Digiqole ad

The Ben ashobora gukorana indirimbo na Stromae

 The Ben ashobora gukorana indirimbo na Stromae

Mu gitaramo aherutse gukorera i Brussels mu Bubiligi cyo kumurika album ye yise ‘Ko nahindutse’ kitabiriwe n’abantu benshi, gishobora kuba inzira yo kugirana ikiganiro kihariye hagati ya The Ben na Stromae abifashijwemo Nyina bakaba bakorana indirimbo.

Stromae ashobora gukorana indirimbo na The Ben
Stromae ashobora gukorana indirimbo na The Ben

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko The Ben wagombaga gusubira muri Amerika ku itariki 08 Werurwe 2016, atari yasubirayo kubera ko yasabwe na Nyina wa Stromae kuba aretse bakazabanza bakabonana.

Uko gushaka ko babonana, byavuye kukuba Miranda Marie Nyina wa Stromae yari aria ho The Ben yakoreye igitaramo. Bityo nyuma baza kugirana ikiganiro cy’ukuntu bazaganira.

Ibi nubwo The Ben yabwiye Umuseke ko ari ibiganiro bisanzwe bashaka kugirana nk’umuntu azi usanzwe ukunda u Rwanda n’abarukomokamo, hari amakuru abyemeza atangwa n’imwe mu nshuti ze.

Mu gihe byaba bikunze bagakorana indirimbo, bikaba ari igikorwa gishobora gutuma na muzika nyarwanda itangira gusakara ku isi dore ko Stromae ari umwe mu bahanzi bakomeye cyane.

Mu gitaramo kidasanzwe yakoreye mu Rwanda mu Ukwakira 2015, Stromae yagaragaje ko ari umuhanga ndetse ni nabwo yashimangiye ko afite inkomoko mu Rwanda ariko nta bwenegihugu agira.

The Ben na Nyina wa Stromae nyuma y'igitaramoThe Ben na Nyina wa Stromae nyuma y'igitaramo
The Ben na Nyina wa Stromae nyuma y’igitaramoThe Ben na Nyina wa Stromae nyuma y’igitaramo
Miranda Marie Nyina wa Stromae yari mu gitaramo cya The Ben
Miranda Marie Nyina wa Stromae yari mu gitaramo cya The Ben

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mbega byiza ngohose (Imana) nibikore wasanga ariyo nzira ya #theben yokwagura umuziki we

Comments are closed.

en_USEnglish