Digiqole ad

The Ben agiye gukora igitaramo cya mbere hanze y’Amerika

 The Ben agiye gukora igitaramo cya mbere hanze y’Amerika

The Ben yakiriwe n’abantu benshi ku kibuga cy’indege

Kuva yajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri 2010, The Ben agiye gukorera igitaramo hanze y’uwo mugabane bwa mbere nyuma y’imyaka itandatu atakibarizwa mu Rwanda.

The Ben yakiriwe n'abantu benshi ku kibuga cy'indege
The Ben yakiriwe n’abantu benshi ku kibuga cy’indege

Ku wa gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2016 nibwo yahagurutse muri Amerika ajya mu Bubiligi aho afite igitaramo cyo kumurika album ye yise ‘Ko nahindutse’ mu Mujyi wa Bruxelles kuwa Gatandatu tariki ya 5 Werurwe 2016.

Nicyo gitaramo kibimburiye ibindi azakora mu bihugu bitandukanye ndetse n’u Rwanda nta gihindutse nkuko yabitangarije Umuseke.

Kimwe mu bintu byamutangaje akigera i Bruxelles, ni umubare w’abafana benshi yahasanze bamutegereje. Avuga ko ibi bihe yabiherukaga mu Rwanda.

Kugeza ubu benshi mu banyarwanda batuye mu Bufaransa nabo bakaba bagiye kureba icyo gitaramo cye azaririmbamo zimwe mu ndirimbo za kera n’iz’ubu nshya.

Yagize ati “Urukundo neretswe hano byanyibukije nkiri mu Rwanda ubwo nari ngiye kumurika album yanjye ya mbere nise ‘Amahirwe ya nyuma’ namurikiyr muri Petit Stade i Remera”.

Akomeza avuga ko kuri iyo album hariho indirimbo 10 akaba ari nazo azaririmbira abantu yongeyeho izo hambere zagiye zikundwa.

Zimwe muri izo ndirimbo azaririmba harimo,Roho yanjye,Urabaruta,Nta cyadutanya,Ko nahindutse n’izindi. Biteganyijwe ko ku itariki ya 10 Werurwe 2016 aribwo The Ben azasubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho atuye.

‘Ko nahindutse’ indirimbo yitiriwe album ya The Ben.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish