Thriathlon, umukino mushya ugiye gutangizwa mu Rwanda
Umukino wa Thriatlon ni umukino ugizwe n’urwunge rw’imikino itatu, ariyo kwoga kwiruka ku magare no kwiruka ku maguru, iyi mikino yose kandi ikaba ikinirwa ingunga imwe aho babanza koga, bagakurikiza kwiruka ku magare nyuma bagasoza biruka n’amaguru.
Mbaraga Alexis washyizweho n’ishyirahamwe mpuzamahanga rya Thriatlon atangaza ko uyu mukino ugiye gutangira vuba mu Rwanda.
Yagize ati “Dufite gahunda yo gutangiza amahugurwa i Rubavu kuva taliki ya 1 kugeza ku ya 3 Kanama, aya mahugurwa agamije gukangurira abantu ibyereke ye uyu mukino ababishaka bose bayitabira.
Nyuma yaho uko iminsi yicuma nibwo tuzajonjora ababishoboye kuri buri kiciro(Abasifuzi, Abatoza, Abakinnyi n’ibindi).”
Alexis yongeye ati” hari bimwe mu bibuga dushaka gutunganya neza nka ikibuga cya Rubavu na Karongi ku buryo biba ibibuga mpuzamahanga ku buryo mu mwaka umwe cyangwa ibiri hano mu Rwanda hazajya habera imikino mpuzamahanga ya Thriatlon icyo twakangurira abanyarwanda n’ukuwitabira kuko n’umukino ngorora mubiri mwiza cyane”
Aya mahugurwa azabera mu Rwanda azakorwa n’inzobere y’umunyafrika y’Epfo witwa Travis Campbell, nyuma yo mu Rwanda akazerekeza i Burundi.
Uyu mukino muri Afrika ntiwari watera imbere cyane usibye muri Afrika y’Epfo, Maroc, Tunisie na Nigeria ko aribyo bihugu biza ku isonga, ikicaro gikuru cy’uyu mukino kibarizwa muri Canada, ukaba kandi uri mu mikino ikinwa muri Jeux Olympic.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Uyu mukino warakinwaga mu Rwanda mbere ya 1994 muri GSO i Butare ;aho babanzaga koga muri piscine yaho ,hagakurikiraho kwiruka ku igare bazenguruka kuva kuri GSO -CARAES -EAVK -GSO no kwiruka n’amaguru nyuma muri stade Kamena.Nakiniye ikipe ya EAVK icyo gihe kuko niho nigaga.
Comments are closed.