirimo ye.

Mu itangazo ryasohotse ubwo hizihizwaga isabukuru ya 52 imvururu zo kwiyomora ku bushinwa zibaye muri Tibet, Dalaï-lama yatangaje ko yeguye kandi ko atazongera kuyobora umutwe wa politiki w’abatibeti ubarizwa mu buhungiro yari abereye umuyobozi. Lama akaba yari umukuru w’idini ry’ Ababudiste wibera mu buhungiro mu gihugu cy’Ubuhinde ari naho yayoboreraga uyu mutwe .

Dalaï-lama yatangaje ibi imbere y’abayobozi batowe muri demokarasi, ari nabo bivugwa ko azasigira ubutegetsi. Iki cyemezo kikaba cyizemezwa mu inama y’ inteko ishinga amategeko iri mu buhumgiro, izaba tariki ya 14 Werurwe.

Iri tangazo risohotse mu gihe havugwa igitutu cy’imvururu zikunda kuvuka buri mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa werurwe. Abakerarugendo batemberera aka gace bakaba basabwa kunyura ahandi .

Leta y’ ubushinwa ikaba iburira abakerarugendo ko batasura aha hantu muri uku kwezi kose kwa gatatu . Tibet hakaba aya mezi haba hari n’ubukonje budasanzwe ku bagenzi batahamenyereye cyangwa ngo bamenye kubwihanganira. Ubu bukonje bukaba buba buri kuri dogere 10°c ku gicamunsi ari nako biba bimeze i Pekin mu murwa mukuru w’ Ubushinwa.

Dalai Lama ubundi akaba ari Title y’umukuru w’idini rya Boudha mu ntara ya Tibet, uyu akaba yubahwa kurusha abandi bose kandi agafatwa nk’umuyobozi wiyo ntara, rikaba rero ari izina rihabwa uyu muyobozi. Dalai Lama uriho ubu, ari nawe watangaje kwegura yitwa Tenzin Gyatso w’imyaka 74, akaba ari Dalai lama wa 14.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

 

 

en_USEnglish