Digiqole ad

The Ben yasubiyemo indirimbo ya John Legend yitwa ‘All of Me’

Mugisha Gisa Benjamin (The Ben) umuhanzi ukora injyana ya RnB, ijambo ku yasubiyemo indirimbo y’umuhanzi w’Umunyamerika uzwi cyane witwa John Legend yitwa ‘All of Me’.

The Ben umuhanzi w'umunyarwanda uba muri USA
The Ben umuhanzi w’umunyarwanda uba muri USA

Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zimaze gusubirwamo n’abahanzi benshi batandukanye. Ku rubuga rwa Youtube imaze gusubirwamo inshuro zigera ku 885 000

The Ben yabwiye Umuseke ko impamvu  ari uko ari indirimbo imaze iminsi ikunzwe cyane by’umwihariko muri Amerika no ku Isi henshi muri rusange. Ati “nanjye ubwanjye ndayikunda. Niyo mpamvu rero nashatse ko nayisubiramo”.

Abajijwe niba nyiri iyi ndirimbo John Legend nta burenganzira yamusabye bwo kuyisubiramo, The Ben ati “Nta kintu byamutwara, kuko hano zitwa covers, umuntu ashobora kuba yasubiramo indirimbo yose mu gihe nta jambo wahinduyemo rya nyiri ndirimbo”.

The Ben ubarizwa  mu mujyi wa Chicago, Illinois, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bazi kuririmba by’umwimerere ‘Live’, mu muryango wabo afite abavandimwe na bo bafite impano yo kuririmba aribo, Green P ndetse na Dan Scotty.

John Legend yasubiriyemo indirimbo, nawe yigeze gusubiramo indirimbo “Redemption songs” ya Bob Marley.

Umva indirimbo ‘All of Me’ The Ben yasubiyemo.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • courage nabaririmbye fatafata ntacyo babatwaye

  • the ben yaririmbye neza kbs

  • hariyo yasubiyemo ya RIHANNA STAY abababababa sha yayineyeho ngo arayisubiramo ntimukice indirimbo zabandi muge munnya kuzanyu

  • mbega ibintu bibi we! uziko yatuma umuntu ayanga!!!!!nyirayo ayumvise yababara kbsaurakoze kwisebya

  • si ukuguca intege ariko iyi ndirimbo ifite ubuhanga bukomeye kabisa ntago iri ku rwego rwawe.

  • yebabawe!ibi b’ibiki koko?!!wakabije kwisumbukuruza kbsa!!!mwebwe mwikomereze byabindi byanyu naho ibindi mubyihorere ntabwo ari level zanyu 

  • Ben ntibaguce intege, you nailed it, keep it up …

  • Wow

  • so bad the Ben so poor this is not a song to sing with auto tunes as you like no no, why don’t you use your voice?? This is is so bad kabisa 

Comments are closed.

en_USEnglish