Digiqole ad

“The Ben ni umwami w’abiyita abami ba RnB mu Rwanda”- Bulldogg

 “The Ben ni umwami w’abiyita abami ba RnB mu Rwanda”- Bulldogg

Bulldogg wambaye ingofero, The Ben na Green P

Ibi yabivugiye mu gitaramo cya East African Party ku itariki ya 1 Mutarama 2017 ubwo yari amaze kuririmbana na The Ben indirimbo yitwa ‘Kwicuma’ bahuriyemo na Green P.

Bulldogg wambaye ingofero, The Ben na Green P

Abumvise iryo jambo ntibasobanukiwe neza icyo ashatse kuvuga nyuma yo gushyira mu majwi The Ben na Meddy nk’ababangamiraga injyana ya HipHop mbere yujo bajya muri USA abinyujije mu ndirimbo yashyize hanze mu 2012 yise ‘Bihoyiki’.

Muri iyo ndirimbo yavugamo ko abaraperi nta mwanya bahabwaga nk’abahanzi bakoraga injyana ya RnB. Cyane ko The Ben na Meddy aribo bari bashyigikiwe mu buryo butari busanzwe.

Bulldogg yabwiye Umuseke ko iryo jambo ritamucitse. Ko yarivuze abizi neza ko hari abari buryumve ukundi ariko ko ibyo yashakaga kuvuga byatambutse.

“The Ben ajya kuva mu Rwanda hari abahanzi yarutaga mu muziki ndetse anabarusha gukundwa. Naho agiriye hanze yakomeje gukora. Abo twita abami ba RnB mu Rwanda kubera ko adahari, ubu niwe mwami wabo kuko arahari”- Bulldogg.

Avuga ko atashatse guca intege abandi bahanzi bakora iyo njyana. Gusa ko nabo babizi neza ko The Ben abarusha gukora iyo njyana nubwo hari ababyirengagiza.

Abakurikiranye icyo gitaramo cyahuriyemo abo bahanzi bose, bavuga ko ari ibintu byari byateguwe kuko mbere yo kuvuga iryo jambo babanje kongorerana.

Nyuma na The Ben aza gutangariza abari aho ko kuri we Bulldogg na Green P bava inda imwe aribo bami ba HipHop mu Rwanda.

Mu baraperi barimo Riderman na Danny Nanone, babwiye Umuseke ko icyo bo bareba ari ibikorwa by’umuntu. Badashobora guha umwanya iryo jambo rya The Ben cyangwa se ngo bumve ko ibyo yavuze ari ukuri.

Icya mbere bitaho ari ibikorwa by’umuntu ko ari nabyo bituma ugira aho uva n’aho ugera. Ko buri wese ashatse yakwiyita umwami mu buryo ashatse.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish